Rwizihirangabo, amaze imyaka 17 muri ‘modelling’ mu Rwanda – UMUSEKE

Rwizihirangabo, amaze imyaka 17 muri ‘modelling’ mu Rwanda

*Mu 2000 yatangiriye mu kitwaga ‘hard rock’
*Mu 2003 n’abo bari kumwe babaye aba kabiri muri East Africa
*Yatoje ‘modelling’ abahataniraga kuba Miss Rwanda

Irenee Rwizihirangabo ari mu bamaze igihe kinini mu byo kumurika imideri mu Rwanda, yabitangiye mu 2000 muri kompanyi yabyigishaga yitwaga ‘Hard rock’, yagiye mu marushanwa anyuranye. Ubu abona uyu mwuga ugenda utera imbere vuba agereranyije n’igihe yahereye.

Irene abona kumurika imideri biri gutera imbere nubwo bikirimo ibibazo byo gukemura

Irene abona kumurika imideri biri gutera imbere nubwo bikirimo ibibazo byo gukemura

Kuri we ngo mbere ababikoraga babaga bahuzagurika batabirimo neza, ariko ubu ngo abona abantu babishyizemo imbaraga nubwo bwose hakiri ibibazo bikomeye birimo kuba abategura ibitaramo byo kumurika imideri bambura abayimurika.

Rwizihirangabo mu 2003 yari mu itsinda ryahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’abamurikamideri muri Uganda aho babaye aba kabiri mu irushanwa ryarimo na Kenya, Tanzania n’u Burundi.

2016 na 2017 yatoje abahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda kwiyerekana mu ntambuko y’abamurika imideri.

Rwizihirangabo ati “ikindi mbona kitarakura cyane ni imyumvire y’abantu muri rusange kuko hari benshi batajya baha agaciro abamurika imideri, mbona bikwiye gukosorwa.

Asanga kandi kuba abamurika imideri usanga bakorera mu Rwanda gusa baterekana impano zabo mu mahanga biva ku kwitinya, nabo abasaba gutinyuka.

Anenga kandi abategura ibitaramo by’imideri ntibashyiremo ubunyamwuga.

Ati “ hari n’abambura  abamurikamideri baba bakoze muri ibyo bitaramo rero ibyo byose iyo ubirebye usanga byica izina ry’igitaramo.”

Aragira inama abifuza kumurika imideri . Ati ” kugira ngo umuntu abashe kumurika imideri icya mbere ni ukubanza akabikunda kuko kumurika imideri ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock