Rwanda: ibitabo byo gusoma ngo birahari, ikidahari ni umuco – UMUSEKE

Rwanda: ibitabo byo gusoma ngo birahari, ikidahari ni umuco

Gisa Shyaka umuyobozi w’Umuryango uhuriwemo ibigo byose bikora ibitabo by’abana mu Rwanda, avuga ko ubu mu Rwanda ibitabo bihagije byo gusoma bihari ndetse hari n’ubushobozi bwo kubyongera no kubona ibindi, ko ikibura ubu ari umuco wo gusoma.

Aline Cyakwera umukozi mu nzu icuruza ibitabo i Kigali

Alice Cyakwera umukozi mu nzu icuruza ibitabo i Kigali

Mu mpaka ku bitabo no gusoma mu Rwanda usanga ingingo za bamwe bavuga ko mu Rwanda usibye ko n’umuco wo gusoma uri hasi ariko ngo n’ibyo gusoma nta bihari.

Mu imurikagurisha ry’ibitabo rizamara icyumweru ryatangiye mu mugi wa Kigali muri Car Free Zone, abagize uriya muryango w’ibigo bikora ibitabo by’abana mu Rwanda, (Rwanda Children’s Book Organization, RCBO) bemeza ko ibitabo bihari ikidahari ari umuco wo gusoma.

Shyaka avuga ko ibyo gusoma mu Rwanda bihari ahubwo u Rwanda ari igihugu kitatoje abato gusoma kuva kera, ubu ngo niyo mpamvu abanditsi bagomba kwandika byinshi kuko hari ubukangurambaga buriho bwo gukangurira abantu, cyane cyane abato gusoma kuko ariyo ntwaro irwanya ubujiji.

Gukangurira abantu gusoma ngo bigomba guhera kare cyane mu gihe umubyeyi atwite umwana we agatangira kumusomera ibitabo, iki gihe ngo avuka agakura akomeza kubitozwa kandi akabikunda.

Shyaka ati “iyo ufashe igitabo kirimo inkuru nziza ukayisoma utwite bigwa neza umwana , kuko umwana yumva ibintu bitandukanye.

Uyu munsi umusomeye iyi nkuru , ejo ukamusomera indi bituma yumva neza ibyo umubwira, niyo avutse ni ba bana bafata vuba kuko yumvise byinshi kandi bishimishije kuko buri kintu kiba ku mubyeyi kigira ingaruka ku mwana  atwite zaba nziza cyangwa mbi ariko zigomba kumubaho.”  

Gisa Shyaka yakomeje avuga ko mu kwiga k’umwana 90%  biga bareba kandi ya myaka yabo ya mbere nta bindi bareba , bareba ababyeyi n’ibindi bintu bibera mu rugo, bivuze ko iyo abibonye bihereye murugo , bimufasha gukura neza, nanone bimufasha kugira mu mutwe hagutse akajya yikorera ubushakashatsi ku giti cye.

RCBO ikangurira ababyeyi kwigomwa cyangwa kugabanya kubyo bahaga abana bakabagurira ibitabo kuko ari ifunguro ry’ubwenge bwabo. Maze ngo buri rugo rukagira byibuze umwanya muto wo gusomera abana igitabo kijyanye n’ikigero cyabo.

Alice Cyakwera ushinzwe amasoko muri Excel Education Partners Ltd n’inzu ikora ibitabo  yavuze ko inzitizi bahura nazo arimo iy’abantu badasoma ibitabo bityo ntibigurwe, ibi ngo ntibibaca intege barakomeza kuko bizera ko umuco wo gusoma ugenda uzamuka.

Igitabo mu Rwanda cyanditswe n’abanyarwanda kigurishwa hagati y’amafaranga 500frw kugera ku mafaranga 10,000 bitewe no gukomera kw’igitabo.

Mu Rwanda ngo umuntu umwe kuri batandatu (1/6) niwe gusa ugura igirabo.

Abana ngo bagomba gutozwa gusoma bakiri bato

Abana ngo bagomba gutozwa gusoma bakiri bato

Ibyo gusoma ngo birahari, ababyeyi nibatoze abana uwo muco

Ibyo gusoma ngo birahari, ababyeyi nibatoze abana uwo muco

Ibitabo by'abana ntibihenze na busa

Ibitabo by’abana ntibihenze na busa ushobora kubona n’ikigura 500F

Mu murikagurisha ababyeyi bahise batangira kigura ibitabo by'abana babo

Mu imurikagurisha ababyeyi bahise batangira kugura ibitabo by’abana babo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Mategura

    12/09/2017 at 12:07 pm

    Akamenyero ko gusoma mu Rwanda karacyari hasi cyane. Biratangaza cyane iyo ugeze mu nzego za Leta ukareba ukuntu zikora kandi benshi badasoma inyandiko (amadosiye) bikakuyobera. Hari ubwo umuntu yandikira ibaruwa servisi runaka, ikigo runaka/Minisiteri runaka agategereza igisubizo mu nyandiko agaheba, kubera ko ibaruwa yabandikiye batanigeze bayisoma. Wajya gusaba igisubizo ugasanga n’ibaruwa wabandikiye ntabwo bazi aho iri.

    Hari n’ubwo ubona nk’ibaruwa yandikiwe muri servisi runaka cyangwa mu Kigo runaka/Minisiteri runaka, yarasinyweho n’umuyobozi mukuru waho, wayisoma ukibaza niba mbere yo kuyisinya uwo muyobozi mukuru yarayisomye. Hari rwose akamenyero ku Bayobozi gusinya inyandiko batabanje gusoma, ugasanga harimo amakosa menshi ari ajyanye n’imyandikire, ari n’ajyanye n’ibitekerezo birimo bidafite injyana.

    Mu gihe dushishikariza abana b’abanyarwanda umuco wo gusoma, nidutangirire kuri twe ubwacu, twebwe twitwa ko turi bakuru kandi twitwa ko twize, ko turi intiti. Wasobanura ute ko muri REB bakangurira abana mu mashuri gusoma, ariko wareba inyandiko cyangwa ibitabo bisohorwa na REB ubwayo ugasanga byuzuyemo amakosa!!! ukibaza niba abakozi bo muri REB dadasoma bikakuyobera!!!!!!Biratangaje!!!!!! Ubwo se watanga icyo udafite!!!???

    .

  2. NDAYAMBAJE

    12/09/2017 at 12:21 pm

    Ntabwo wajijuka utazi gusoma.Igitangaje nuko abantu benshi bize batajya basoma.
    Ku buryo ubahaye ikizami cy’ibyo bize benshi babona ZERO.Ikibabaje kurenza ibi,nuko abantu benshi batunze bible batayisoma.Niyo mpamvu mubona iyi si ifite ibibazo,nuko abantu batazi ibyo bible ivuga.N’ibyo bazi ntabwo babikurikiza.Urugero,abantu birirwa basambana nyamara biyita abakristu.Tugomba gusoma bible,ariko tudahushura,ahubwo tukayisoma dukora research kugirango bible iduhindure twubahe imana.

  3. Kagabo

    12/09/2017 at 1:43 pm

    Reka da ! abanyarwanda bazi gusoma…inzoga. Uko basoma inzoga ari ko basoma n’ibitabo ntabwo ibitabo byaboneka! hakama inyanja ari yo!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock