Rubavu: Urubyiruko rurwanya ibyaha rwatangije umuganda wihariye – UMUSEKE

Rubavu: Urubyiruko rurwanya ibyaha rwatangije umuganda wihariye

Mu karere ka Rubavu urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwatangije n’igikorwa cy’umuganda ruzajya rukora buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi hagamijwe kurushaho gufasha igihugu gusubiza ibibazo binyuranye mu mbaraga zarwo.

Abahagarariye Police n'ingabo baje kwiyunga kuri uru rubyiruko muri uyu muganda

Abahagarariye Police n’ingabo baje kwiyunga kuri uru rubyiruko muri uyu muganda

Uyu munsi rwatangiye rusiza ikibaza kizubakwamonamashuri atanu ku ishuri ribanza rwa Rambo mu murenge wa Nyamyumba.

Jean Bosco Mutangana ushinzwe amahugurwa muri uru ruyiruko rugamije gufatanya na Police kurwanya ibyaha avuga ko uyu muganda ugamije gukomeza gutoza urubyiruko umuco w’ubukorerabushake.

Avuga ko basanzwe bamenyerewe ku bikorwa by’ubukangurambaga ariko ubu bari no gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu.

Murenzi Janvier umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo yashimiye uru rubyiruko uruhare rugira mu gukumira ibyaha bihungabanya umutekano by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira inda ziterwa abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Avuga ko bifuza ko Rubavu izaba iya mbere mu guteza imbere umuco w’ubukorerabushake mu rubyiruko no gukumira ibyaha bakomeza umutekano wo shingiro rya byose.

Muri uyu muganda uru rubyiruko rwaremeye abatishoboye bo mu murenge wa Nyamumba ingurube zirindwi zatanzwe mu rwego rwo gutoza abaturage gukora cyane no kwiteza imbere.

Umuryango w’abakorera bushake mu gukumira no kurwanya ibyaha watangiye mu 2013 ku rwego rw’igihugu. I Rubavu habarurwa urubyiruko 20 000 ruri muri aba bakorerabushake.

Batunganyije ikibanza kizubakwamo amashuri banaha ingurube ndwi (7) abatishoboye

Batunganyije ikibanza kizubakwamo amashuri banaha ingurube ndwi (7) abatishoboye

Alain K. KABERUKA
UMUSEKE.RW/Rubavu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock