Ruhango: Mu isoko rya Ntenyo uguze urukwavu, igitebo cy’inyanya…asoreshwa Frw 200 – UMUSEKE

Ruhango: Mu isoko rya Ntenyo uguze urukwavu, igitebo cy’inyanya…asoreshwa Frw 200

Abahahira mu isoko rya Ntenyo riherereye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango babangamiwe n’imisoro bakwa ku byo umuntu yahashye, bakavuga ko uyu musoro babona udakwiye.

Abahahira muri iri soko bavuga uguze ibase y’inyanya yakwa umusoro wa Frw 200

Abahahira muri iri soko bavuga ko rimwe na rimwe bacunga ku jisho ababaka imisoro bakaba banyura mu nzira mbi bahunga bikaba byanabatera gukomereka biruka.

Bavuga ko  uyu musoro bakwa ubangamye cyane kuko wakwa uwaje guhaha icyo ari cyo cyose guhera ku Kg 20.

Nyiransabimana Laurence avuga ko iyo uguze ibase cyangwa igitebo cy’ibijumba bagusaba gusora Frw 200, udafite amafaranga agomba gushaka abamuguriza kugira ngo ave mu isoko.

Nyiransabimana ati ”Ibi biduteza imvururu. Iyo uyabuze bagutwara ibyo wahashye kugeza ubonye ayo wishyura, rimwe na rimwe tuba twahashye twayamaze bikadusaba kuguza cyangwa waba washigaje tike ukaba ariyo utanga. Ibi biratubangamiye rwose.”

Kimwe na bagenzi be bavuga ko uyu musoro wakwa uje guhaha ubabangamiye cyane kuko baba bahashye nta nyungu yindi baba bategereje mu byo bahahiye abana n’imiryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque avuga ko uyu musoro udakwiye kuko hari amategeko yashyizweho agenga itangwa ry’umusoro, akavuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati ”Umusoro utangwa hakurikijwe itegeko ryatowe mu mwaka wa  2012 mu iteka rya Perezida wa Repubulika ikintu gitangirwa imisoro ni icyaguzwe mu nyungu kigamije gucuruzwa, nta muturage waguze igitebo cy’ibijumba cyangwa cy’inyanya kigomba gusoreshwa, keretse uwabiguze agiye gucuruza, ntibyemewe gusoresha uhashye ibyo agiye kujyana mu rugo rwe.”

Twagirimana kandi avuga ko atari ubwa mbere iki kibazo bacyumvise no mu yandi masoko yo muri aka karere, ngo bari bihanije abaka uyu musoro.

Iki kibazo ngo bagiye kugikurikirana gikemuke binyuze mu kuganira na Rwanda Revenue Authority (RRA) bafatire hamwe ibipimo by’imisoro n’amahoro.

Muri iri soko uzanye igitebo cy’ibijumba cyangwa ibase y’inyanya asoroshwa amafaranga 200 kuri buri mutwaro, ibi bikaba binareba uwazanye cyangwa uguze itungo rigufi nk’inkoko cyangwa urukwavu.

Uzanye inkoko mu isoko, kimwe n’uyiguze yishyura umusoro wa Frw 200 cyo kimwe n’ugura igitebo cy’ibijumba

Aha ni mu isoko rya Ntenyo

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Ruhango

8 Comments

  1. Mboni

    09/10/2017 at 8:27 pm

    Ubwo igisigaye nuguhinduka umuzunguzayi ukajya ujya kubigurisha urugo kurundi.

  2. Ishibo

    10/10/2017 at 6:14 am

    Nta misoro nta mahooro amahoro yahungabana!
    Ikibabaza ni uko usanga utwo baba batanze bagononwa tumara kugwira ukumva hejuru kwa bifi binini nitwo twacunzwe nabi ugasanga rubanda rugufi bahombye

  3. MM

    10/10/2017 at 7:18 am

    Twagirimana kandi avuga ko atari ubwa mbere iki kibazo bacyumvise no mu yandi masoko yo muri aka karere, ngo bari bihanije abaka uyu musoro.

    HANYUMASE IYO BAWATSE UJYA HEHE?

  4. Marc

    10/10/2017 at 8:50 am

    Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza yayindi Prof Shyaka ahora aturatira ko turi mu gipimo kiri hejuru ya 89%.Mube muretse gato ejobundi muzumva ko umuntu yakubiswe cyangwa yafunzwe kuberako yanze gusorera inyanya amaze kugura mwisoko.

  5. Kaniziyo

    10/10/2017 at 9:47 am

    Rwose ibi bintu sinzi niba inzego nkuru z’iki gihugu zibizi. Niba zibizi zabikozeho iki? Niba zitabizi kuki zitabimenya kandi hari abashinzwe iperereza no gutanga amakuru mu gihugu. Bishoboka bite ko wahaha agatebo k’ibijumba byo kujya gutekera abana, hanyuma bakaguca umusoro ngo ni uko uhashye!!!! wabura ayo gusora utwo uhashye bakadufatira ukabura icyo ujya gutekera abana kandi wabasize mu rugo barimo kwaayura inzara yabarembeje.

    • Hobyohobyo

      10/10/2017 at 12:58 pm

      Nyura ra, iyo bavuze decentralization twijiyemo kuva 2000 wumva iki ? cg ni mu gicuku ?

  6. mucyo

    10/10/2017 at 11:52 am

    yagorwa leta ye ese mwagiye mubanza mukiheraho ibyo mukora mwebwe mwese ako mushyikiriye ntimushyira mubifu byanyu gusa abanyarwanda muri ba bazirunge zange zibe isogo gusa iyo ntekereje uko president wacu avunika bgo tubeho neza nareba ayo twigira numva mbabaye cyane pe
    gusa tutabiciye kuruhande akarere ka RUHANGO ko karababaje cyane kabsa. nta kuyoborwa na mbabazi na kambayire nabo ubwabo ntibashoboye kwiyobora gusa izindinzego bakorana mubyukuri zireba gute? ,ndavuga izumutekano zikorera muri Ruhango muri rusange kuki zidatanga raporo zibibera muruhango.gusa ndabagira inama zogushaka umusirikare akaza kuyobora ruhango murakoze kuko abasivile twarananiwe.

    • Rutare

      10/10/2017 at 3:57 pm

      @Mucyo, wavuga iki se ko icyo uvuzecyose bavugako upinga, ugafungwa? ko ingero ari nyinshi, ba afande ninzego zumutekano ziba ziraho zicungako byose biri munange, harigihe utababona kwifoto? nukubireka nyine bikagera aho abanyamakuru baza kwihera amaso iyo good gvnance.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock