Ruhango: Ikigo cy’imari CAF Isonga cyishyuye abanyamuryango 10% gusa – UMUSEKE

Ruhango: Ikigo cy’imari CAF Isonga cyishyuye abanyamuryango 10% gusa

Nyuma y’umwaka n’amezi atandatu ikigo cyo kubitsa no kuguriza, CAF Isonga gifunze imiryango, kuva tariki 9 Kanama cyongeye gufungura imiryango, abanyamuryango bacyo bafite icyizere nyuma y’uko bari barabuze amafaranga yabo.

Mu nkuru Umuseke wagiye utambutsa abanyamuryango bagaragazaga ko bakeneye kwishyurwa amafaranga yabo

Ubwo twageraga aho ikigo cya CAF Isonga gikorera mu murenge wa Bweramanana, mu karere ka Ruhango muri centre ya Gitwe, twasanze umunyamuryango umwe umwe yinjira ajya gufata amafaranga ye.

Bamwe mu banyamuryango bafite amafaranga muri iki kigo, badutangarije ko kuba bongeye kubona imiryango y’iki kigo ifunguye byabahaye icyizere ko bazabona amafaranga yabo.

Umwe muri bo wari usohotse ava kureba amafaranga, yatubwiye ko bari gusubizwa 10% y’ayo bari bafitemo, ibyo bavuga ko ntacyo bibamariye mu gihe bamaze batayahabwa kandi atanunguka.

Ati “Ubu se kuduha 10% n’igihe aya mafaranga amaze koko barumva batumariye iki? Icyongeye turayahabwa nta nyungu, ikibabaje ntibanadusobanurira igihe andi tuzayahabwa.”

Yavuze ko babona umuturage arengana, kuko ngo yari yizigamye ngo amafaranga ye aba menshi agure ikibanza.

Ati “Bafunze bataduteguje, ubu se nyuma y’umwaka n’igice bakampa 10%, ikibanza cyavamo? Twari twishimiye ko imiryango ifunguye ariko n’ubundi ntacyo batumariye.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois avuga ko kuba iki kigo cyarafunguye imiryango bigaragaza inzira nziza yo gukemura ibibazo by’amafaranga yahombye, akizeza abaturage ubufatanye bwo gukurikirana aya mafaranga.

Agira ati “Iki kigo cyahuye n’igihombo bituma gifunga imiryango, ubu cyabonye ubuyobozi bushya, twaraganiriye batwizeza ko bazagenda bishyura amafaranga y’abaturage buke buke kandi turahumuriza abanyamuryango ko bazayabona nubwo batahita bayabonera rimwe kubera igihobo cyabayeho.”

CAF Isonga cyafunze imiryango mu kwezi kwa gatanu 2016, gifunga mu buryo bwatunguye abanyamuryango bacyo.

Abari bahafite amafaranga basanze gifunze bategereza ko gifungurwa baraheba, bakavuga ko amakuru bagiye bahabwa ari ay’uko ikigo cyahombye bitewe n’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’abanyamuryango.

Iki kigo, CAF gikorera mu Ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

CAF Isonga yongeye gufungura imiryango nyuma y’igihe kinini yarahombye

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  1. Akumiro

    13/08/2017 at 9:52 am

    Na Banki y’Abaturage yatwambuye imigabane yacu twarihanaguye, nkanswe abongabo bapigapiga. Abungukira muri uko kwambura abaturage barazwi. Uhagarikiwe n’ingwe avoma ayo ashaka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock