Rwanda Cycling Cup 2016 irasozwa mu mpera z’uku kwezi – UMUSEKE

Rwanda Cycling Cup 2016 irasozwa mu mpera z’uku kwezi

Amasiganwa azenguruka u Rwanda mu mwaka wose ‘Rwanda Cycling Cup’ ya 2016 ntibyashobotse ko isozwa kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda. Irushanwa ryo kuyisoza riteganyijwe tariki 21 Mutarama 2017.

Rwanda Cycling Cup irasozwa mu mpera z'iki cyumweru.jpg1

Rwanda Cycling Cup irasozwa mu mpera z’iki cyumweru.jpg

Ubusanzwe Rwanda Cycling Cup igizwe n’amasiganwa icumi itangira muri Werurwe igasozwa mu Ugushyingo. Gusa umwaka ushize ntibyashobotse ko isozwa kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda yari irimbanije.

Rwanda Cycling Cup 2016 yagombaga gusozwa hakinwa agace kiswe Kivu Belt kazenguruka imihanda ikikiye ikiyaga cya Kivu, abasiganwa bava Karongi bajya Rusizi. Ntibyashobotse aya masiganwa akinwa ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup ngo hatangwe amanota kuko yakinwe n’abiteguraga Tour du Rwanda gusa.

Umunyamabanga wa FERWACY yabwiye Umuseke ko aya masiganwa agiye gusozwa mu mpera z’uku kwezi. Emmanuel Murenzi yagize ati:

“Imyiteguro ya Tour du Rwanda yatumye gusoza Rwanda Cycling Cup nkuko twabiteganyije bigorana. Irasozwa kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama. Abasiganwa bazahaguruka ku mupaka wa Nemba mu Bugesera basoreze kuri stade Amahoro babanje kuzenguruka imihanda yegereye stade muri ‘circuit’”

Abakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa rimara hafi umwaka wose rikinwa ni; Gasore Hategeka wa Benediction Club ufite amanota 152, Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs ufite 138, Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs ufite amanota 122, na Ukiniwabo Rene wa Les Amis Sportifs ufite amanota 144. Ikipe ishobora kuba iya mbere ni Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Iri siganwa ryo gusoza Rwanda Cycling Cup rizanafasha abakinnyi  bitegura shampiyona ya Afurika kuko iteganyijwe hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017 ikazabera i Luxor mu Misiri.

Abitegura shampiyona ya Afurika bazabona isiganwa ryo kwitegura

Abitegura shampiyona ya Afurika bazabona isiganwa ryo kwitegura

Roben NGABO

UMUSEKE

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock