S.Africa: Abadepite baratorera icyemezo cyo kweguza Perezida – UMUSEKE

S.Africa: Abadepite baratorera icyemezo cyo kweguza Perezida

Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite barimo n’abo mu ishyaka rya ANC riri ku btegetsi baraterana batore niba Perezida Jacob Zuma ushinjwa ibikorwa bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta yakweguzwa cyangwa yakomeza kuyobora Africa y’Epfo.

Perezida Jacob Zuma ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu nyungu ze

Uko amatora ari bugende kose, bari abahanga bavuga ko bizagira ingaruka za Politiki zirambye muri iki gihugu cyagize amateka y’ivanguramoko igihe kirekire.

Umushakashatsi muri Politiki ya Africa y’Epfo, Marianne Séverin yabwiye Jeune Afrique ko kuba amatora yo kweguza cyangwa kuteguza Jacob Zuma ari bubere mu muhezo ari ikintu cyari kimaze iminsi gisabwa n’amashyaka atavuga rumwe na Leta.

Abatavuga rumwe na Leta babisabye bizeye ko bizatuma hari bamwe mu badepite bo mu ishyaka rya ANC bazabasha gutorera ko Zuma yeguzwa kubera ko ubusanzwe batinyaga kubikorera mu ruhame banga ingaruka byazabagiraho.

Ndetse ngo mbere hari bamwe muri bo bagiye baterwa ubwoba bwo kugirirwa nabi.

Marianne avuga ko ingaruka ya mbere yo kweguzwa kwa Zuma ari uko na Guverinoma ye yahita iseswa igihugu kikayoborwa by’agateganyo na Baleka Mbete, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko Inteko itora undi Mukuru w’igihugu.

Uwatorwa n’Inteko yazayobora kugeza muri 2019 kandi uko bigaragara yaba ari uwo mu ishyaka rya ANC, ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko ishinga amategeko.

Kugeza ubu biragoye kumenya uwasimbura Zuma ariko birashoboka cyane ko yaba ari Matamela Cyril Ramaphosa, umucuruzi ukomeye, akaba yaranabaye Visi Perezida wungirije ku butegetsi bwa Jacob Zuma.

Abasesengura Politiki ya kiriya gihugu bazi ko nubwo Zuma yakurwa ku butegetsi azakomeza kuyobora ANC kugeza mu Ukuboza 2017.

Biragoye kumenya uko yazitwara hagati aho ariko uko biri kose ANC ni ishyaka rikomeye muri Politiki n’ubukungu by’Africa y’epfo bityo uwariyobora wese yakomeza kugira ijambo rikomeye  mu gihugu.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko abadepite baramutse bemeje ko Jacob Zuma akomeza kuyobora Africa y’epfo haba hari ibyago byinshi ko iri shyaka ryazatsindwa amatora ataha.

Ibinyamakuru n’intiti zitandukanye zivuga ko Zuma ari umuyobozi wamunzwe na ruswa kandi ibi ngo biri no mu mitima y’abaturage benshi.

Hari abashinja Zuma ko yagurishije Africa y’epfo ku muryango w’abaherwe b’Abahinde bitwa aba Gupta baherutse guhabwa ubwenegihugu.

Kuba iyi nkubiri yo kweguza Perezida Zuma igize ubukana muri iyi minsi ngo byatewe n’uko abashoboraga kuzamura ikibazo kandi bikagira imbaraga ari abantu bo hafi ye, yahaye imirimo bityo bagatinya ‘kwikura amata mu kanwa’.

Bamwe mu bakomeye bo mu ishyaka ANC batinyaga kuvugira ibintu ku mugaragaro ahubwo bakabihwihwisa mu bwihisho, bizeye ko Zuma nabyumva mu buryo bumwe cyangwa ubundi bizatuma yegura nk’uko byabaye kuri Thabo Mbeki muri Nzeri 2008.

Uku guceceka kw’Abadepite bo muri ANC kwaje kurangira ubwo Zuma yeguzaga Minisitiri w’imari Pravin Gordhan mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Uyu mugabo ngo yari umunyapoliti unyuza ibintu mu mucyo abaturage bakabimukundira.

Bivugwa ko Zuma yamukuye ku buyobozi kuko yari amaze iminsi anenga imikoranire ye n’abo mu muryango w’aba Gupta.

Iyi mikoranire ya Zuma n’aba Gupta kandi yakomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru byatangazaga ubutumwa bugufi bwa e-mails Perezida Zuma n’abo mu muryango we bagiranaga n’aba Gupta bagamije gukorana mu by’ubucuruzi bufifitse.

Abanyapolitiki n’intiti muri rusange zo muri ANC baje gutekereza niba bakomeza gushyigikira Umukuru w’igihugu uvugwaho kutagira ubunyangamugayo no kugurisha igihugu cyangwa niba bakwitandukanya na we, bakareba inyungu zirambye z’igihugu.

Abandi bantu bagize uruhare mu gutuma Jacob Zuma ashyirwa mu majwi cyane nk’uko bimeze ubu ni bamwe mu bantu bakuru kandi bubashywe muri Africa y’epfo bari mu babanye na Nelson Mandela baharanira ko ivangura rya Apharteid ricika.

Aba bantu banenga ko imyitwarire ya Jacob Zuma iri gutuma isura y’igihugu cyabo yandura kandi baraharaniye ko Africa y’epfo yaba igihugu gitekanye kandi kigendera ku mahame ya Demukarasi.

Umwe muri aba bantu ni nyakwigendera Ahmed Kathrada.

Uyu mukambwe wa nyuma mu babanye na Nelson Mandela mbere y’uko yitaba Imana mu minsi ishize yari yaranditse ibaruwa irambuye asaba ko Jacob Zuma azakumirwa mu mihango yo kumushyingura.

Abatuye Africa y’epfo bavuga ko babazwa n’uko abakambwe nka Mandela n’abandi bamaze imyaka igera kuri 50 baharanira ko igihugu cyabo cyakurikiza amahame ya Demokarasi ariko ngo mu gihe cy’imyaka itarenze icumi, umuntu umwe akaba agiye kubikoma mu nkokora.

Kugeza ubu Africa y’epfo ni cyo gihugu kivugwamo urugomo kurusha ibintu ku isi. Ubukungu bwacyo bwahoze ku mwanya wa mbere muri Africa bwaje kugwa Nigeria ihita iba iya mbere ikize kuri uyu mugabane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock