Rwanda: Abayehova bateranye mu ntego ivuga ngo “Ntugacogore” – UMUSEKE

Rwanda: Abayehova bateranye mu ntego ivuga ngo “Ntugacogore”

*Bigishijwe cyane ku kwihanganira ibigeragezo
*Mu ikoraniro ryabo bigaragara ko bita cyane ku bamugaye
*Burya bagira indirimbo zimwe ku isi yose baririmba
*Ijuru kuribo rizajyamo abantu 144 000, abandi bazaba muri paradizo ku isi

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda riteraniye ku Kicukiro mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatanu rifite umutwe uvuga ngo “Ntugacogore” ngo kuko muri iyi minsi ya nyuma y’isi abantu bari mu bigeragezo bikomeye birimo indwara, impfu, ubukene n’ibindi…abantu ngo ntibacogore, ibi ntibibabere intandaro yo kureka gukora ibyiza.

Abayamya ba Yehova bari mu giterane kizamara iminsi itatu.

Abayamya ba Yehova bari mu giterane kizamara iminsi itatu.

{Umuteguro w’}Abahamya ba Yehova ni idini ry’imyemerere abantu bamwe bo mu yandi madini badakunda kuvugaho rumwe, imyemereye yabo ivuga ko bihatira kuba Abakristo nyakuri, bagakurikiza Bibiliya bakabisobanura mu bintu 15 biranga imyemerereye yabo muri make.

Bakunda cyane kubahiriza igihe, iri koraniro ryabo rizamara iminsi itatu, ryatangiye saa mbili n’igice za mugitondo nk’uko byari biteganyijwe.

Hatangira indirimbo n’isengesho bifungura hagakurikiraho inyigisho nayo igasumbirana n’indirimbo, bityo bityo…

Nta chorale bagira cyangwa uyobora indirimbo, bose baba bafite ibitabo by’indirimbo zabo bakaririmba bose bose. Abayehova hose kw’isi bagira indirimbo zibarirwa kuri 200, nizo baririmba ku isi hose mu njyana imwe gusa mu ndimi zitandukanye.

Muri iri koraniro ‘Abasaza’ (ni nk’abigisha) muri iri dini bagendaga batanga inyigisho zishingiye ku kwigisha uko bakomeza kubwiriza inzu ku nzu no mu ruhame badacogora, agakiza, kwihanganira ibigeragezo nk’uburwayi, izabukuru, urupfu, gutotezwa, ubukene…, kubaka umuryango ukomeye n’ibindi…

Didier Hubert Rukundo w’imyaka 39 uri muri iri koraniro ngo amaze imyaka 10 yitabira iri koraniro buri mwaka, buri mwaka ngo rimubera ingirakamaro kandi rikamufasha kwihanganira ibigeragezo.

Rukundo ati “iri koraniro ridufasha no kumenya uburyo tugomba kwita ku bandi bantu, uburyo twabana nabo n’uburyo twaba abaturanyi beza.”

Imanibaho Wellars umuvugizi wa bahamya ba Yehova muri iri koraniro yabwiye Umuseke ko iri koraniro rigamije kubafasha kurushaho gukora ibyiza nubwo abantu bahanganye n’ibibazo.

Imanibaho Wellars ati “  kudacogora buriya ni umuco rusange twakwiga wo muri bibiliya kugira ngo dukomeze gukorera Imana , turi indahemuka , nicyo urebye tugamije.”

Iri koraniro ririmo abantu benshi cyane b’ingeri zinyuranye, abamugaye bitabwaho by’umwihariko, abatavuga, abatabona n’abatumva bose baba bafashwa gukurikira ibihavugirwa no kubigiramo uruhare, kugeza no ku kuririmba.

Bakurikiye abatanga inyigisho

Bakurikiye abatanga inyigisho

Beatrice Mukamana w’imyaka 29 afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ari muri iki giterane nawe. Yabwiye Umuseke ko abona isi iriho imihangayiko n’ibibazo byinshi, kwihangana byonyine ngo niyo ntwaro ishoboka.

Yavuze ko aramutse abonye Imana icyo yayisaba ari uguhindura isi Paradizo ikavaho imihangayiko iyuzuyemo uyu munsi.

Abayehova ku isi ukwemera kwabo n’ukwizera bishingira ku Mna imwe yo muremyi wabyose bita Yehova, Bibiliya bashingiraho ibyo bavuga byose bakemera ko byahumetswe n’iyo Mana, bakemera inyigisho za Yesu no kumufataho urugero, bakemera ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bwayo (bita nyakuru) butegekera mu ijuru, bakemera ko umuntu ashobora gukizwa icyaha n’urupfu kubera igitambo cya Yesu.

Bemera kandi ijuru ribamo Imana, Yesu n’Abamarayika b’indahemuka. Iri juru ngo rizajyamo abantu bacye bagera ku 144 000 bazazuka bakajyayo gutegekana na Yesu muri ubwo bwami, naho Isi ngo abantu bazayituraho Iteka ryose nicyo Imana yayiremeye, icyo Imana izakora ngo ni ukuyihindura Paradizo igaturaho abantu bayumviye.

Kuri bo, iyo abantu bapfuye ntibaba bakiriho ntabwo kandi bajyanwa mu muriro utazima kubabazwa, Imana ngo izazura abantu babarirwa muri za miliyari, abazazuka ntibabashe kumenya Imana ngo nibo bazarimburwa iteka ryose.

Ibi byose bavuga babishingira ku byanditswe muri Bibiliya.

Abayehova ntibemera ubutinganyi, bemera ko umugabo ashyingiranwa n’umugore bakaba bashobora gutana uyo umwe aciye inyuma uwo bashakanye.

Mu myifatire yabo ngo bihatira kugaraza urukundo ruzira kwikunda, birinda ibikorwa bidashimisha Imana nko guterwa amaraso, kutajya mu ntambara, bakumvira abayobozi n’amategeko y’igihugu atadusaba kurenga ku mategeko y’Imana.

Ngo birinda kwivanga muri politiki no kwifatanya n’andi madini, icyakora, ntibabuze abandi kujya muri politiki cyangwa mu idini bashaka.

Mukamana Beatrice aganira n'umunyamakuru w'Umuseke

Mukamana Beatrice aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Abitabiriye iri koraniro riri kubera ku Kicukiro ku nzu y'amakoraniro yabo

Abitabiriye iri koraniro riri kubera ku Kicukiro ku nzu y’amakoraniro yabo

Abafite ubumuga bwo kutavuga mu gihe cy'indirimbo nabo bararirimba bakoresheje amarenga

Abafite ubumuga bwo kutavuga mu gihe cy’indirimbo nabo bararirimba bakoresheje amarenga

Uyu bafashe mu ntoki afite ubumuga bwo kutabona arafashwa kumenya ibiri kubera hano

Uyu bafashe mu ntoki afite ubumuga bwo kutabona arafashwa kumenya ibiri kubera hano

Umwe mu batanze ikigisho kuri uyu wa gatanu

Umwe mu batanze ikigisho kuri uyu wa gatanu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

71 Comments

  1. Nina

    11/08/2017 at 4:12 pm

    Oohh, aba bose ubu baratokowe mu bwonko ! Mbega akaga, ubuyobe burababaza pe !

    • Tsong

      11/08/2017 at 4:32 pm

      Bagutwaye iki? Ko nta business y’ibyacumi barimo, ko nta ma politiki y’ubugoryi barimo, ko nta banyabyubahiro, ko nta buhanuzi bw’ibinyoma barimo, ko nta bitangaza byikinamico barimo, ko bemera Imana yabo Jehovah n’umwana wayo Yesu, ko bizera ibyo Bibiliya yigisha, urabatukira iki? Ntaho muhuriye, yenda hari aho muzahurira. Guma mu byawe, Imana izaca urubanza, wowe utarayobye ugaragare, naho gutuka abantu ntacyo ushingiyeho, nibwo buyobe. Jya wubaha abantu kuko nawe uri umuntu. Urakoze Umuseke, Iyi nkuru ni nziza izatuma nshaka gusobanukirwa neza imyemerere yabo ipfa kuba ishingiye kuri bibiliya.

    • Philbert

      11/08/2017 at 4:42 pm

      Ikibazo abanyarwanda benshi bagira ni nk’iki cyawe. Kumva ko abandi bayobye! Ubwirwa n’iki ko atari wowe wayobye ahubwo! Confidence z’amafuti gusa

      • Tsong

        11/08/2017 at 4:59 pm

        Hhhha, si uko se…

    • gakuba

      14/08/2017 at 5:22 pm

      Mugenzi wange, mbere yo kuvuga ko abantu batokowe, donne – les le benefice de doute. Kuko nduzi ari abantu bingeri zose. Nge sinibaza ko bose basaza. Ahubwo jewe numva dukwiye kumenya igituma abantu nkaba bajya mu idini abantu benshi banga.
      Iyo batweretse igiterane cyabarokore ntawe ubitindaho. Kuki twese dutinda ku cya abahamya ba Yehova? Tugatanga comments mbi nkizo?

      • Akili

        18/09/2017 at 10:20 am

        Urakoze;bafashe kutekereza!

    • Akili

      18/09/2017 at 10:16 am

      Baba barayobye ibyo bavuga bitati muri Bibiliya.Shakishi inyandiko zibipinga w’erekane kwar’iwe utayobye.Nduzazibona!

  2. xavier

    11/08/2017 at 4:50 pm

    Tsong, Kuba batarangwa nibyo byose wrondoye kandi nibyiza, ariko ntibibahesha kuba mumurongo Imana yategetse, nihahandi bari mubuyobe,

    • Tsong

      11/08/2017 at 4:59 pm

      Umurongi Imana yetegetse batarimo ni uwuhe? Hari undi murongo utari Yesu? no kugira imyemerere ishingiye kuri Bibiliya gusa?

      • Akili

        18/09/2017 at 10:24 am

        Nshimye iby’uvuze.

    • Dore re

      11/08/2017 at 7:03 pm

      Umurongo Imana yategetse ni uwuhe nshuti?

    • gakuba

      14/08/2017 at 5:27 pm

      Nta burenganzira ufite bwo gusa Imanza. Witonda kuko urwo ucira abandi ari rwo nawe uzakanirwa. Behave plz

    • gakuba

      14/08/2017 at 5:46 pm

      Kugirango uvuge ko umuntu aba mu buyobe bwidini ugomba gutanga irrefutable facts mugenzi wange. What u support is called slandering.

  3. umuseke

    11/08/2017 at 5:48 pm

    ariko nkeka bandika abahamya ba yehova atari abayehova umuseke mwagakosora ako kantu

  4. John Asiimwe

    11/08/2017 at 5:58 pm

    Nyamara mbona aribo Dini ryukuri muzaba mureba peee!! nonese nawe reba ukuntu bagira gahunda mu mikorere yabo, nta cyacumi nkuko andi madini atunyunyuza imitsi, nta bitangaza nkuko andi madini atubeshya, sindumva barwaniye ubuyobozi ngo Leta ize kubakiza, ntibivanga muri politiki, reba ukuntu bigisha bible babwiriza ahantu hose…… Nyamara turi mumandazi nakwambiya. jyewe ndabashaka banyigishe da!!

    • Akili

      18/09/2017 at 10:35 am

      Jwewe ndi muri DRC.Ubashake pe bazakwigisha ubabaza n’ibibazo ushaka byose.Yeremiya 29:11 & Ibyahishuwe14:6,7.

  5. willy

    11/08/2017 at 6:28 pm

    abase ninde wataho umwanya abayoboke ba free mason nindese utabazi muzasome amateka ya sebuja wabo
    CHARLES TAZE RUSSEL Nibwo muzamenya abo aribo

    • John Asiimwe

      11/08/2017 at 7:09 pm

      @Will oya wowe vuga icyo ubanenga basi. muge mureka gusebanya ntashingiro. arko wabonye ukuntu bagira displine uzarebe umutuzo uba munsengero zabo ntarusaku wahabona cg ibikabyo. barihariye Man. tuzinanirwe nahubundi jye mbona bigisha ukuri kandi nawe urigiza nkana.

      • Lilly

        12/08/2017 at 2:21 am

        John, Willy ntacyo abeshye. Urebe neza uburyo umuvugizi wabo Beatrice azamura ikiganza cye nuko fingers ze zimeze on the picture, unitegereze uko mu mafoto abandi bakrisitu bazamura ibiganza byabo. That is a Freemason/Illuminati sign. Sinshaka kuvuga ko bayobye na gato cg kunenga idini ryabo. Ahubwo ntabwo nange narinzi ko Jehovah Witnessbafaitanye isano na Freemasons.

        Lily

        • Tsong

          12/08/2017 at 12:16 pm

          Waretse kubeshya kweli? Ubwoi ni uwuhe mwuka ugukoresha? Bakweretse ifoto iriho abantu bafite ubumuga bwo kutavuga, bakoresha ibimenyetso babwirizanya, banashima Imana yabo mu marenga, ari rwo rurimi rw’ibiragi. Kubeshyera abandi mubiterwa niki? Niba utabakunda, bareke ariko ureke kubabeshyera. Bishesha agaciro kandi nibyo gushima

      • Akili

        18/09/2017 at 10:47 am

        John wazampa numéron zawe?Jye ni:+243896667001.

    • est

      11/08/2017 at 7:51 pm

      willy niba Atari isebanya wamusomye ho iki? niba nawe utarabibwiwe ngaho tubwire. sibyiza gusebanya (kuko ubuze icyo anenga inka ayinenga amacebe yayo). vuga icyo wahagararaho

    • Duniya

      11/08/2017 at 8:38 pm

      Yababa, ubaye nka was wundi ubura icyo atuka inka ari dore igicebe cyayo. Uwo wita boss wabo kutamutwereka aho dusoma ayo mateka ye? Ko bizwi ko nta paapa bagira, nta musenyeri, nta bishop, wagiye ureka kubeshya. Nge hari umwe dukorana ariko ni intanga rugero pe. Imyemerere ni imyitwarire yabo biragoye kuri benshi muri iyi isi kuyikurikiza kubera ibibi twiberamo tukumva ari byiza, sinkubwiye kubajyamo kuko nange ntarimo, ariko nuwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka. Barasobanutse rwose kandi bihesheje icyubahiro kwisi kubera kutivanga mu byayo the twirirwamo. Mureke amarangamutima, kwanga umuntu ntacyo agutwaye nabyo ni ubugwari.

  6. MB

    11/08/2017 at 7:44 pm

    Muraho mwese. Mwakoze ku kiganiro cyiza.
    Birashoboka ko abahamya bayobye, ariko se twabipimira ku ki atari ijambo ry’Imana! Kuko ngo abasenga by’ukuri ni abasenga mu mwuka no mu kuri.
    Wenda reka mbabwire ukuri kumwe: Imana si ubutatu (Abazi neza ubutatu ni Imana imwe igizwe n’aba personna batatu cfr dictionnaire cg encyclopedie catholique) kuko Yesu yararemwe,
    nubwo abenshi ari ubwa mbere babyumvise (Abakolosayi1:15) bityo Imana iyo iba ari ubutatu yari kuba ituzuye mbere y’uko irema Yesu kdi yamye yuzuye idakeneye ko Yesu ahaba! kdi amadini yose ya gikristo ari mu Rwanda yizera ko Imana ari ubutatu! Ese ubwo basenga Imana mu kuri? Wapi da! Usibye Islam n’abahamya nbo batizera ko Imana ari ubutatu! Kuko Imana “yavuze ko bansengera ubusa kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu’ ubwo rero murumva ko abahamya batayobye ahubwo ko dukwiriye kurushaho kumenya ukuri tubifashijwemo nabo. Ukeneye ibindi bisobanuro wareba kuri jw.org/rw cg uhamagare kuri 0788609068. Noneho mushobora no gutungurwa no gusoma ko Yesu ubwe yivugiye ko isi izaba Paradizo!Dinc hariho ibyiciro bibiri: abazajya mu ijuru n’abazaba ku isi izaba paradizo, inyigisho yigishwa n’abahamya bonyine mu madini yose ari ku isi nk’uko Yesu yabyigishije! muri Matayo 5:3,5 na Matayo 6:10.

    • xavier

      12/08/2017 at 12:12 pm

      Bible yanyu muyivugisha bihuye nuko mushaka gucengeza amahame y’idini.ariko kuba mubwiriza mu izina rya Yehova, mwabitumwe nande?. Yesu niwe gitambo kdi niwe Yehova. umuntu wese utaramenyako Yesu ariwe Uwiteka (Yehova. ninzitizi ikomeye cyane

      • Umusomyi

        15/08/2017 at 7:03 pm

        Ibi se kandi wabomye he? Ariko kuba barayobye bigutwaye iki ko atari wowe bakorera?

        • Umusomyi

          15/08/2017 at 7:04 pm

          Wabisomye*

    • Akili

      18/09/2017 at 10:59 am

      Merci

  7. James Twizerimana

    11/08/2017 at 7:49 pm

    Iti no idini ry’ukuri!Nanjye naremeye

  8. MB

    11/08/2017 at 8:00 pm

    @Willy: ayo mateka yose (free mason and Taze Russel) ushobora kuba utayandusha na gato! Ariko ndi umuhamya wa Yehova nyawe! Niba wizera bibiliya, Ngaho mbwira inyigisho imwe yonyine y’abahamya idahuje na Bibiliya niba wibwira ko bayobye! Ushatse kuganira nanjye mu buryo bucukumbuye kuri Bibiliya n’imyizerere y’abahamya ba Yehova, wareba kuri jw.org/rw cg ukampamagara kuri 0788609068.

  9. musa

    11/08/2017 at 8:35 pm

    Abayohova oye

  10. musa

    11/08/2017 at 8:39 pm

    Abahamya nta ribi ryabo kwishuri usanga bafite Disprine ahubwo ukoranye n,umuhamya wa yehova nibwo wabyemera

  11. Eric

    11/08/2017 at 8:47 pm

    Ntugatuke abantu batakubangamiiye uzige ikinyabupfura ncuti

  12. Mufti

    11/08/2017 at 9:12 pm

    Nanjye ndi umuhamya wa Yehova.

  13. Yehova

    11/08/2017 at 9:14 pm

    Abahamya ba Yehova icyo mbakundira usanga bose ari abasirimu, niyo yoba ari uwo mucyaro usanga ari smart. Ikindi kandi ntibivanga muri za Porotiki ngo twumve bavuga ko bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka cg za ndumunyarwanda. Mbiswa ma!

  14. Carey David

    11/08/2017 at 9:22 pm

    There are so few truths in the world that when you see one, you know it.

  15. Seamus O'Neill

    11/08/2017 at 9:48 pm

    1Yohana 4:6: ” Twebwe turi ab’Imana. Uzi Imana aratwumva; utari uw’Imana ntatwumva. Uko ni ko tumenya amagambo yahumetswe y’ukuri n’amagambo yahumetswe ayobya.”

  16. fidel

    11/08/2017 at 10:52 pm

    Kugirango wemeze ko umuntu yayobye nuko uba uzi aho agana noneho wowe yakuyoboza ukamwereka aho wita ko ari ukuri, kandi ndacyeka inzira yukuri utarayimenya.

  17. Ukuri

    12/08/2017 at 1:14 am

    Ibi byose by amadini yashyizweho n abantu(ADPR,abaposoro ,gatolika ,abahamya ba Yehova(nubwo ntazi neza niba ari idini koko)islam,etc.ibi byose ni ugucamo ibice abantu,none ko dusenga Imana imwe ariyo Mana y u Rwanda abakurambere basenze kuki tudasengera hamwe nkabo?

    Jye kabisa iyo mba narabayeho mu gihe cy abakurambere byari kunshimisha cyane,bari bazi Imana koko kandi babigaragariza mu buzima bwabo bwa buri munsi,babana nayo bayita Imana yabo nabo bakaba abana bayo,amahame y Imana ariyo mategeko yayo akaba mu muco wabo wa “kirazira”na “kora ibyiza”basenga Imana kandi bativangura,Imana ni imwe ibindi bitariyo babyita ibigirwamana,kikaba kizira kuba wava ku Mana y i Rwanda kandi nayo yabanye nabo pe n umugisha yabahaye uyu munsi turacyari kuwuryaho kandi uzaba ku bazabakomokaho bose,ibyiza tubona mu gihugu ni uko ari Imana ikibana natwe nkuko yabanaga na basogokuruza,none bavandimwe mureke iby amadini ntimibyiteho ntibikabatanye mumenyeko muri bene mugabo umwe ariwe Imana y u Rwanda yihinduye umuntu ikaza ku isi ikatubera umucunguzi ari nabyo bisobanura Yesu(mu ruheburayo bavuga ko ari Yesua abandi Yehuwa,isi yose yagiye ibivuga mu mvugo itandukanye ariko ishaka kuvuga umwami umwe,rero Imana y i Rwanda yaje mu isi ihinduka umuntu iraducungura,isubira mu ijuru igaruka mu Mwuka ariyo Mwuka wera nanone,Imana ni imwe ariko kugirango ize mu isi tuyibone byagombye ko yambara umubiri kuko turi abanyamubiri,ivuye mu mubiri iza ari Umwuka(Mwuka wera)rero Imana y i Rwanda na Yesu na Mwuka wera ni imwe rukumbi nubwo yigaragaje mu buryo butatu butandukanye bitewe n umugambi idufiteho.

    • Rwiremera

      12/08/2017 at 12:22 pm

      Imana si imwe, twese ntidusenga imana imwe. Ni ukuri uradutuburiye. Wari wagera mu buhinde? Uzageyo noneho wice inka, nibwo uzamenya ko dusenga izitandukanye. Nubona bamwe muri twe bunamiye ibishushanyo by’abantu, nibwo uzamenya ko imana tutazihuje. Nyamara imwe muri zo, niyo YO, kandi irafuha, nakugira inama yo kuyishakisha, ukayimenya.

    • gakuba

      14/08/2017 at 6:33 pm

      Bsr. Ntago Yesu na Yehova ari bamwe. Uzakore research kdi twese ku isi ntidusenga Imana imwe.

      None ko Yesu yasengaga kenshi niba ariwe Mana yigeze umuntu ubwo yasengaga nde? Kdi ko kenshi yasengaga ashimira, asaba imbaraga, ubwo urumva hatari undi umurenzeho?

      Kuki se yavugaga ngo data? (Yohani 14:28)

    • Akili

      18/09/2017 at 11:52 am

      Kumenya yuko ndi turi ab’Imana imwe byafasha utazi imana. Urugero pima usome mu:2kori 4:3,4;Mika 4:5.Kandi si Yesu wahindutse YEHOVA nkuko w’ibwira Yohana 17:3.

  18. Muhanuka Mwene Semuhanuka

    12/08/2017 at 8:36 am

    Super ibihumbi 144.000 ngo nibyo gusa bizanjya mu ijuru gusa! Noneho nabo bararushywa n, ubusa ko nunva ryaba ryarangije kuzura! Aba bose bataye umutwe pe! Njye ndisubira ku idini rya gakondo niryo ritambeshya iryo juru ryabo!sarcasm off.

    • Ntare

      12/08/2017 at 12:23 pm

      None se ko babikura muri Bibiliya nshuti, akaba ari yo yonyine bakuramo imyemerere yabo, ubwo bazayihindure?

    • gakuba

      14/08/2017 at 5:53 pm

      Yewe ntibibeshya kuko bibiliya irabivuga. Nushaka uzasome mu byahishuwe 14:1-4

  19. SHIMA

    12/08/2017 at 11:51 am

    Lllly ntabwo ubona ko Beatrice afite ubumuga bwo kutavuga.Ariya ni amarenga ari gukoresha ntabwo ari illuminati signs nk’uko ubivuga.Mujye musoma neza mubone kuvuga.

  20. xavier

    12/08/2017 at 12:20 pm

    byose bihurira mumugambi wa satani wo gushinga amadini murwego rwo gucamo abantu ibice,kugirango bahinduke imbata zamadini.
    kuko amadini ari umushinga wa satani.ari Yesu abantu bigisha cg intumwa ze ntadini bigeze bashinga cg iryo bahamagariraga abantu kwinjiramo. ahubwo berekanagako abantu bakwiriye Kwinjira muri Yesu ubwe kuko bihagije kubamaze kumwinjiram. ntahandi bakwiriye kwinjira.

    ibindi bigaragara mumadiniashyira imbere nkamahame meza agenda abaranga nibindi byinshi arinabyo bibatandukanya. byose ntibyakwinjiza mu bwami bw’Imana. only Jesus Christ

    • Umusomyi

      15/08/2017 at 7:17 pm

      Sha iyi si philosophie koko? Ko nzi ko Yesu n’Abigishwa be bajyaga mu rusengero gusenga!!! Ndetse na nyuma y’urupfu rwe ko abigishwa be bateraniraga hamwe bagasenga kandi bakagira gahunda yo kubwiriza, ubwo uvuga ko nta dini bagiraga ushingiye ku ki? Ariko uzi ko kutagira idini ari igitutsi? Ushobora kuba udasobanukiwe icyo idini ari cyo, iyambaze impuguke!!! Ahubwo abafarisayo ntibavugaga ko ari idini ry’inzaduka? Sha wikwihagararaho, ongera usuzume imyizerere yawe kandi humura si ubugwari ahubwo waba ugize ubutwari!!! Ntabwo ari buri wese ubushobora.

  21. Jolie

    12/08/2017 at 2:11 pm

    Abahamya ni inyangamugayo nuko discipline yabo igoye kuyikurikiza!ndabakunda

    • gakuba

      14/08/2017 at 6:22 pm

      Yesu yavuze ko ku isi hari amadini 2 gusa. Rimwe rimeze nkigihogere. Nta mahame arigenga. Nukuvuga ko ushatse wese kwitwaza bibiliya ngo yironkere frs ajya muri Iyo nzira kdi agakurura nabandi bafite irari ry’ibyisi. Gusa iyo nzira izabarimbuza.

      Naho idini ryukuri ryitwa inzira ifunganye kuko riyoborwa n’amahame yo mu rwego rwo hejuru. Ntirinyura ku ruhande kuko rishyira ahagaragara ibinyoma by’abantu biyita ko bakorera Imana.

      Dore ikizakubwira idini ry’ukuri:

      1. Bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana (yohana 17:17)
      2. Bubaha izina ry’Imana (Matayo 6:9)
      3. Babwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw Imana (Matayo 24:14)
      4. Si abiyi si mbi (Yakobo 4:4)
      5.Baragwa n’urukudo rwihariye bakundana (Yohani 13:34,35) nurwo bakunda abantu bose.

      Ni irihe dini rishingira inyigisho zaryo zose kuri Bibiliya, rikubaha izina ry’Imana kandi rigatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu? Ni irihe dini rirangwa n’urukundo kandi rikirinda gushyigikira intambara.

  22. Shema

    12/08/2017 at 8:51 pm

    Mbega ukuntu hiba bishimishije,in ukuri birakwiye ko these twihatira kuba hamwe nabo.

  23. Shema

    12/08/2017 at 8:52 pm

    Mbega ukuntu biba bishimishije,ni ukuri birakwiye ko twese twihatira kuba hamwe nabo.

  24. Shema

    12/08/2017 at 8:58 pm

    Xavier ndagushimiye ko uha agaciro ibyanditswe,ariko se igisobanuro cy’idini urakizi? Wabihamya ko Yesu ubwe ntagaciro yahaga idini? Murakoze. Ku bindi bisobanura wasura urubuga rwa http://www.jw.org/rw

    • Umusomyi

      15/08/2017 at 7:23 pm

      Icyakora Xavier ni uwo gushimirwa kuko ameze nka Natanayeli uvugwa mu Ivanjili yanditswe na Yohana 1: 45-47. Xavier na we nta buriganya agira, avuga uko yumva ibintu kandi ni byiza!!!

  25. David

    12/08/2017 at 9:46 pm

    Nta muntu n’umwe duhatira kwemera idini ryacu. Gusa dukunda abantu bose kandi twifuza ko mwese mwamenya ukuri. Umuntu wese uzi Abahamya ba Yehova, azi neza ko bihariye, ari inyangamugayo, ari abanyamahoro, bativanga muri politike n’ibindi byinshi. Ni ibintu byigaragaza rwose. Nta muntu n’umwe duhatira kubyemera. Gusa mbabazwa n’uko abenshi muzabimenya amazi yarenze inkombe.
    Murakoze cyane.

  26. Eddy

    12/08/2017 at 9:58 pm

    Ewane aho gupfa ubusa buriwese uraha afite bibiliya kandi niba yiyita umuchristo agomba gukora ibivugwa muri bible niyo mpamvu abahamya ba yehove bakora icyo bibiliya ibasaba byose muzarebe neza ibyo bibiliya isaba aba christo kuba bujuje kugira bemerwe nimana barabikora byose ahubwo muteke twemere inyigisho zabo kuko zifite intego nziza tureke kujya muma dini ahora atwizeza ibitangaza gusa nkaho aribyo tuba duhora dukeneye kandi mubyukuri dushaka kuyoborwa nimana ikatwihera imigisha

  27. N. A

    12/08/2017 at 11:12 pm

    Yesu yavuzeko Hari inzira 2 Imwe kuyinyuramo Ntibyoroshye Kuko ari nto cyane Naho indi ni nini abayinyuramo bakora Ibyo bishakiye. Ibyo byerekana ko Hari uburyo 2 bwo gusenga bwemerwa n’Imana. Matayo 7:13 ,14. Ubwo rero kugira idini bifite icyo bimaze. Kuko na Yesu yatangije irindi dini ntiyasengeye muyariho icyo gihe.

  28. MB

    13/08/2017 at 5:24 am

    @Lily: ntaho bahuriye na freemasons: please check facts kuti iyi link isebya y’abantu basebya abahamya ariko nabo batanga ibihamya by’uko Russel n’abahamya bafafite aho bahuriye na freemasons!!!
    Please be informed!
    https://www.jwfacts.com/watchtower/blog/russell-not-a-freemason.php

  29. MB

    13/08/2017 at 5:28 am

    @Willy: be well informed! Urebe iyi link isebya abahamya ariko nayo itanga indeniable PROOFS ko Russel n’abahamya ntaho bahutiye na freemasons!
    @Lily: ntaho bahuriye na freemasons: please check facts kuti iyi link isebya y’abantu basebya abahamya ariko nabo batanga ibihamya by’uko Russel n’abahamya bafafite aho bahuriye na freemasons!!!
    Please be informed!

    https://www.jwfacts.com/watchtower/blog/russell-not-a-freemason.php

  30. MB

    13/08/2017 at 5:57 am

    Willy and Lily: be also informed via JW websites!:
    1) https://wol.jw.org/en/wol/d/r1/lp-e/2000766?q=freemasons&p=par
    2)https://wol.jw.org/en/wol/s/r1/lp-e?q=Freemasons&p=par&r=occ

  31. Sasterane

    13/08/2017 at 2:13 pm

    Nibyiza kuvuga uko mwumva ibintu ark bibaye ibishoboka mwagana umuteguro w’Imana yukuri bigishoboka kuko iyi si mbi isigaje igihe gito ikarimbukana nabantu bataye umuco. kdi icyukora cyose Yehova imana azagushyira murubanza

  32. Lilly

    13/08/2017 at 5:46 pm

    Sorry niba atavuga. Don’t worry about me not knowing how to read if that is ur take about my posting.
    I know Illuminati signs when I see one .

  33. liam

    13/08/2017 at 10:53 pm

    abahamya ba yehova niryo dini ryukuri uko nukuri.
    vuba aha amadini yose azavaho.
    ushaka kurokoka irimbuka nabagane bigishoboka.

  34. Hj

    14/08/2017 at 4:23 pm

    Xavio, hari icyo nagiraga ngo nkwisabire: ku isi dufite bible nyinshi uzagerageze ukore ubushaka shatsi umenye ivuga ukuri,abayihinduye abaribo. Abannyafurika ikitwica ni ukwemera ibintu buhumyi ndetseno kutikorera ubushakashatsi. Dufunguke mumutwe, nibyo nyakubahwa Poul Kagame ahora atubwira. Kuki tutamwumva kweri? Kankwibarize: wowe ibyo wemera ubishingira kuki? Aho watanga imirongo icumi yo muri Bible ibyemeza? Mugihe bidashoboka ntayihari we kujya ucira abandi imanza. Ahubwo se aho usengera hari ururimi rw’amarenga ruhaba? Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona se bo mujya mubulafasha kumenya Imana? Niba mutabikora se bo si abantu kandi si ibiremwa by’Imana?

  35. roy

    14/08/2017 at 9:12 pm

    Title y’iyi nkuru yanditse nabi kabisa.

  36. Amarenga

    15/08/2017 at 2:48 pm

    Lilly. Nawe Buri illuminate rero! Ubizi ute ko bavugako illuminate ikorera mu ibanga rikomeye ?

    Biriya uriya mukobwa yakoze bisobanura world : isi .
    Naho bariya benshi ibyo bakoze bigasobanura kwitegereza/guhanga amaso.

    Ariko se ibi nanditse ibyo urashobora kubisoma ko mbona wirebera amafoto gusa na yo ntuyasobanukirwe.

  37. Engela

    16/08/2017 at 5:50 pm

    @Nina kuyoba c est quoi pour toi?banza utokore ijisho ryawe mbere yo kubanza gutokora abandi.

  38. Engela

    16/08/2017 at 5:54 pm

    abantu ntibajya basoma bible ,ariko bihutira gukubita abigambo aho sans aucune connaissance.soma,iga ukore recherche avec discernement nuko apres ubona icyo uvuga.naho ubundi kuza muvuga ngo franc mason bla bla ,,,ahubow mucyeneye ko abahmya babigisha bible mugahumuka kuko muhumye nkuko nage narimpumye mumyaka yashize ndabashimira kuko yehova babakoresheje none nkaba ngenda mbona la verité.

  39. Emmanuel niyomugabo

    17/08/2017 at 5:57 pm

    Yoooo! Gusa hari abantu benshi bafite imitima itaryarya.niyemeje gukomeza gukora umurimo WO kubwiriza Ku nzu ni nzu,kugirango ngeze ukuri Kur benshi bashoboka.Ku bindi bisobanuro wareba Kur http://WWW.JW.ORG/RW murakoze…

  40. Vanessa

    18/08/2017 at 8:24 am

    Kbsa ibyo uvuze ni byo kbsa twikomereze mwana tugere kuri benshi

  41. kasimba

    15/09/2017 at 12:43 pm

    uzi gutekereza nishimiye igitekerezo cawe.Ndu muvandimwe kuri Goma.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock