Rwamagana bo bifuza iki kuri Perezida uzatorwa? – UMUSEKE

Rwamagana bo bifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

*Nyakariro barifuza ikoranabuhanga

Nyakariro, Karenge, nzige na Muyumbu barifuza umuhanda wa kabirimbo ubahuza n’umugi wa Kigali kuko ngo umusaruro wabo ugera i Kigali bibagoye kandi bakaba ari ikigega cy’umugi. Ibi ni bimwe mubyo babwiye Umuseke bategereje kuri Perezida uzatorwa.

Karenge bishimira ko amashanyarazi yabagezeho ariko barifuza ko n'uyu muhanda ubahuza na Kigali uba Kaburimbo

Karenge bishimira ko amashanyarazi yabagezeho ariko barifuza ko n’uyu muhanda ubahuza na Kigali uba Kaburimbo

Iyi mirenge yo mu karere ka Rwamagana yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto, ndetse n’ikawa cyane muri Karenge. Abaturage bo muri aka gace kitwaga Urukaryi bavuga ko nta kintu kitahera kuko ari ahantu hahangana cyane n’izuba.

Bafite amazi meza, bafite umuhanda mugari, amashanyarazi henshi yabagezeho n’amavuriro abegereye, ariko icyo bavuga bababaye cyane ni umuhanda mwiza ubahuza na Kigali.

Eliezer Bihoyiki ucuruza mu isoko rya Karenge  ati “icyatugirira akamaro kurushaho hano ni uko uyu muhanda ugera i Kabuga waba kaburimbo kuko imodoka kugera hano zije guhaha usanga ari ikibazo.”

Bihoyiki avuga ko hari ubwo umusaruro w’abaturage hano uba mwinshi ukabapfira ubusa kandi i Kigali bawukeneye.

Ati “Nko mu gihe cy’imvura imodoka zibura uko zipakira ugasanga umusaruro udupfiriye ubusa n’izihageze zikaduhenda kubera umuhanda mubi wangiza imodoka zabo.”

Iki kibazo ab’i Karenge bagihuriyeho n’aba Nzige, Muyumbu na Nyakariro.

Anne Marie Mukahaguma wo mu kagari ka Akanzu mu mudugudu wa Cyahafi mu murenge wa Nzige ati “uyu muhanda uva Rugende ukagera hano Nzige ntukoze, hano tweza ibitoki byinshi tubonye umuhanda mwiza rero byatugirira akamaro kuko twabona isoko.”

I Nzige ariko hari uuduce tudafite amazi n’amashanyarazi ku baturage hari henshi ataragera, iki nacyo ni kimwe mu by’ibanze bifuza cyane.

Didas Mungwisoni wo mu murenge wa Nyakariro mu mudugudu wa Ngarama we avuga ko iwabo bababaye cyane amazi nicyo abaho bifuza kuri Perezida watorwa.

Mungwisoni ati “aha mu murenge wacu ikibazo kinini dufite ni amazi n’amashanyarazi, urabona mu duce twegereye umuhanda n’udu-centre ko bihari ariko abatuye hirya ntacyo bafite. Ahenshi  imiyoboro irahari yewe na za Robinet ariko nta mazi azamo aho aza naho ugasanga aza rimwe mu cyumweru nabwo akaza isaha imwe. Hari uduce twinshi abaturage bivomera ibishanga.”

Abatuye muri Nyakariro bo ngo barabona umugi wa Kigali ubasatira cyane bityo barifuza ko Perezida uzatorwa yabegereza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, umugi ukazahagera babikatajemo.

Karenge muri centre. Umusaruro wabo hari ubwo ubahombere kubera umuhanda utameze neza ubahuza na Kigali

Karenge muri centre. Umusaruro wabo hari ubwo ubahombere kubera umuhanda utameze neza ubahuza na Kigali

Imodoka zitwara umusaruro wabo ngo zirabahenda zitwaje umuhanda

Imodoka zitwara umusaruro wabo ngo zirabahenda zitwaje umuhanda

Jean Chrysostome uri mu kiruhuko cy'izabukuru avuga ko aha Karenge hageze kaburimbo hatera imbere vuba cyane

Jean Chrysostome Ruzindana uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko aha Karenge hageze kaburimbo hatera imbere vuba cyane

Umusaruro wabo i Kigali urakenewe cyane ariko birabagora kuwuhageza, bawugurishiriza ino kenshi bagahendwa

Umusaruro wabo i Kigali urakenewe cyane ariko birabagora kuwuhageza, bawugurishiriza ino kenshi bagahendwa

Bihoyiki ucuruza imyaka i Karenge

Bihoyiki ucuruza imyaka i Karenge

Nyakariro ahenshi amazi ntayo

Nyakariro ahenshi amazi ntayo

Josiane Nzamwitakuze avuga ko babaye cyane umuhanda mwiza ubahuza na Kigali

Josiane Nzamwitakuze avuga ko babaye cyane umuhanda mwiza ubahuza na Kigali

Nzige bishimira ko ivuriro ribegereye ariko hari aho badafite amazi namashanyarazi henshi

Nzige bishimira ko ivuriro ribegereye ariko hari aho badafite amazi namashanyarazi henshi

Nyakariro ho banifuza kwegerezwa ikoranabuhanga kuko umugi uri kubegera vuba

Nyakariro ho banifuza kwegerezwa ikoranabuhanga kuko umugi uri kubegera vuba

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. ibaho

    24/07/2017 at 5:39 pm

    kuvanaho umusoro kubutaka hagasoreshwaa ibivuyemo

  2. Kirenga

    26/07/2017 at 7:18 am

    no mu murenge wa Fumbwe dukeneye amazi, mu nkengero z’umujyi wa Nyagasambu, za Nyakagunga, za Kirehe; H.E Aturwaneho rwose; amazi ya Muhazi bayabyaze umusaruro agaburire uduce twa Fumbwe, Nyagasambu Center, n’ahegereye ikigo nderabuzima cya Nyagasambu/Nyagasambu Health Center dukeneye amazi. kandi twegereye umujyi wa Kigali.
    Amazi nicyo kibazo dufite, imihanda nayo tuzayikorera nitubona amzi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock