Rugabano/Karongi: Imiryango 439 igiye kwimurirwa mu midugudu myiza – UMUSEKE

Rugabano/Karongi: Imiryango 439 igiye kwimurirwa mu midugudu myiza

Ku ikubitiro, mu murenge w’icyaro wa Rugabano mu karere ka Karongi mu kagari ka Gitega hagiye kuzura inzu 37 zubatse mu buryo bw’imwe irimo enye. Aha hagiye gutuzwa imiryango hafi 150 mu kwezi kwa 11. Hazahita hubakwa indi midugudu nk’iyi mu tugari dutatu muri uyu murenge imiryango 439 iture ahakwiriye.

Umudugudu w'ikitegererezo ugiye kuzura mu Rugabano

Umudugudu w’ikitegererezo ugiye kuzura mu Rugabano

Inzu ziri kubakwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo ubu zigeze ku kiciro cyo gusozwa (finissage).

Usibye inzu z’abaturage aha muri uyu mudugudu hamaze kubakwa poste de santé, ishuri ry’incuke n’inzu mberabyombi.

Muri uyu mudugudu hamaze kugera amazi meza, amashanyarazi nayo ibikoresho biyahageza byaratumijwe azahita ahagera.

Izi nzu ziri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi, NAEB n’Inkeragutabara zizatuzwamo abaturage bazimurwa ahagomba guhingwa icyayi ubu bamaze guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo.

Inzu z’aba baturage bari batuye z’agaciro kanyuranye ntibazazibagurira ahubwo bazahabwa ingurane muri izi nzu muri uyu mudugudu w’ikitegererezo.

Eric Rurakabije umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe imyubakire  avuga ko uyu mudugudu ugamije gutuza abaturage mu buryo bunoze ku buryo ibikorwa remezo by’ibanze bibegera.

Avuga ko ibindi bikorwa remrezo bizahagezwa harimo isoko, agakiriro n’igikumba cy’aborozi.

Rurakabije ibi bizagabanya n’ikibazo cy’abava mu cyaro bagana mu migi kubayo kuko bazaba bafite iby’ibanze hano iwabo kandi n’uruganda rw’icyayi ruzahubakwa ruzatanga akazi kuri bo.

Uyu murenge wa Rubagano ni Umurenge usanzwe ufite ibikorwa remezo bicye n’uburyo bwo guha abaturage imirimo.

Medard Nkusi uyobora Umurenge wa Rugabano avuga bashimihsijwe no kuba hari abaturage babo bagiye gutura neza kandi heza.

Avuga ko Umurenge wabo utagiraga ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi bicye ubu bishimiye ko bigeye kwiyongera kubera iyi midugudu iri kubakwa.

Avuga ko bari gukangurira abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa by’iterambere biri kubagezwaho.

Uyu mudugudu n’umara kuzura biri mu mihigo y’Akarere guhita hatangira kubakwa n’indi midugudu mu tundi tugari tubiri muri uyu murenge wa Rugabano.

Biteganyijwe ko abaturage ba mbere bazatangira kwimukira muri uyu mudugudu ugiye kuzura mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Iburengerazuba mu karere ka Karongi

Iburengerazuba mu karere ka Karongi

Mu kagari ka Gitega mu murenge wa Rugabano

Mu kagari ka Gitega mu murenge wa Rugabano

Sylvain NGABOKOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

6 Comments

  1. Rwemera

    14/09/2017 at 9:19 am

    Inzu imwe irimo enye si ubwo abantu bazajya bayibanamo bate da??? Amatiku n’amakimbirane ubu agiye kuvuka hagati y’abazajya batura muri ayo mazu. Mu giturage biragoye gutuza abantu gutyo, cyane cyane iyo batanganya ubushobozi, wenda mu mujyi ho nta kibazo gihari.

    • Mugwegwe

      14/09/2017 at 4:46 pm

      Ubivuze neza kuko abandi bakubitiwe kuva mumanegeka ntacyo leta ibahaye ba gitifu,Ayidipi bakuzindukiraho ngo uri gupinga gahunda za leta ngo nugiricyuba ntuzabitabaze ugashoberwa ukubaka rukarakara ugafata inzugi ukagurisha imirima ugasakara ukajya kuba ahantu hatagira na kimwe, ubyuka ujya guhinga kwisoko. Abajura bamara kubona ufunze bakaza muri wa mudugudu bakayogoza.Kumugoroba ugashoberwa, ubwo wasize isambu yawe, aho abana bari bafite rugari bakina, uje kuba munzu ikikijwe na metero 2.Nta munsi yurugo,nta haruguru yarwo ugira.Ibyo byose ngo niterambere abantu bamazemo imyaka irenga 5.Kujya kuvoma nukongera ugasubira hahandi bakwirukanye kuko aho utuye nta na kimwe kirahagera mubyo bagusezeranyije.Iyi gahunda yo gutura heza ni nziza na kera yahozeho gusa umuntu yakwibaza impamvu abakera batayishyize mu bikorwa byatewe niki? nizihe mbogamizi? ni gahunda yariho muri 1977 yewe hari nindilimbo y’Impala ibivuga.Ese ejo abana nibamara kugira imyaka 20 babana mururwo rusisiro nta kazi bafite birirwa bazerera bizabyariki?

  2. manzi

    14/09/2017 at 10:11 am

    ese bazajya baziberamo ubuntu? ndabaza?

    • Nyungura

      14/09/2017 at 1:37 pm

      Yego, ni ubuntu kuko aho abri batuye bgiye kuhahinga icyayi cyo kohereza abakire b’i London.

      • Mategeko

        14/09/2017 at 2:41 pm

        Ubwo rero si ubuntu ni ingurane!

  3. Kagabo

    14/09/2017 at 12:56 pm

    Nizere ko n’umuhanda Rubengera Nyabisindu uzahita ukorwa kugira ngo iyo midugudu ive mu bwigunge. Umunyamakuru iyo aza kudushyiriraho na plans z’izo nzu ariko yenda ni kumugondoza ubundi niba bari kubaka bafite na plan y’amazu ndetse na plan de masse.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock