RUBAVU: Umwanya wa nyuma mu MIHIGO ntibawuvugaho rumwe – UMUSEKE

RUBAVU: Umwanya wa nyuma mu MIHIGO ntibawuvugaho rumwe

Nyuma yaho kuri uyu wa gatanu Akarere ka Rubavu kabaye aka nyuma mu kwesa IMIHIGO y’umwaka 2016/2017 abaturage ku mbuga nkoranyambaga impaka ni zose bamwe bavuga ko umwanya wa nyuma bawubonye bitewe n’abayobozi batita ku nshingano zabo abandi nabo bagashinja abaturage kudafatanya n’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa IMIHIGO.

Umugi wa Gisenyi abaturage ntibumva impamvu udakora amasaha 24/24

Abavuga ko abaturage abafite uruhare mu mwanya wa nyuma Akarere kabonye babashinja kutitabira gahunda za Leta by’umwihariko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).

Bavuga ko buri muturage atanze uriya musanzu byazamura amanota yo kwesa imihigo.

Ikibazo cy’umwanda gihora kivugwa muri aka karere na cyo ngo kireba abaturage kuko buri umwe abigize ibye agakora isuku iwe byarangira Rubavu yose igize isuku ku buryo umwanda waba amateka.

Abashinja uruhare rw’amanota mabi ubuyobozi bw’Akarere bavuga ko imihigo itegurwa nta na rimwe haraba inama isobanura imihigo cyangwa itegurirwamo imihigo uretse kubona ibyapa byanditseho imihigo ku masoko n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Abayobozi bashinjwa gukora mu nyungu zabo bwite aho kureba inyungu rusanga, ngo bigaragazwa n’uko nta muyobozi w’Akarere numwe kuva habaho ivugururwa mu nzego z’ibanze urarangiza manda ye, buri gihe begura bivugwa ko ari impamvu zabo bwite.

Ku nyungu bwite z’abayobozi, abaturage babashinja kutarangiza ikibazo k’isoko rimaze imyaka itari mike bavuga ko ryateje umwanda mu mugi wa Gisenyi.

Abashyira mu majwi ubuyobozi kandi bavuga ko service bahabwa zicumbagira kuko bavuga ko kudatanga mutuelle de sante usanga biterwa nuko uwayishyuye ayibona yiyushye akuya kandi yarishyuye amafaranga ye.

Undi muturage avuga ko akarere ka Rubavu kabuze icyo yise ‘coordination, control na follow up’ (Ihuzabikorwa, igenzura no gukurikirana uko byagenze) ngo kuko ibintu byose bikorwa nyuma icyo benshi bise gukora ibintu byageze mu manegeka.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwagakwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kumenyekanisha imihigo mu baturage no gufasha abaturage kumenya mu buryo bworoshye uruhare rwabo hatabayeho kuza kubahutaza mu minsi ya nyuma ubasaba ibidashoboka ubona ko bigoranye cyane.

Rubavu ifite umwihariko wo kuba ari agace k’ubukerarugende ariko icyitwa ibikorwa remezo byubakwa ntibirangira kubera impamvu abaturage bavuga ko batajya bamenya.

Batanga urugero ku karere ka Musanze kavuye ku mwanya wa nyuma kagafata umwanya wa kabiri, bakavuga ko imihanda yo muri iyi migi yombi yubakiwe rimwe ariko iyo mu mugi wa Gisenyi ntiwayinyuramo mu masaha y’ijo kuko hashize umwaka urenga itashywe ariko nta tara na rimwe wasangamo mu gihe i Musanze umugi wabo bakora amasaha yose kubera ko iwabo butira.

Isoko rya kinjyambere rya Rubavu ryubatswe mbereho imyaka isaga itatu ku ry’i Musanze ariko irya Musanze ryaruzuye mu gihe iry’i Rubavu abayobozi barigurisha uko bwije n’uko bukeye.

Idindira ku buryo utamenya rya bimwe mu bikorwa, usanga byimurwa mu ngengo y’imari ikurikiye, urugero umuhanda wagombaga kunyura mu kagari ka Mbugangari wavuzwe mu ngengo y’imari 2016-2017 ariko haracyatunganywa aho uzanyura, umuhanda wa Bugeshi wubatswe bikarangira hadashyizweho imiyoboro y’amazi none amazi awuvamo asenyera abawegereye.

Umuturage uri mu kigero k’imyaka 60 yabwiye Umuseke ko atewe ipfunwe no kuba Rubavu yarabaye iya nyuma, we ngo asanga yatabarwa na Perezida wa Repubulika ubwe kuko abayobozi bose akarere ngo karabananiye.

Ati ”Icyadukiza ahari ni uko Perezida ubwe yaza akiyoborera.”

Akomeza avuga ko abayoboye Rubavu bose nta we ufite icyo yayimariye kuko bakoze ibiri mu nyungu zabo bwite.

Benshi mu batanga ibitekerezo basaba ubuyobozi bwa Rubavu kuzanjya gukora urugendoshuri mu karere ka Musanze kuko byinshi mu byananiranye i Rubavu, i Musanze byarashobotse.

Kuva gahunda y’imihigo yatangira mu Rwanda umwanya mwiza akarere ka Rubavu kagize ni umwanya wa 15, naho ubusanzwe umwanya umenyerewe ni ukuva kuri 20 usubira inyuma, ariko ni bwo bwa mbere kabaye aka 30 kagaheruka utundi turere.

Kuva habaho ivugurura mu nzego z’ibanze, Rubavu imaze kuyoborwa na ba Mayors bane (4) utabariyemo abayoboye by’agateganyo.

Aba bayobozi bose bahuriye ku kuba nta n’umwe muri bo wigeza arangiza manda kuko bose beguye ku mpamvu zabo bwite.

Babiri baheruka bagiye begura nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye, abandi babiri babanje nta wigeze akurikiranwa nyuma yo kwegura ku mpamvu ze bwite.

Igiteye inkeke kuruta ibindi ini uko Rubavu yasubiye inyuma ku mwanya no ku manota, ubushize yari iya 21 ifite amanota 73.19%, uyu mwaka w’imihigo urangiye Rubavu yabaye ruherekeza utundi turere n’amanota 72,86%.

Igisigo cya Rubavu cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

Rubavu akarere k’ubukerarugendo imihanda ntibaho amatara nijoro baba mu icuraburindi

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

18 Comments

  1. Gisenyi

    07/10/2017 at 11:25 am

    Ibi byagombye kubazwa abandi batari meya uyu cyangwa uwahozeho.Harya ubashyiraho we ntacyo agomba kubazwa? Ni kwa kundi ubura uko ubigenza ugakubita umukozi nawe yabona ugiye agakindura imbwa yawe.

    • Nganyinka Olive

      07/10/2017 at 12:00 pm

      Mu muvugo mwibagiwe gushyiramo amashyuza hirya ya Bralirwa aho Musenyeri Bigirumwami yaruhukiye.

  2. Birumvikana Rubavu

    07/10/2017 at 12:03 pm

    Rubavu,utuye hafi yumutima name amass akakurebera ariko wizibamatwi,ntiwatera Imberutabona(éclairagge public rwose ubuyobozi ntibubona ko ikenewe cg budge ninto)

    Rubavu bakwegereje inkonoyibiryo bihiye (drc,kivu lake)…

  3. mahoro

    07/10/2017 at 1:47 pm

    Rubavu ,mushibora kuba urugero mureberaho ari abaturanyi banyu hakurya aho,bigatuma mugirango mwarakataje.mukanguke urugero ni MUSANZE apana BIRERE.akakarere bazagahe Ingabo ikayobore.

  4. Ndegamirage

    07/10/2017 at 9:16 pm

    None se ko cyera Gisenyi yakaga ubu yajimijwe niki? Mujye mureka kubeshya ibitambambuga.

  5. MUJYAMBERE

    07/10/2017 at 9:26 pm

    NIBAGAHE UMUKORERA BUSHAKE. Umukorerabushake; UMUNTU UFITE UBUNARARIBONYE, Uzi gukorana n’abamurusha ibitekerezo, washoboye gutembera bihagije , uzi ibyiza biba ahandi, akamenya udushya. Ufite speed mu iterambere. Kureshya abashoramari ahereye kubanyagisenyi. Hari byinshi nababwira mwaheraho, ariko si muri iyi nyandiko. Mukoresheje ipiganwa ryoroheje, maze tubahe ibitekerezo mishinga yazamura RUBAVU. N A H O U B U N D I !!!!!!!!!!!

  6. Umuturage Rubavu

    07/10/2017 at 10:35 pm

    Aka karere kazira abakozi badatanga services neza, batumvikana ,badakorera hamwe ,bavuguruzanya ,batishyura ba rwiyemezamirimo babakoreye ku gihe ; bityo na projects bafite zikadindira . ushaka gukemura ikibazo wanyuzamo umweyo ukazana abakozi bashya bazi ikibazanye.

  7. kubwimana

    07/10/2017 at 10:35 pm

    Yooo!Banyarubavu mwihangane gusa icyakorwa ni ukwicara hamwe abayobora n’abayoborwa buri wese akabazwa raporo y’ibyo ashinzwe nibwo hagaragara abavunishije abandi ushobora no gusanga Mayor arengana Ikindi harya mayor aratorwa?kuki mutora abadashoboye?Ashyirwaho ?na nde?

  8. DEDE

    08/10/2017 at 12:06 am

    Urakoze cyane umwanditsi w’iyi nkuru.mubyukuri mwitaye kuri comments zacu abasomyi kandi ndizera ko abayobozi ba Rubavu baza soma iyi nkuru bakumva uko twebwe abaturage tubona ibintu.
    Hanyuma muzakore inkuru kumyubakire y’akajagari mumurenge wa Rubavu.nta mihanda ikase,….mbese hubakwa nka Birere (DRC).

  9. Kalinganire Pierre

    08/10/2017 at 6:04 am

    Rubavu ni akarere kiyobora, bityo rero nta gitangaza ko kadatera imbere. Bazagahe abayobozi bashoboye kuko abo gafite ubu n’umudugudu ntibawushobora. Sinzi icyo Rubavu na Rusizi bazira kuko buri gihe ababahitiramo abayobozi babapfunyikira amazi

    • Ndibwami

      08/10/2017 at 11:00 am

      @Pierre, uri mwalimu..niwe ubaza ikibazo azi igisubizo.Nanyuze Butare,Gisenyi,Gitarama na Ruhengeri muri 2012.Abandi icyo babaziza nshobora kucyumva.Iyambabaje cyane ni Butare.

  10. Peniel Izabayo

    08/10/2017 at 8:44 am

    Uyu mwanya wa nyuma urimo tena kuko uebye ibihe byashiz uko aka karere kari kameze noneho wareba uyu munsi efforts bakoze ntabwo zakagomye kubashyira kumwanya wa nyuma kuko nutundi turere turabona uko tumeze? Uburyo amanota atangwa nibyo bikemangwa bitye agahinda kubabikora

  11. Patrick Nishyirembere

    08/10/2017 at 10:44 am

    @ Peniel Izabayo uravuga se ko akarere kakoze neza bakagaha amanota mabi? Oya rwose Rubavu yarikwiye ahubwo umwanya wa 31 iyaba ubaho. Nonese wabonyehe umugi muri iriya 6 izafasha Kigali utakigira amatara kumuhanda, Mayor witambika abiyamamaza muri Demukarasi bafite ibyangombwa byatanzwe na NEC. Abaturage bamenyeshwa imihigo batagizemo uruhare, yewe ntibanerekwe aho igeze mbere yuko igihembwe kirangira ahubwo muzaze mwigire kuri Huye na Muzuka Kayiranga EUgene tubahe isomo natwe twakuye mukunengwa na Former Prime Minister Pierre Damien Habumuremyi.

  12. Barimenshi Jean de la Paix

    08/10/2017 at 10:56 am

    Hari ibintu ubona Gisenyi udashobora kubona ahandi.Ni gute kuri aérodrôme yabo usanga abantu bari kuyisengeramo hakaba hari umuntu ntazi uwariwe washyize akabari iruhande rwa aérodrome mu butaka bw’ikibuga? Uwo muntu njyewe nshaka kumenya uwamuhaye ubwo burenganzira.

  13. Epa

    08/10/2017 at 4:35 pm

    Abanya Rubavu mwihangane mureke kwisubiranamo muzicare murebe aho bipfira muzanakore ingendo shuri !!!

  14. karame

    08/10/2017 at 9:16 pm

    Nta vision y’umwimerere y’iterambere, nta plans na strategies,nta bayobozi bashoboye, nta kwigisha abaturage, nta gahunda zo kubaka private sector… kwicara bagategereza ko bijya iyo bigiye tu! Nigute se kataba akanyuma! Usibye no mu Rwanda kazaba n’aka nyuma muri Africa!!
    Ni gute akarere gaturiye umujyi nka Goma wuzuye abanyamahanga n’amadevise koko kananirwa guhanga imirimo y’abantu bako?? Ni gute ahantu hitwa ko ari ah’ubukerarugendo bagira umwanda w’indengamamere? Kubona bakimena imyanda muri za ruhurura? Ikigaragara Rubavu iyoborwa mu buryo bwa chacun pour sois Dieu pour tous!

  15. kariwabo

    09/10/2017 at 8:19 am

    uhhhhhhhhhh muzaze iwacu imusanze mwihere ijisho murebe uko hameze

  16. Gasongo

    09/10/2017 at 8:36 am

    ICYIMENYANE.com Ni agahinda gusa!!!! Abafite ubushobozi se barabuze muri iki gihugu????

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock