Ruremire yatoye Perezida ari muri Finland – UMUSEKE

Ruremire yatoye Perezida ari muri Finland

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Kanama 2017 nibwo abanyarwanda bari hanze y’igihugu bitabiriye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu. Ruremire Focus usigaye wibera muri Finland abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yerekanye ko amaze kwitabira ayo matora.

Ruremire yatoye Perezida ari muri Finland

Uyu muhanzi wamenyekanye ku izina rya Mr Focus, ni umuririmbyi mu njyana gakondo akaba n’umusizi wiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi.

Mu minsi ishize nibwo Umuseke wahamirijwe n’imwe mu nshuti ze baturanye muri Finland ko ariho asigaye yibera. Bitari ugutembera gusa.

Focus yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ntacyo Uramenya, Imfizi yatonoye ihembe, Bihogo, Urakowe, n’izindi zumvikanamo ibihozo n’ibisingizo.

Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakoze amateka yo kuzuza petit stade mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘Umuntu ni nk’undi’ cyari cyatumiwemo Byumvuhore.

Mr Focus yagiye agaragaza ko ashyigikiye n’izindi njyana zitari gakondo zikorwa n’abahanzi bakibyiruka (bagezweho).

Ariko akavuga ko ashishikazwa cyane no guteza imbere inganzo nyarwanda kugira ngo umuco utazazimira burundu.

Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru ntiyahwemaga kuvuga ko hari abahanzi afata nk’inararibonye mu muziki barimo Cécile Kayirebwa na Rugamba Cyprien.

Ruremire ni umuhanzi w’umunyarwanda ugiye kuba mu mahanga nyuma ya Bid Dom, Cassanova, Mc Mahoniboni, The Ben, Meddy, K8, Emmy, Priscilla, Miss Shanel, Ben Kayiranga n’abandi benshi.

Aha yasobanurirwaga uburyo bw’ibyo utora asabwa

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock