Ruhango: Abajyanama mu buhinzi bari guhindura byinshi mu buhinzi – UMUSEKE

Ruhango: Abajyanama mu buhinzi bari guhindura byinshi mu buhinzi

Mu kumurika no gusinya imihigo y’umwaka wa 2017 2018 ku bajyanama mu buhinzi bo mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana hahembwa abajyanama mu buhinzi bitwaye neza kurusha abandi, aba bahembwe ngo bafashijwe n’imihigo myiza bari bateguye bakayishyira mu bikorwa, byazanye impinduka mu buhinzi bwabo kuko umusaruro ugenda urushaho kwiyongera.

Umusaruro ugenda uba mwiza.

Umusaruro ugenda uba mwiza.

Aba bajyanama bavuga ko kuba bahabwa inyigisho mu buhinzi ndetse bagakorera ku mihigo ari uburyo bwiza butuma batibagirwa ibyo biyemeje.

Renzaho Emmanuel na mugenzi we Murekatete Claudine abajyanama b’ubuhinzi bahembwe nk’abajyanama bahize abandi, bavuga ko gukorera ku mihigo ari bimwe mu byatumye batera imbere.

Renzaho Emmanuel wahembwe ikigega cyo kujya abikamo amazi avuga ko ataramenya akamaro ko guhinga kijyambere yahingaga ubuso bwa Ari umunani (8 a) akezamo ibiro 30 by’ibigori gusa.

Ati “Ubu nezamo ibiro 400 cyangwa 500 bitewe n’ibihe byagenze neza, kandi ubu abaturanyi banjye nabo ndabigisha bamaze kugera ku buhinzi buteye imbere.”

Dusabe Nusra umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko icyo basaba abajyanama mu buhinzi ari ugukangurira abahinzi uburyo bwiza bwo gukorera hamwe mu matsinda y’abahinzi mu rwego rwo kubumvisha gahunda ya Twigire Muhinzi  no kuyisobanurira abatayizi kuko ngo guhinga uri nyamwigendaho ntacyo bimarira umuhinzi.

Dusabe ati “Gahunda ya twigire iyo mwibumbiye hamwe irabafasha ndetse bigatuma mugirana inama,niyo mpamvu tubasaba gushyira hamwe ngo muhinge ubuhinzi buteye imbere.”

Abajyanama mu buhinzi bahembwe ibikoresho bibafasha mu buhinzi.

Abajyanama mu buhinzi bahembwe ibikoresho bibafasha mu buhinzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nsanzabandi Pascal  asaba abajyanama mu buhinzi kurushaho kwegera abahinzi mu rwego rwo kubafasha kwita ku bihingwa bikwiriye buri gace.

Yagize ati “Abajyanama mu buhinzi nibo badufashije kwigisha abahinzi kuva mu buhinzi bw’akajagari,nibo batumye imyumvire ya benshi ihinduka,ibi rero tubisaba abajyanama gukomeza akazi keza bakora mu rwego rwo gufasha abahinzi gucika ku muco wo guhinga mu kajagari.”

Mu murenge wa  Byimana mu karere ka Ruhango bamaze guhinga ubuso bungana na hegitari 300 bahurizaho igihingwa cy’imyumbati, ha 65 z’ibigori ndetse ha 20 za soya.

Uku guhuza ubutaka buhingwaho ibi bihingwa byose ngo byavuye mu bufatanye bw’abafashamyumvire mu buhinzi,ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abaturage kurushaho gukomeza kubikangurira abahinzi hirya no hino.

Abajyanama b'ubuhinzi ngo inyigisho bahabwa zibafasha kunoza ubuhinzi.

Abajyanama b’ubuhinzi ngo inyigisho bahabwa zibafasha kunoza ubuhinzi.

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/RUHANGO

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock