Rubengera: Indwara itaramenyekana yibasiye benshi…yahitanye umwe – UMUSEKE

Rubengera: Indwara itaramenyekana yibasiye benshi…yahitanye umwe

Kuva tariki 11 Nzeri kugeza ubu kuri Centre de sante ya Rubengera hamaze kuza abarwayi benshi bacibwamo hasi no hejuru harimo n’abasohora amaraso. Umuntu umwe niwe iyi ndwara bataramenya neza imaze guhitana. Abashinzwe ubuzima mu gihugu bahakanye ko atari indwara ya Cholera nk’uko hari ababikekaga.

Agace iyi ndwara iri kuvugwamo

Agace iyi ndwara iri kuvugwamo

Mu cyumweru gishize Umuseke wakurikiranye iyi nkuru, imirenge abarwayi bari guturukamo ni Rubengera (Karongi) cyane cyane mu tugari twa Gisanze na Mataba, no mu mirenge byegeranye ya Mukura na Mushubati muri Rutsiro iki kibazo kiriyo.

Imibare ihari ni uko kuva tariki 11 kugeza ubu kuri Centre de sante ya Rubengera hamaze kwakirwa abarwayi 71 bafite biri bimenyetso.

Abaturage batandukanye babwiye Umuseke ko babona ari indwara ikomoka ku mazi mabi kuko hashize igihe kinini batabona amazi meza yaciwe n’abashinwa bubakaga ibikorwa remezo.

Aba baturage bamwe bavuga ko bakoresha amazi y’umugezi  wa Muregeya abandi uwa Musogoro muri iyi mirenge itatu yo mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi ariko avuga ko ikibazo cy’amazi cyakemuwe ubu amazi meza ahari, akavuga ko akeka ko iyi ari indwara y’indi myanda nk’inzoga z’inkorano ziba zirimo ibintu byinshi byakwangiza ubuzima.

Umuntu umwe wibanaga wo mu murenge wa Rubengera  yafashwe n’iyi ndwara basanga yamuhitanye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibuye yabwiye Umuseke ko iki kibazo bakimenye muri week end ishize ubu boheje itsinda ry’abaganga kuko kuri iriya centre de sante hari imibare myinshi y’abantu bari gucibwamo.

Aba boherejwe ngo nibamara guhuza amakuru nibwo bazamenya icyabiteye.

Yatubwiye kandi ko hari ibizamini byoherejwe kuri Laboratoire y’igihugu gusuzumwa ngo hamenyekane iby’iyi ndwara.

Mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Jose Nyamusore ushinzwe ishami ryo kugenzura ibyorezo no kugira icyo babikoraho yatubwiye ko iby’aya makuru batarabimenyeshwa.

Amakuru abaturage mu mirenge ya Mukura na Mushubati (muri Rutsiro) bahaye Umuseke ni uko ku ducentre dutandukanye duhuriraho abantu benshi babujije abantu kuhacururiza imineke, za avoka, ibidiya, imisururu barabihagaritse kubicururiza mu ducentre aho abantu bahurira

Kuri uyu wa mbere mu murenge wa Rubengera abajyanama b’ubuzima bazindukiye mu ngo z’abaturage bongera kubashishikariza isuku mu ngo zabo.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

2 Comments

  1. Akumiro

    25/09/2017 at 12:59 pm

    Ngo si cholera kandi ibimenyetso byose ari ibyayo?

  2. Sengabo

    25/09/2017 at 3:41 pm

    Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi Francois Ndayisaba, akwiye kwigishwa kuvugisha ukuri kuko ibi yavuze by’inzoga z’inkorano arabeshya cyane. Muri bariya bantu barwaye iriya ndwara, hari benshi muribo batanywa izo nzoga z’inkorano avuga. None se bishoboka bite ko abantu batanywa izo nzoga z’inkorano barwara iyo ndwara.

    Uruzi nibura iyo ahimba akavuga ko ari ukubera isuku nke, cyangwa umwanda muri rusange. Yatinye kuvuga ko iyo ndwara iterwa no kubura amazi meza mu baturage, kuko yari azi neza ko nabivuga baza kumubaza impamvu abaturage be badafite amazi meza. None se abaturage bavuga ko ibitembo byanyuragamo amazi meza bavomaga byangiritse mu ikorwa ry’umuhanda none bakaba bavoma amazi y’ibirohwa yo mu migezi itemba barabeshya???

    Abayobozi b’iki gihe!! Mana we!! Uriya we sinzi icyo yahanishwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock