Ruhango: Isoko rya kijyambere rimaze imyaka 16 ‘ridakora’ – UMUSEKE

Ruhango: Isoko rya kijyambere rimaze imyaka 16 ‘ridakora’

Isoko rya kijyambere riherereye mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ryatashywe na Perezida wa Republika mu 2002, kugeza ubu ntabwo rikora. Ubuyobozi buvuga ko bugiye kuryegurira abanyenganda.

Iri soko rirema kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatanu kuri uyu wa kabiri nta muturage numwe wari urimo.

Iri soko rirema kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatanu kuri uyu wa kabiri nta muturage numwe wari urimo.

Iri soko ryubatswe  hafi cyane y’umuhanda wa kaburimbo ugana mu majyepfo y’u Rwanda, abaturage babwiye Umuseke ko igihe ryubakwaga ubuyobozi bw’icyari akarere ka Ntenyo butabagishije inama ngo batange ibitekerezo by’aho bumva ryari kubakwa.

Aba baturage bavuga ko iyo bagishwa inama bari gusaba ko iri soko ryubakwa muri centre ya Byimana hafi y’ibindi bikorwa by’ubucuruzi no hafi y’Umurenge wa Byimana.

Umwe mu baturage ati “iri soko ryatwaye amafranga menshi ya Leta n’abikorera kuko basabye abikorera kubaka amaduka hafi n’aho isoko rigiye kubakwa, kuva icyo gihe nta muturage wigeze arirema duherutse ritahwa.”

Epimaque Twagirimana umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango avuga ko abaturage banze kurema isoko bitwaza ko ari kure ugereranije n’aho baturuka.

Ngo inama njyanama iherutse guterana yemeza ko ryegurirwa (mubukode) rwiyemezamirimo ushaka gutangiza uruganda rw’igihigingwa cya Makadamia.

Akarere kavuga ko hari isoko rindi kubatse riri mu kagari ka Ntenyo, kuko ngo basanze ariho hagati y’abaturage baturuka mu mujyi wa Ruhango ndetse n’abava mu gice cy’Amayaga.

Nta gaciro k’amafaranga Akarere ka Ruhango gatangaza iri soko  rya kijyambere ryuzuye ritwaye, Umuseke wasanze amarembo abiri y’iri soko afunze abaturage bakavuga ko  niyo rikinguye usanga hari abaturage babarirwa ku ntoki barijemo.

Bavuga ko hari ibindi bikorwaremezo Akarere kubatse bidatanga umusaruro kuko abaturage batabigishijweho inama.

Isoko rya kijyambere rytashywe ku mugaragaro kuya 12 Gashyantare 2002

Isoko rya kijyambere rytashywe ku mugaragaro kuya 12 Gashyantare 2002

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Ruhango

6 Comments

  1. Atuheire Junior

    26/09/2017 at 6:14 pm

    Iterambere no gucunga neza ibya rubanda oyeeeeeeeeeeeee

  2. ishibo

    27/09/2017 at 7:33 am

    Niba riri kure se wagize ngo hari uwarijyamo! Hajye habanza hakorwe inyigo kandi abaturage bayigiremo uruhare kugira ngo igikorwa nk’icyo kibyare umusaruro naho ubundi uzajya usanga ri ibihombo gusa hunguke Rwiyemezamirimo uba waratsindiye kubaka kimwe n’umuyoozi wariyemo icya cumi dore ko numva ngo bibaho!

  3. Kagabo

    27/09/2017 at 2:42 pm

    Uko ririya buye ryanditsweho birerekana quality y’inyubako!!!

  4. Rwasubutare

    27/09/2017 at 2:44 pm

    Kuki batahubatse umudugudu munini ngo urebe? Erega ikibazo nuko abantu bamwe bafata ibyemezo bataumva ibitekerezo byabandi bantu. Nubu umpaye uburenganzira naryuzuza abantu ndetse bakajya batanga ruswa bagura ibibanza.

  5. mucyo

    27/09/2017 at 3:02 pm

    ntimukavuge ngo muvuge na Ruhango muge mwicecekera twarumiwe peeeeee

  6. mami

    03/10/2017 at 3:39 pm

    Ngo ni kure y’iki?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock