Rwanda: 1% mu bari hejuru y’imyaka 50 afite ubumuga bwo kutabona – UMUSEKE

Rwanda: 1% mu bari hejuru y’imyaka 50 afite ubumuga bwo kutabona

Kuri uyu wa kane, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ku bitaro bya masaka u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amaso, hatangazwa ko mu gihugu hose 1% mu bantu bari hejuru y’imyka 50 batabona.

Madeleine Nyirakigwene wari ufite uburwayi bw'amaso.

Madeleine Nyirakigwene wari ufite uburwayi bw’amaso.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, kuva ku itariki ya 02 kugera tariki 12 Ukwakira 2017 Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bahuje gahunda n’abafatanyabikorwa bayo basuzuma amaso ndetse hanabagwa abantu bafite uburwayi bw’ishaza bari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 45.

Madeleine Nyirakigwene utuye i Rugende mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro w’imyaka 75, yari amaze imyaka itatu arwaye umuvuduko w’amaraso byaje kumuviramo kurwara amaso.

Nyirakigwene ati “Nageze hano nsanga bari gupima amaso, maze nanjye barampima basangamo ishaza ritarakura mu ijisho, maze banyandikira umuti wo gushyiramo. Ubusanzwe ndeba umuntu iyo ari kure mubonamo babiri, ubu nibwo ngiye gutangira kwivuza.”

Dr. Egide Gisagara umuganga mu bitaro bya Rwamagana uvura indwara z’amaso avuga ko indwara z’amaso ari nyinshi, ariko iyo bakunze kwakira cyane ari indwara y’ishaza ifata amaso bigatuma umuntu atabasha kubona kure cyangwa hafi, cyane cyane abantu bakuru.

Avuga ko indwara z’amaso ziterwa akenshi n’isukari nyinshi, ndetse zikana terwa n’amazi menshi mu jisho.

Dr. Egide Gisagara ati “85% by’indwara z’amaso zishobora kwirindwa, abantu birinze,…indwara z’amaso ntabwo zica, gusa byibura buri muntu akwiye kugana ibitaro bimwegereye, agasuzumisha amaso ye,  kandi bashyizeho imbaraga nyinshi mu kwisuzumisha bahura n’ibibazo bike by’amaso.”

Dr. Egide Gisagara yakomeje avuga ko abantu barengeje imyaka 50 abenshi barwaye indwara y’ishaza.

Dr.Egide Gisagara umuganga mu bitaro bya Rwamagana uvura indwara za maso.

Dr.Egide Gisagara umuganga mu bitaro bya Rwamagana uvura indwara za maso.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bwakozwe muri 2010 bwerekanye ko mu banyarwanda bafite imyaka iri hejuru 50, abagera kuri 56% baba bafite indwara y’ishaza.

Nubwo indwara y’ishaza ku kigero kirenze 90% iterwa n’iza bukuru, ni n’indwara ishobora gukira iyo ivujwe kare.

Uko ikibazo cy’uburwayi bw’amaso gihagaze

Uyu munsi ku isi abantu bagera kuri miliyoni 285 bafite uburwayi bw’amaso, muri bo miliyoni 39  bafite ubumuga bwo kutabona. Byagaragayeko mu bantu 5 batabona 4 muribo babitewe n’uburwayi ubusanzwe buvurwa bugakira.

RBC ivuga ko mu Rwanda, ikigero cya 1% mu bantu bari hejuru y’imyaka 50 afite ubumuga bwo kutabona.

Hagendewe ku makuru ava mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda, muri 2016, muri rusange abantu 780, 428 bagiye kwa muganga kwisuzumisha kandi basanganwa uburwayi bw’amaso.

Dr. Turate Innocent wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko mu gushaka umuti urambye w’ikibazo, Minisiteri y’ubuzima yagejeje ubuvuzi bw’amaso mu nzego zose z’ubuzima aho buri kigo nderabuzima, ibitaro by’uturere, iby’intara kugera ku bitaro by’ikitegererezo byose bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Dr. Turate ati “Guhagarika umuvuduko w’uburwayi bw’amaso ndetse n’uwubuhumyi buziturukaho birashoboka mu gihe abantu twese mu ngeri zitandukanye, inzego zose z’ubuzima bw’igihugu muri rusange, abikorera n’abafatanyabikorwa dushyize hamwe mu kuzikumira.”

Dr. Turate Innocent wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Dr. Turate Innocent wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Dr Turate Innocent yakomeje agakangurira Abanyarwanda kwirinda itabi, kwirinda inzoga nyinshi, umubyibuho ukabije bakora Siporo ku buryo buhoraho, kurya imboga n’imbuto, kutarya amavuta menshi n’isukari nyinshi kandi bakisuzumisha buri mwaka kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Abaganga bavuga ko indwara y’ishaza iterwa no gukomereka, isukari nyinshi mu mubiri, gukoresha imiti utandikiwe na muganga.

Mu kuyirinda, ni ukwirinda gukomeretsa amaso cyane ku bantu bakora ibikorwa by’ubuhinzi, ubusuderi, abakanishi, abamotari, n’abandi baba bashobora guhura n’ibyago byo gukomeretsa ijisho. Kwivuza hakiri kare ndetse no kujya ujya kwa muganga byibura rimwe mu mwaka kuryisuzumisha.

Havuwe abaturage benshi muri iki gihe cy'icyumweru.

Havuwe abaturage benshi muri iki gihe kirenga icyumweru.

Abari bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha amaso.

Abari bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha amaso.

Uyu murwayi bari kumusuzuma.

Uyu murwayi bari kumusuzuma.

Uyu yareberaga mu madarubiri, kugira ngo arebe.

Uyu yareberaga mu madarubiri, kugira ngo arebe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Mambobado

    12/10/2017 at 9:31 pm

    Ngo RBC yakoze ubushakashatsi isanga 56% by’abarengeje imyaka 50 baba bafite uburwayi bw’ishaza!!!! Stupid! Ari ibyo ntiwajya utera intambwe ijana udahuye na Kajisho. Ariko aya majanisha adafite epfo na ruguru muyakura hehe? Abantu barengeje imyaka 50 bipimishije amaso buriya mwatubwira ko ari bangahe ku ijana mbere yo kutubwira abatabona neza muri bo? Nako abarwaye ishaza? Ubwo ni za fundraising muba mwibereyemo mudusabisha.

    • Selemani

      13/10/2017 at 2:22 pm

      wowe mambobado uri muri zanjiji zize cg muri babandi bahakana gusa pour guhakana batajya bemera, iyo uza kuba warize ibijyanye n’indwara z’amaso warikumenya ko ari ukuri 100% ahubwo iyo leta idashyira ingufu mukubaga cataract biba ari 80%. uzajyende ababizi babigusobanurire neza kuko umuntu wese ufite ishaza ntibivugako aba atabona 100% hari benshi bajyenda bayafite cg barebesha ijisho rimwe , kuko ryo rigihunyeza. uzajye uhakana ibyo wa mastarinze mo, naho ibyo utazi ubireke. kubera imihindagurikire y’umubiri w’umuntu uko akura agenda agira ishaza mumaso gahiro gahoro ntahita ahumirako. ahubwo mubihugu bituranye n’urwanda ho imibare iri hejuri cyane cfr Uganda, Tanzaniya,RDC, uburundi abatabasha kuza ikabwayi birirwa babatwaye muntoki, nawe uzabaze umubyeyi wawe niba umufite arengeje 50 years, umubaze uko abona, kandi nawe nurama uzabibona. ntugahakane ibyo utazi ujye ubanza ubaze ababyize. ahubwo leta nikomeze ishyiremo agatege tugere kuri 10% kuko birashoboka.

  2. Yesu Mupfumu

    13/10/2017 at 9:47 am

    Bafite indwara “y’ubuhumyi”.
    ibintu byose bisaba ubumugaaaaa…

    Afite ubumuga bwa malariye, Abumuga bwa sida, ubumuga bwo gushikagurika….Mama we!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock