Rubavu: Umubyeyi yapfuye nyuma yo kubyara… barashinja ivuriro kumurangarana – UMUSEKE

Rubavu: Umubyeyi yapfuye nyuma yo kubyara… barashinja ivuriro kumurangarana

Claudine Icyimanizanye w’imyaka 37 yapfuye mu ijoro ryo kuwa kabiri ahagana saa mbili z’ijoro ari mu mbangukiragutabara {Ambulance} imujyanye ku bitaro bya Gisenyi imuvanye ku kigo nderabuzima cya Karambo. Abaturage bashinja iri vuriro kumurangarana ryo rikavuga ko ryakoze ibishoboka.

 Ku kigo nderabuzima cya Karambo bahakana ibyo abaturage bavuga ko barangaranye Claudine

Ku kigo nderabuzima cya Karambo bahakana ibyo abaturage bavuga ko barangaranye Claudine

Urupfu rw’uyu mubyeyi ruracyagarukwaho n’ubu aho abaturage bakomeza gushinja ikigo nderabuzima cya Karambo kiri mu murenge wa Kanama mu kagari ka Kamuhoza kurangarana uyu mubyeyi wabagezeho saa kumi n’imwe bakamwohereza ku bitaro bitinze kandi ngo barabonaga ko batamushoboye.

Abaturage bo hafi hano hamwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko uyu mubyeyi yabyariye mu nzira ajya ku kigo nderabuzima cya Karambo.

Agezeyo ngo yamerewe nabi kuko iyo bita ‘iya nyuma’ (placenta) itari yamuvuyemo. Iyo nyababyeyi itavuyemo umubyeyi yabyaye akenshi igisubizo kiba kumubaga, kenshi ngo ntibikorerwa ku bigo nderabuzima.

Abo ku ruhande rw’uyu mubyeyi bavuga ko ku kigo nderabuzima cya Karambo bamaze amasaha abiri batarafata icyemezo ngo bohereze uyu mubyeyi ku bitaro bya Gisenyi. Bo bakavuga ko byagaragaraga ko batamushoboye.

Ngirumpatse Fidel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karambo Umuseke ntiwamusanze aha ku kazi kuri uyu wa kane kuko yari mu butumwa bw’akazi, kuri telephone yatubwiye ko uyu mubyeyi batamurangaranye ahubwo ngo yabagezeho atinze bagakora ibyo bashoboye.

Ati “Yabyariye mu nzira agera ku kigo nderabuzima atinze tumufasha ibyo dushoboye nyuma tumwohereza ku bitaro bya Gisenyi gusa ntibyashobotse ko agerayo.”

Abajijwe niba kutagerayo bidafitanye isano no gutinda kwitabwaho yabihakanye.

Marie Grace Uwampayizina Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avugako atakwemeza ko uyu mubyeyi yazize kumutindana kuko nawe abyumva gutyo.

Ati “Twebwe nk’urwego rw’ubuyobozi turakurikirana tumenye niba koko aribyo nk’uko abaturage babivuga.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byagabanyije cyane umubare w’ababyeyi bapfa babyara.

Hagati ya 2000 na 2013 u Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi mu kubyara ku kigero cya 77%.

Mu Rwanda, imibare ya 2014 (Rwanda Statistical Year Book 2015) igaragaza ko mu bigo nderabuzima n’ibitaro by’intara 8% by’impfu zose arizo gusa zatewe n’ibibazo bigendanye no kubyara muri rusange.

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Kawangire

    25/08/2017 at 12:19 pm

    Ese Alain uzi gutandukanya nyababyeyi n’iya nyuma?

  2. fifi

    25/08/2017 at 12:53 pm

    iyanyuma bayita ingobyi mu kinyarwanda.
    Placenta mu gifaransa

  3. Dede

    26/08/2017 at 2:10 pm

    Aliko abaganga baragowe upfuye wese nuburangare yewe menya ntakiza kibavaho nge numva ntako baba batagize gsa uyu mubyeyi Imana imwakire numuryango ukomere nibwo buzima bwo mwiyisi gsa igihe gisigaye ni gito umwami Yesu agatabara Abe

  4. MUKAPAPA Magnifique

    30/08/2017 at 5:56 pm

    Yewe Imana niyo ibizi ariko abantu bo bavuga uko babyumva nanone kandi abaganga bakoresheje imbaraga zabo uko bashoboye, ba nyir’umubyeyi bakomeze kwihangana. murakoze!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock