Rulindo: Batanu bagwiriwe n’ikirombe babiri barapfa – UMUSEKE

Rulindo: Batanu bagwiriwe n’ikirombe babiri barapfa

Rulindo – Ni impanuka yabaye ku cyumweru tariki 01 Ukwakira ubwo abagabo batanu bari mu kirombe mu murenge wa Ntarabana mu kagari ka Kajevuba, umwe yahise agwa aho, undi agwa kwa muganga, abandi babiri baracyari kuvurwa.

Emilien Mutuyeyezu umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana yabwiye Umuseke ko impanuka nk’iyi atari ubwa mbere ibaye kuko n’umwaka ushize yabaye.

Avuga ko abapfuye umwe yari umusore w’ingaragu undi ari umugabo wubatse, abari kuvurwa bo bakaba bari mu bitaro bya Gasabo, umwe we akaba yaratashye kuko yakomeretse bidakomeye.

Ikirombe kiri mu kagali ka Kajevuba ngo cyabaguyeho ahagana saa sita z’amanywa.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko hari abaturage bamwe biyise ‘abapari’ bajya gucukura gasegereti iba hano mu buryo butemewe n’amategeko.

Avuga ko bamwe muri aba ari bo bagwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima kuko ngo nk’aba bacukuraga mu kirombe cyakumiriwe.

Mutuyeyezu yasabye abaturage kuzirikana ko ubucukuzi bwemewe n’amategeko bugomba gukorwa n’ikigo kitwa Rutongo Mines, bityo bakirinda gukora ubucukuzi butemewe.

Ikilo cya gasegereti ngo kigura hagati ya 8000 Frw na 9000 Frw.

Mutuyeyezu yabwiye Umuseke ko muri iki gihe hari abashinzwe umutekano bashyizwe aho ngaho kugira ngo bakumire ko hari abandi baza kwiba amabuye y’agaciro bakaba bahasiga n’ubuzima.

Mu karere ka Rulindo

Mu karere ka Rulindo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. francis

    06/10/2017 at 1:29 pm

    hhhhhh uyu muyobozi aransekeje ngo ubucukuzi bwemewe bugomba gukorwa na rutongo mines ltd. hanyuma se abandi bikagenda gute? hhhhhhh cyakora Gatare nagire ishyire mines kumurongo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock