Rwanda: Uruganda rw’imideri mu myaka 17…Byinshi biracyacumbagira – UMUSEKE

Rwanda: Uruganda rw’imideri mu myaka 17…Byinshi biracyacumbagira

Imyaka 17 irashize uruganda rw’imyidagaduro rwungutse amaboko mashya y’ibijyanye n’imideri. Gusa n’ubwo uru ruganda rwatangiye kugaragara muri 2000, abakora imyuga yo guhanga no kumurika imideri baracyagaragaza intege nke zishingiye ku makosa arimo kutiyungura ubumenyi, kudashyigikirana no gushaka kwiganana.

Uhereye ibumoso ni Patrick Muhire , Rupari Cynthia , Dady de Maximo bari mu batangije uruganda rw'imideri

Uhereye ibumoso ni Patrick Muhire , Rupari Cynthia , Dady de Maximo bari mu batangije uruganda rw’imideri

Kuva mu mwaka wa 2000 ni bwo ibyo kumurika no guhanga imideri byatangiye kumenyekana mu Rwanda ku bitangijwe na Rosalie Gicanda watangije kompanyi y’abamurikamideri ya ‘Promode’. ibi byatinyuye abamurikamideri batangira kumenyekana mu Rwanda no hanze.

Muri 2005 hatangiye urugendo rushya rw’ubuhanzi bw’imyambaro mu Rwanda, abahanga imideri batandukanye na bo batangira kuzamura umwuga wabo.

Patrick Muhire , Rosalie Gicanda , Dady de Maximo na Rupari Cynthia ni bamwe mubazamuye urwego rw’ubuhanzi mu myaka 10 ishize.

Ibi byatinyuye abandi banyamideri bari kuzamuka muri iyi minsi nka Moses Turahirwa, Francis Zahabu, Umurerwa Joselyne, Josette umurerwa, Niyitanga Olivier n’abandi.

Muri 2009 abategura ibitaramo na bo batangije uburyo bushya bwo kumenyekanisha imyambaro ikorwa n’abahanga imideri biciye mu bitaramo bitandukanye nka Rwanda fashion festival,  Kigali Fashion Week , Rwanda Cultural Fashion Show, Collective Rw Fashion Week n’ibindi.

Gukora cyane kw’abategura ibitaramo, abahanga n’abamurika imideri byatumye Leta na yo ishyiraho uburyo bushya bwo kumenyekanisha imyambaro ikorerwa mu Rwanda biciye muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’

Mu biterekerezo bigaraga muri iyi nkuru byakusanyijwe n’umunyamakuru w’umuseke wandika ku mideri.

 

Kudashyigikirana…

Mu bitaramo byo kumurikamo imideri, byitabirwa n’abari ku rutonde rw’abaza kumurika imideri bahanze kandi na bo iyo umwe arangije kwerekana akenshi ahita agenda atifuje kureba uko mugenzi we ari bumurike imideri.

Ibi binemezwa n’abahanga imideri ku giti cyabo bavuga ko bigoye kubona uhanga imideri ashyigikira mugenzi we mu gitaramo.

Hari n’abahanga imideri bategura igitaramo ku giti cyabo ukaba utabona uwo bahuje akazi waje kumushyigikira ngo abe yakwishyura amafaranga kugira ngo yinjire mu gitaramo ahubwo abenshi uba usanga bifuza guhabwa ubutumire icyo gihe iyo batabuhawe hari ubwo birangira badakandagiye mu gitaramo.

N’ubwo hari ishyirahamwe rihuza abahanga imideri mu Rwanda, hari amatsinda bishingiye ku ruhande bitewe n’imibanire iri hagati mu bahanga imideri.

Umwe mu bahanga imideri utarashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati « Hano mu Rwanda hari abihuza icyo gihe iyo hari nk’igitaramo runaka kigiye kuba usanga babanza kubazanya niba uri mu itsinda azakitabira.

Kugeza ubu hari n’abishyuzanya amafaranga kugira ngo uhanga imideri abashe kwitabira igitaramo baba bateguye. »

Uku kudashyigikirana kunagaragara mu gihe umwe mu bahanga imideri yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga, bagenzi be ntibamushyigikire ngo bamutore.

Bitandukanye no mu bindi bihugu bigize EAC aho umunyamideri yitabiriwe irushanwa ashyigikirwa na bagenzi be babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Abahanga imideri mu Rwanda ntibashyigikirana

Abahanga imideri mu Rwanda ntibashyigikirana

 

Gukora imyenda ya ‘basabose’ (imwe)

Kuba Leta y’u Rwanda yatangira gushishikariza abakora imyambaro mu Rwanda gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cya caguwa yaturukaga hanze, hari kompanyi zashyize imbaraga muri ibi bikorwa.

Abahanga mu by’imyenda bavuga ko imyenda ikorerwa mu Rwanda ntawe ushobora kumva ko iba yakozwe na kompanyi zitandukanye kuko iba isa kandi idoze mu buryo bumwe.

Bavuga kandi ko ibikoresho bakoresha nk’ibitambaro bimwe, bakanashinja izi kompanyi guhenda bigatuma batabona abakiriya bahagije ku buryo batera imbere mu buryo bufatika.

Hari n’imyenda iba yamuritswe mu gitaramo runaka ukabona mu mwaka ukurikiyeho yongeye kumurikwa, ibintu bigaragaza ko iba itaragurishijwe.

Kuko umwuga wo kumurika imideri umaze gukura cyane ku Isi bisaba ko n’uwukora awukora neza.

Ibi kandi bisaba ko ushaka gutera imbere hari byinshi ashoramo imbaraga nko kwiga ibigezweho muri uyu mwuga ariko ibi bisa nk’aho bitareba abamurika imideri mu Rwanda kuko abenshi usanga  badindizwa no kuba bagikora ibintu bisa nko kwishimisha atari umwuga .

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock