Rwanda: Sendika STRADH yanenze ubushobozi buke bwa Mpayimana na Habineza mu matora – UMUSEKE

Rwanda: Sendika STRADH yanenze ubushobozi buke bwa Mpayimana na Habineza mu matora

*Barasaba ko umukandida yajya yemerewe yabanje kugaragaza amikoro ye,
*Amatora ya Perezida ngo yagenze neza ku kigero cya 99%.

Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) yasohoye raporo ivuga ko amatora yagenze neza ku kigero cya 99 % nubwo abakandida nka Dr. Habineza Frank na Mpayimana Philippe bahatanye nta bushobozi bafite.

Alphonse Bizimana umuvugizi wa SRTRADH

Iyi Sendika muri raporo yasohoye ku wagatanu, ivuga ko icyo indorerezi zabo zabonye ari uko umukandinda wa RPF-Inkotanyi yari afite abantu benshi mu gihe cy’amatora, naho ku bandi bakandi hagiye haza abantu bakeya.

Alphonse Bizimana umuvugizi wa SRTRADH yavuze ko Umukandinda wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame yajyaga kwiyamamaza ahantu bazi, naho kuri Dr.Habineza Frank na Mpayimana Philippe hari igihe habaga ari ngombwa ko indorerezo zishakisha aho bagiye kwiyamamaza.

Yavuze ko ibinyamakuru bya Leta bitatanze umwanya ungana ku bakandida, icyo ngo ntabwo byagenze neza.

Raporo ya STRADH ivuga ko muri rusange byinshi mu matora byagenze neza kuko indororezi zahawe impapuro za ngombwa, umutekano wari uhari kandi abantu ntabwo barindagiye ngo bari gushaka aho bari butorere.

Mu byasobanuwe n’abasohoye raporo ngo hari aho abakandida bamwe, Dr.Frank Habineza wari watanzwe na Green Democratic Party, na Mpayimana Philippe wigenga babujijwe bategetswe kwiyamamariza ahandi hantu batateganyije bitabaturutseho.

STRADH isaba Leta ko ibyavuye mu matora byajya bijya ku karere bitabanje guca kuri biro y’umurenge.

Bashimira cyane ubuyobozi bwahannye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wabangamiye amatora.

Alphonse Bizimana ati “Uru ni urugero rwiza. Niba hari izindi mbogamizi zagiye ziba, zaba zimenyeshwa rubanda kandi  abandi bayobozi nk’abo bahanwe.

Alphonse Bizimana avuga ko bagiye  ahantu 13 mu gihe cy’amatora, ahantu hamwe gusa niho babonye indorerezi ya Dr. Habineza Frank.

Ati “Ntandorerezi ya Dr. Habineza yigeze iza ngo igume kuri iyo Centre de vote (ahantu haberaga amatora),  ahantu hamwe niho yaje, ihita yigendera.”

Alphonse Bizimana avuga ko baje gusanga ikibazo cy’amikoro ku bakandida biyamamazaga kuba Perezida  ari ikibazo gikomeye cyane.

Yagize ati “Hari igihe twageraga kuri site batubwiye ko umukandida uri buze kwiyamamaza, bikadusaba gutegereza abo bakandida, hari n’igihe batubwiraga ko gahunda yahindutse.”  

Ati “Turasaba ko umukandida yazajya yiyamamaza, abanza akagaragaza ubushobozi afite kugira ngo atazatesha umwanya abaturage.”

Umwe  mu bakandida (hagati ya Dr. Habineza na Mpayimana) yigeze kuvuga kuri Radio ko byabaye ngombwa ko afata amadeni, ku bwa Bizimana ngo gufata ideni ni ingorane aba ari kwinjiramo.

Ku migabo n’imigambi y’aba bakandida bari bahanganye na Paul Kagame ngo ibyo bavugaga byari byarashyizwe mu bikorwa, cyangwa biri mu mishinga ya Guverinoma.

Ati “Intege Dr. Habineza na Mpayimana bari bafite wasangaga ari nkeya mu bushobozi. Kuko bari bafite ubushobozi buke cyane, ugereranyije n’ubushobozi bw’Umukandida wa RPF – Inkotanyi, Paul Kagame yari afite, icyo ni ikibazo cy’umuntu wagiye mu matora atiyumvamo ubushobozi kandi atanabufite.”

STRADH (Syndicat de Travailleurs au Service de droits Humains), ni Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu, yagiyeho kuva 2007, akazi kayo ni uguharanira uburenganzi bwa muntu.

Abari baje gukurikirana iki gikorwa cyo kumurika iyi raporo

Aba nabo bari bitabiriye iki gikorwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru STRADH yanenze ubushobozi buke bw’abakandida Perezida bari bahanganye na RPF Inkotanyi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. keitha

    23/09/2017 at 10:30 am

    Mujye muvana aho imitwe kuko ubundi murya ama fr yubusa ntacyo mumariye igihugu ntamusaruro wanyu cyaneko mwebwe ntanubushobozi mufite bwo guhindura ibitajyenda mugihugu ubwo rero kuko mwarindiriye ngo mukopere reports zabandi mubonye kwiyerurutsaho mukorera mugihugu ariko nimwe mutangaje nyuma yabandi ntabunyamwuga bwanyu mwrire inote za FPR ubundi muceceke.

    • Emmanuel

      23/09/2017 at 12:35 pm

      hhhuuuuu, uvuze neza cyane. Abantu bakorera mugihugu basohora rapport y’amatora nyuma y’igihe kingana gitya. ibi byakiza iki?

      • Matwi

        23/09/2017 at 8:24 pm

        Ubu kandi bavuye hariya bajya kurya imireti muri KCC..barihiwe nabariya bzungu.Nako utuzungu.

  2. Bwiko

    23/09/2017 at 12:29 pm

    Njyewe ibintu bibera mu Rwanda bisigaye bintera ikirungulira.Uyu ngo uharanira uburenganzira bw’umukozi ni CESTRAR nshya? munsobanurire neza..iyo abantu bakora muri VUP bamburwa na leta uyu mugabo umaze guhaga abivugaho iki? Abantu baca inshuro hirya nohino ba Rwiyemezamilimo bakabambura uyu rwose ari gutera urwanya bande? Ese Niba dufite abakandida nka Mpayimana na Franck aho suko aribo dushaka gusa?

  3. hundreds step back

    23/09/2017 at 4:05 pm

    tutiriwe tuninjira mu mizi ya raporo se,bimaze iki gukora raporo perezida yaramaze kurahira?

  4. uk

    23/09/2017 at 6:27 pm

    ariko abantu bajye bajya mubyo bashoboye aho guta umwanya nibyiza ko mwari mwagiye kuba indorerezi kandi byo sibibi ariko se nkubu iyi raporo koko irimo iki uti abantu bajye babanza berekane ubushobozi , ubushobozi nibitekerezo na political agenda wereka abaturage bayishima bakagutora kuko nicyo kingenzi ibindi byamikoro hashakwa uburyo bikemuka ariko ntibikuraho uburenganzira ntakumirwa ko umuturage afite ahabwa na itegeko nshinga kuko naguha ingero nyinshi kenya Paul umusenateri muto yatsinze abafite ubushobozi agenda namaguru ubundi agafashwa nabaturage, abatuyoboye iyo barindira ibyamikoro ahambaye ntibaba bararakoye iki gihugu , ahubwo wenda iyo uvuga ngo Leta abakandida ijey ibafasha ,wenda nkayayandi batanga nyuma bashobora gutanga avance hakarebwa uburyo byigwaho hirindwa kuba hagira uwiyamamaza agamije kuyirira ntagahunda, cyangwa se igihe cyamatora no kwakira candidature bigakorwa kare kugirango hakorwe za Fundraising.

    • Maramuko

      24/09/2017 at 7:05 am

      @ Uk,Abo baswa urabansubirije kbs.

  5. Imarashavu Pierre

    24/09/2017 at 9:19 am

    @Bwana Bizimana se ko abifitiye amikoro muvugako ngo basinyishije abantu bapfuye, bwacya muti yasinyishije abantu batariho none mukaba mumaze kumufunga, we n’umuryango we? Abandi bazava he?

  6. GG

    24/09/2017 at 9:53 am

    UBU SE IBI BAVUZE NI IBINTU BYAGOMBAGA GUTEGEREZA AMEZI N’AMEZI NGO RAPORO ISOHOKE? JYE SE BIRIYA SINABIVUGA KANDI NARABIKURIKIRIYE MU ITANGAZAMAKURU?

    NIBA BITARATURUTSE KU BUNEBWE NI UBUSWA.

  7. kalinda

    24/09/2017 at 11:34 am

    Mbega abagabo b’ibitekerezo biciriritse? ngo ubwo rero namwe mwakoze repport!

  8. Rwasubutare

    25/09/2017 at 4:01 am

    Mubanenge buke kuko: Ujya kugaya induru y’urushishi abanza kureba umusaya yavuyemo. ikindi umwongereza yaravuze ngo “Try and fail but don’t fail to try”. umuswayile ati “Asiye kubali kushindwa si mshindani”. Nkaba nsoza mbabwira nti: Raporo yanyu mwayikoze mutarahugurwa none rero muyisubiremo. Abo bagabo baratsinzwe barabyemera kandi baje gusangira intsinzi n’intore izirusha intambwe.

  9. Nzabandora

    25/09/2017 at 4:05 am

    Ese ubundi mwigeze mugera aho batorera cyangwa babarurira amajwi? Ese uburyo yakusanyijwe byo murabizi? Ni agahomamunwa. Reka ntegereze ndebe Kagame icyo azahemba rwa rubyiruko yavuze ko rwamufashije kugira 98%? Dore aho nibereye

  10. Ruti

    25/09/2017 at 8:28 am

    Nuko mwarakoze ntimugasekwee! Ntawe uvugana indya mukanwa wa mugani

  11. Kamizi

    25/09/2017 at 11:37 am

    Iyi sendika ni Balinga. N’abayigize ubwabo barabizi. Hari abajya bavuga ngo “ikintu cyiza kiva mu bantu beza”. None se abantu bari muri sendika ya Balinga baba beza bate????

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock