Rwinkwavu: Umuturage asaba Leta ingurane y’ubutaka yambuwe mu 2003 – UMUSEKE

Rwinkwavu: Umuturage asaba Leta ingurane y’ubutaka yambuwe mu 2003

Mu kagari ka Gihinga umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza hari umuturage witwa Ukizuru Valens uvuga ko yanyazwe n’ubuyobozi bumwambura isambu ye yubakwamo ibiro by’akagari ubu ngo abayeho nabi ntagira aho guhinga.

Ukizuru afite n’icyangombwa cya burundu cy’ubu butaka

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bwabwiye Umuseke ko bitarenze iki cyumweru uyu muturage aza kuba yamaze guhabwa ingurane ngo kuko bitashoboka ko basenya ibiro by’akagari.

Ukizuru Valens utuye mu kagari ka Gihinga uvuga ko muri 2003 ubuyobozi bwatwaye ubutaka bwe bwubakamo ibiro by’akagari ariko ntiyahabwa ingurane nk’uko abyivugira.

Ubutaka bw’uyu mugabo bujya gutwarwa ngo icyo gihe yari muri gereza, afunguwe muri 2005 asanga bwamaze kubakwamo akagari none ubu ngo abayeho nabi kuko atagira aho guhinga ndetse ngo n’ikibanza yubatsemo ni umugiraneza wakimuhaye.

Ati ”Naraje ngura hano mu myaka irenga mirongo itatu ishize, nza gufungwa mfunguwe nsanga bahubatse ibiro by’akagari, ngiye kubabaza barambwira ngo bazanguranira na n’ubu ntibarabikora.”

Uyu muturage ngo atunzwe no kujya gupagasa kandi yakabaye afite aho ahinga.

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye yakigejeje no ku Muyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi J. Claude.

Abaturanyi ba Ukizuru Valens bamuzi neza nabo bameza ko ubu butaka bwubatswemo akagari ari ubwe bagasaba Leta kureba icyo yamufasha.

Ntamakiriro Francois agira ati ”Yahaguze aturutse ruguru, araza turaturana kera mbere ya Jenoside. Leta igire uko imugenza kuko aho ari arasembereye.”

Singirankabo Felicien na we utuye hano Gihinga uvuga ko azi Ukizuru kuva mbere ya Jenoside kandi ngo ni hano yari atuye.

Bizimana Claude umuyobozi w’umurenge wa Rwinkwavu yatubwiye ko bitarenze iki cyumweru uyu muturage aza kuba yamaze guhabwa ingurane ngo kuko bitashoboka ko basenya ibiro by’akagari.

Ati ”Uyu muturage koko turamuzi bubatse mu butaka bwe kera icyari akarere ka Cyarubare baramuguranira bamuha ubutaka bwegereye igishanga, mu gihe rero bagitunganyaga ubutaka bwe bwagiye mu gishanga avuga ko yabonyeho butoya (utugende tubiri), ariko icyo tugiye kumukorera ni uko ukumuha ubutaka bwe bwose.”

Ubu butaka Ukizuru Valens avuga ko yanyazwe na Leta akaba anabufitiye icyangombwa cya burundu ngo bungana n’intamwe 150 kuri 200, akaba ahamya ko abusubijwe yabaho neza nk’abandi Banyarwanda.

Ahubatse ibiro by’akagali ka Gihinga nimubutaka bw’umuturage ngo wambwatswe ntiyahabwa ingurane

Iyi sambu ye ngo yatwawe na Leta mu buryo budasobanutse

Bizimana Claude uyobora umurenge wa Rwinkwavu yabwiye Umuseke ko uyu muturage ahabwa ingurane bitarenze iki cyumweru

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Miseke

    07/11/2017 at 8:26 pm

    Umva mbese ngo bitarenze iki cyumweru kandi ategereje kuva 2003.Akumiro namavunja koko.Ariko kweli uyu rero ngo akorera abanturage.Nari nziko agiye gusubiza ngo iki kibazo ntiyarakizi ngo ariko ubu agiye kugikurikirana.Umuseke mwakoze gutabariza uyu muturage.

  2. Mambobado

    07/11/2017 at 8:39 pm

    Abambuwe ubutaka bose mu Ntara y’Uburasurazuba, batse ingurane Leta ntaho zava. Abo ku bwa Musoni Protazi bonyine akiri Prefet wa Kibungo, basaba aruta ingengo y’imari y’igihugu y’imyaka nk’itanu.

  3. h

    07/11/2017 at 11:36 pm

    akarengane ko mu rwego rwo hejuru, ngo arabona ingurane mu cyumweru kimwe? muramwishyura n ubukode bw ubutaka ariko?n igihe abana be bamaze batabona minervalle??

  4. hamz

    08/11/2017 at 1:48 am

    uyu mugitifu ndamuzi iki bazo azagicyemura pe, cyereka nihazamo izindi mbogamizi

  5. Sugira

    08/11/2017 at 3:44 am

    Huum, ubwo ikosa ryakozwe n’uwagufunguye. Ngo bari bazi ko muzagwamo ma !

  6. peresi

    08/11/2017 at 8:10 am

    Sugira umuntu nakoricyaha bamureke se? amakosa yakozwe nabamutwaye ubutaka naho gufungwa azira ibyaha nunva arubutabera buzanahoraho. nonese nibangahe uzi biciwe muei gereza (Ngo bari bazi ko muzagwamo ma !) urumunyarwanda mubi

    • Intambike

      08/11/2017 at 8:26 am

      Wowe peresi ukaba n’imana y’isi, ijuru n’isanzure ryose wiremeyee ukaba ubitegeka jya uvuga ibyo uzi; abo byabayeho nabo ubemerere bavuge ibyabo. Hari abajyanywe gufungwa muri 1995 na n’ubu imiryango yabo iracyategereje ko baburanishwa.

  7. Petra

    08/11/2017 at 3:10 pm

    Ariko ubanza hirya ya Kigali habera udukoryo twinshi! Mu Rwanda ubuyobozi bukambura umuturage isambu akaba amaze iyi myaka yose? Aba bayobozi ariko bari mu yindi Leta itari iya Muzee Mukubwa?

  8. Aleluya

    09/11/2017 at 6:24 am

    Iriya comment ya sugira nanjye ntabwo inyuze! Ifite byinshi ihishe! Sugi komeza utubwire abo byabayeho bakagwa muri gereza muri iriya situation! Maze ujye uvuga ibyo utekereza ko byagirira abasomyi akamaro! Uzaba uri umuntu mwiza! Ngo uwamufunguye yakoze ikosa! None se niba yararangije igifungo yakatiwe wagjraga ngo bigende gute?

  9. john

    09/11/2017 at 9:23 am

    Sugira rwose jya wandika ibyatugirira akamaro. Biriya ntibitwubaka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock