{rubyiruko} ubuzima bwanyu bushingiye ku mahitamo mukora – Mme J.Kagame – UMUSEKE

{rubyiruko} ubuzima bwanyu bushingiye ku mahitamo mukora – Mme J.Kagame

Kirehe – atangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kujya ruhitamo neza kuko ubuzima bwarwo ariho bushingiye. Muri iki gihe igihugu gifite ikibazo cy’imyifatire y’urubyiruko ishyira mu kaga ejo harwo n’ah’igihugu muri rusange.

Mme Jeannette Kagame, Minisitiri Esperance Nyirasafari n'Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi baha abana amata mu gutangiza ubu bukangurambaga i Kirehe

Mme Jeannette Kagame, Minisitiri Esperance Nyirasafari n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi baha abana amata mu gutangiza ubu bukangurambaga i Kirehe

Mme Jeannette Kagame yavuze ko Leta ubu iri gushyira imbagara muri gahunda zita ku kunoza uburere mu miryango, imiyoborere myiza n’ubuzima kugira ngo hubakwe igihugu gifite ejo heza.

Muri ibi bihe hagenda hagaragara imyitwarire mibi mu rubyiruko iteje inkenke ejo hazaza h’u Rwanda, iyi myitwarire usanga ahanini ifite aho ihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa ibibazo byo mu miryango.

Mu ijambo rye Mme Jeannette Kagame asa n’ukomoza ku gisubizo cya bene ibi bibazo yasabye ababyeyi guhagurukira uburere bw’abana.

Ati “ {babyeyi}Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, tubahe ibikenewe byose, babashe gukura no kwiga neza.”

Naho urubyiruko rwo yarubwiye ko ubuzima bwarwo bushingiye ku mahitamo meza bakora uyu munsi.

Yavuze ko u Rwanda ubu rwifuzwa ari urufite impinduka zigaragara. Ati “impinduka zihera ku muntu, umuryango, igihugu, akarere n’isi duherereyemo.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga muri gahunda zita ku muryango, imiyoborere myiza n’ubuzima, ashimira intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’umuryango n’imiyoborere myiza.

Atanga urugero ati “Ubu tumaze kugira “gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato” mu turere 16 kuva mu mwaka wa 2013.”

Ingo mbonezamikurire ziri cyane cyane mu bice by’icyaro aho zifasha abatuye aho ziherereye guha abana b’incuke uburere n’uburezi by’ibanze mu gihe ababyeyi babo bahugiye mu mirimo yo gushaka imibereho.

Abana banyweye amata.

Abana banyweye amata.

Abaturage borozanyije hagati yabo.

Abaturage borozanyije hagati yabo.

Ibi birori byari byitabiriwe n'abandi bayobozi batandukanye, uwo hagati ni Edouard Bamporiki umuyobozi wa Komisiyo y'itorero ry'igihugu.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, uwo hagati ni Hon Edouard Bamporiki umuyobozi wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu, Dr Usta Kayitesi umuyobozi mukuru wungirije wa RGB na Evode Imena umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Leta banyuranye.

Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Leta banyuranye.

Mme Jeannette Kagame yabanje guha abana amata.

Mme Jeannette Kagame yabanje guha abana amata.

Mme Jeannette Kagame yanoroje imwe mu miryango ikennye yo muri aka karere ka Kirehe.

Mme Jeannette Kagame yanoroje imwe mu miryango ikennye yo muri aka karere ka Kirehe.

Abanyacubahiro batandukanye bari mu karere ka Kirehe.

Abanyacubahiro batandukanye bari mu karere ka Kirehe.

Muri uyu muhango banatanze amagare ku bana bafite ubumuga.

Muri uyu muhango banatanze amagare ku bana bafite ubumuga.

Mme Jeannette Kagame yitegura guha abana bato amata nabo bicaye hasi biteguye kuyakira.

Mme Jeannette Kagame yitegura guha abana bato amata nabo bicaye hasi biteguye kuyakira.

We n'abayobozi bagendanye, Mme Jeanntette Kagame yasuye irerero ry'abana Education Development Center (EDC) aha Kirehe

We n’abayobozi bagendanye, Mme Jeanntette Kagame yasuye irerero ry’abana Education Development Center (EDC) aha Kirehe

Abana b'abakobwa batanze ubutumwa mu ndirimbo kuri uyu munsi wabo

Abana b’abakobwa batanze ubutumwa mu ndirimbo kuri uyu munsi wabo

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi i Kirehe

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi i Kirehe

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock