Rwanda: Indwara zitandura harimo izifata umutima n’imitsi zica benshi kurusha izindi – UMUSEKE

Rwanda: Indwara zitandura harimo izifata umutima n’imitsi zica benshi kurusha izindi

Kunywa itabi, inzoga nyinshi, kurya nabi no kudakora imyitozo ngororamubiri bituma Abanyarwanda bagera kuri 21% bapfa bazize indwara zitandura (umwijima, umutima, impyiko, diabetes n’zindi), abagera kuri 41% bazira indwara zifata umutima n’imiyoboro yawo nk’uko Prof Joseph Mucumbitsi abyemeza.

Izi ndwara zitanduta zihitana abantu benshi ku Isi no mu Rwanda. Abanyarwanda barasabwa kuzirinda birinda itabi, kunywa inzoga nyinshi, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bakarya indyo yuzuye

Yabivuze ubwo yasobanuriraga abanyamakuru uko ikibazo cy’indwara zitandura kifashe mu Rwanda muri rusange n’ikibazo cy’indwara zifata umutima n’imitsi by’umwihariko.

Buri taliki ya 29, Nzeri isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe umutima ibihugu bikarebera hamwe uko ibitera indwara z’umutima bigabanuka cyangwa byiyongera bityo hafatwe ingamba ziboneye.

Prof Joseph Mucumbitsi usanzwe avura indwara z’umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali avuga ko ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’uko abipimisha indwara z’umutima n’imitsi ari bake bityo imibare y’abarwaye ntimenyekane ngo bavurwe. Ibi kandi ngo bituma kumenya abo ziriya ndwara zihitana bitoroha.

Indwara zitandura harimo n’izifata umutima zica abantu benshi kurusha izindi ku isi kuko zihitana abagera kuri miliyoni 17.5 buri mwaka.

Abenshi mu bicwa n’izi ndwara ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubera ko batinda kwisuzimisha kandi n’ubushobozi bwo kwivuza bukaba ari buke.

Ikindi cyagaragaye ni uko indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ifata Abirabura kurusha Abazungu kubera ko biri mu maraso yabo ibyo bita “genetics”.

Ubusanzwe ngo abaganga bo muri buri gihugu mu biri mu  karere u Rwanda ruherereyemo bari bafite ihuriro ry’abaganga bavura indwara zitandura ariko mu Rwanda ntabahabaga.

Muri iki gihe ariko bagiyeho kugira ngo bafatanye gukomeza gushishikariza abaturage uko bakwirinda ziriya ndwara.

Ihuriro ry’abo baganga mu Rwanda baryise Rwanda NCD Alliance (Non communicable Diseases, NCD), rikaba rifite umugambi wo gukangurira Abanyarwanda uko bakwirinda indwara zitandura.

Dr Evariste Ntaganda ukora muri RBC yabwiye abanyamakuru ko hariho gahunda yo kuzaha ibitaro by’uturere ibikoresho bisuzuma kandi bikavura indwara nk’umuvuduko ukabije w’amaraso na Asima (Asthma). Ibi ngo bizaba byakozwe mu myaka nk’ibiri iri imbere.

Dr Ntaganda avuga ko mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukora imyitozo kandi igakorerwa ahantu hari umwuka myiza kuri iki Cyumweru hari Car Free Day.

Abazitabira ruriye rugendo bazapimwa niba nta bibazo by’umutima cyangwa ibindi bafite kugira ngo bahabwe ubufasha.

Kuva iminsi yiswe Car Free Day yashyirwaho ngo bigaragaraga ko abantu bitabira kwipimisha kandi bagafashwa mu gihe bigaragaye ko hari ikibazo bafite.

Prof Joseph Mucumbitsi yabwiye abanyamakuru ko gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe cya Car Free Day byafashije benshi

Abanyamakuru babanje gukurikirana ikiganiro kivuga uko ikibazo cy’indwara zitandura gihagaze mu Rwanda

Dr Evariste Ntaganda wari waje ahagarariye RBC yavuze ko hari gahunda yo kuzafasha ibitaro by’uturere gupima no kuvura indwara nka Asima n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock