Rugerero/Rubavu: Bibye ibendera ry’igihugu ku kagari – UMUSEKE

Rugerero/Rubavu: Bibye ibendera ry’igihugu ku kagari

Ibendera ryo ku kagari ka Basa mu murenge wa Rugerero ryabuze kuva ejo mu gitondo cyo kuwa mbere, abantu babiri barafashwe mu iperereza kuri iki cyaha kivugwa mu ngingo ya 533 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Gusuzugura, gupfobya, gukuraho, kwonona cyangwa kwandagaza ibendera ry’igihugu byagufungisha umwaka

Wari uzi ko; Gusuzugura, gupfobya, gukuraho, kwonona cyangwa kwandagaza ibendera ry’igihugu byagufungisha umwaka? Photo/EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

IP Gakwaya Eulade Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko  iperereza rikomeje bashakisha abatwaye iri bendera barivanye ku kagari.

Iperereza ry’ibanze ngo ryafashe abantu babiri ubu bafunzwe na Police bakekwaho uruhare mu kwiba iri bendera ry’igihugu.

IP Gakwaya avuga ko basaba abaturage kujya batanga amakuru kare ku bakekwaho ibyaha nk’ibi kandi abagira inama yo kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko babihomberamo.

Ati “Umuntu wakoze ibintu nka biriya ntacyo bimumarira kuko iyo afashwe amategeko aramuhana kandi we ntagire inyungu abivanamo.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ko;

Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  1. cyuma

    12/09/2017 at 3:11 pm

    ngaho ree ? ubu se baba barijyanye kurikoresha iki koko ?!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock