Ruhango: Inzego zirebwa n’ubuhinzi zahagurukiye igihingwa cy’imyumbati – UMUSEKE

Ruhango: Inzego zirebwa n’ubuhinzi zahagurukiye igihingwa cy’imyumbati

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Koperative z’abahinzi b’imyumbati, na Sendika INGABO baraganira ku bibazo byugarije igihingwa k’imyumbati n’uburyo cyarusho gutanga umusaruro uhagije ku isoko no hanze y’igihugu.

Fulgence Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko hari ubwoko 4 bw’imbuto y’imyumbati buri hafi guhabwa abahinzi

Ibi biganiro bizamara iminsi itatu inzego zifite ubuhinzi mu nshingano, zirimo n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO) zibanda cyane ku gihingwa cy’imyumbati kimaranye iminsi ibibazo muri aka Karere no mu tundi duce tw’Amajyepfo y’igihugu.

Mu kiganiro KANTARAMA Césarie umwe mu bahinzi b’igihingwa cy’imyumbati yagiranye n’Umuseke, avuga ko  umuntu ku giti cye ngo yahingaga ku buso bwa hegitari zirenga 10, mbere y’uko indwara ya kabore yibasira imyumbati, ubu ahinga ku buso bwa hegitari ebyeri gusa.

Yagize ati: “Twamaze igihe kirekire nta mbuto y’imyumbati nshya abahinzi bafite, ubu nibwo itangiye kuboneka, gusa ntabwo ihagije ku buryo abahinzi bose bayibona.”

Abari muri ibi biganiroo bavuga ko nubwo hari intambwe Leta yateye mu gushakira umuti ikibazo k’indwara ya kabore yibasiye imyumbati, ngo ntibihagijje kuko hari uruganda kugeza ubu rwari rwitezwe ko rwahaza isoko ryo mu gihugu no hanze, ariko rukaba rwari rwatangiye gufunga imiryango mu bihe bishize kubera kutabona umusaruro uhagije.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, TWAGIRIMANA Epimaque avuga ko kuva aho igihingwa cy’imyumbati gihuriye n’ibibazo abahinzi bavuye ku  rugero rwa 87%  bagera ku ijanisha rya 80, cyakora akavuga ko bafite ikizere bashingiye ku mbaraga zirimo gukoreshwa mu gushyira ibintu mu buryo.

NSENGIYUMVA Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI avuga ko  hari umoko ane y’imbuto zigeragezwa ku buryo ngo mu myaka iri imbere nta kibazo abahinzi bazongera kugira.

Ati: “Iyi mbuto nshya abahinzi bafite ubu, igomba kumara imyaka ine hanyuma igasimbuzwa n’indi izaba ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara.”

Muri ibi biganiro Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku Biribwa (FAO) riratanga inama z’uko inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi zikwiye kunoza imikoranire n’ubufatanye kandi zigahuza amakuru kuko hari aho usanga ikintu gihurirwaho n’abantu babiri, kandi izo mbaraga ntizitange umusaruro uko bikwiye.

Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI mu biganiro n’abahinzi b’imyumbati

Césarie KANTARAMA umuhinzi w’imyumbati avuga ko agiye kongera ubuso ahingamo

Izi nzego ziyemeje ko zigiye guhagurukirira guhinga imyumbati

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  1. Ikimenyi

    24/10/2017 at 3:35 pm

    Ngibi ibikwiye kwitabwaho mu gihugu.abantu bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock