Rwanda: Kurinda abana bigiye kwigishwa abagiye mu butumwa bw’amahoro – UMUSEKE

Rwanda: Kurinda abana bigiye kwigishwa abagiye mu butumwa bw’amahoro

Musanze – Kuri uyu wa 4 Nzeri mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu karere ka Musanze hatangijwe amasomo y’iminsi itanu yo kurinda abana no kurengera uburenganzira bwabo; ahuriyemo abantu 31 basanzwe basobanukiwe  ibijyanye no kurinda abana no kubungabunga Uburenganzira bwabo, baturuka mu buhugu ndwi bya Africa bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Antony Njoroge, Brig Gen Dr. Charles Rudakubana na Col Jill Rutaremara umuyobozi wa RPA

Intego y’aya masomo ni uguhugura abazigisha abandi kugira ngo ubumenyi bwo kurinda abana no kubungabunga uburenganzira bwabo, cyane cyane ahari amakimbirane cyangwa intambara na none buzajya no mu mashuri ya giririkare n’aya gipolisi, ndetse akazajya anahabwa abitegura (abasirikare cyangwa abapolisi) kujya mu butumwa hirya no hino kugarura amahoro.

Nathan Rulinda wo mu Rwanda na Catherine Natukunda wo muri Uganda, ni bamwe mu batangiye aya masomo, bavuga ko bayitezemo byinshi biza byiyongera ku bumenyi bari basanzwe bafite mu bijyanye no kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Nathan Rulinda agira ati: “Aya masomo nyitezeho byinshi, ubushize nahuguwe ku bijyanye no kurinda abana mu ntambara, ubwo bumenyi twari dusanganywe tugiye kubwongeraho ubundi, nituva aha tuzajya duhugura abandi tubabwira ibyo tuzi neza kandi natwe ubwacu dushoboye.

Brig Gen Dr. Charles Rudakubana ukuriye EASF (Eastern Africa Standy Force) ni we wafunguye aya masomo ku mugaragaro.

Yavuze ko isi ifite ibibazo bijyanye no guhohotera abana nko kubashyira mu gisirikare, ikindi ngo abazahabwa aya masomo by’umwihariko ku bajya kugarura amahoro aho rukomeye, bazaba bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana no kumenya uburenganzira bwabo.

Antony Njoroge ukuriye agashami ko kurinda abana mu muryango mpuzamahanaga wita ku bana Save the Children International avuga ko biteze byinshi ku bazakurikirana aya masomo kubera ko ngo hazabaho kungurana ibitekerezo, ubumenyi no gusangira ubunararibonye bafite mu bihugu by’aho bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza by’umwihariko muri Africa.

Ati: “Twizeye ko nk’uko bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye harina byinshi bafite byo kuganiraho no kungurana inama, muri aya masomo harimo kuganira no gusesengura byimbitse ku makimbirane, isano iri hagati y’umwana n’amakimbirane, kurebera hamwe ingaruka zayo ku bahungu no ku bakobwa.”

Bazareba amategeko arengera abana yaba ay’ibihugu bavuyemo, n’andi mpuzamahanga icyo abivugaho.

Ati: “Kumenya byimbitse umwana ni icy’ibanze bagomba kwiga, mu bihugu byacu habamo ibibazo by’amakimbirane, hari nk’ahagabwa ibitero mu bigo by’amashuri, ubu ni uburyo buzabafasha kuva hano bamenye icyo babikoraho.”

Abitabiriye aya masomo ni Abasirikare, Abapolisi n’abasivile bose basanzwe bakora cyangwa basobanukiwe cyane n’ibijyanye no kurinda abana no kubahiriza uburenganzira bwabo.

Baturuka mu hihugu ndwi bya Africa, (EASF na ECOWAS) hamwe n’Ibigo by’amahoro bibiri, Rwanda Peace Academy (RPA) na IPSTC, International Peace Support Training Center cyo muri Kenya. Azasozwa ku wa gatanu tariki 08 Nzeli, 2017.

Imibare itangwa na Banki y’Isi, igaragaza ko abana miliyoni 124 batigeze bagera mu ishuri (abanza cyangwa se icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye), naho abagera kuri miliyoni 250 ntabwo bazi gusoma no kwandika nubwo bageze mu ishuri.

Abandi bana miliyoni 57 ntibabasha kujya ku ishuri bakiyongera ku bagera kuri miliyoni 62 z’abageze mu bugimbi bataratangira aamashuri yisumbuye kubera amakimbirane n’ihohoterwa bibakorerwa.

Antony Njoroge ukuriye ishami ryo kurinda abana muri Save the Children International

Brig.Gen Charles Rudakubana avugana n’abanyamakuru

Bishimiye ubumenyi bagiye kongerwa mu kurengera abana

Mbere yo gutangira amasomo y’iminsi itanu bafashe ifoto y’urwibutso

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock