S. Africa: Umunyarwandakazi mu bamuritse imideri muri ‘Mercedes Benz Fashion Week Joburg’ – UMUSEKE

S. Africa: Umunyarwandakazi mu bamuritse imideri muri ‘Mercedes Benz Fashion Week Joburg’

Mu cyumweru dusoje, umunyarwanda Happy Jacqueline Umurerwa yamuritse imideri mu gitaramo cya ‘ Mercedes Benz fashion week Joburg 2017 ‘ cyaberaga muri Afurika y’Epfo kuva kuwa 17 kugera 19 Kanama 2017.

Kumurika imideri Umurerwa yabigize umwuga.

Kumurika imideri Umurerwa yabigize umwuga.

Umurerwa ni umwe mu bamurikamideri bamaze kubaka izina muri uyu mwuga wo kumurika imideri, akorana na kompanyi zikomeye ku Isi zirimo Next Models Toronto yo muri Canada na Fusion Models Cape Town yo muri Afurika y’epfo.

Uyu mwaka Umurerwa yatoranyijwe nk’umwe mu bamurikamideri berekanye imyambaro mu gitaramo cya Mercedes Benz Fashion Week Joburg gisanzwe gitegurwa na African Fashion Interanational (AFI).

Umunyarwanda Happy yamuritse imideri muri Mercedes Benz Fashion Week Joburg 2017.

Umunyarwanda Happy yamuritse imideri muri Mercedes Benz Fashion Week Joburg 2017.

Abahanga imideri nka David Tlale, Fabiani, Gavin Rajah, Khosi Nkosi, KL Tsotetsi, KLUK CGDT, Leigh Schubert, Marianne Fassler, Orapeleng Modulte Style Avenue, Quiteria & George, Ruff Tung, Sheria Ngowi, Spero, Stefania Morland, Thula Sindi and TN Collective berekanye imideri bahimbye muri iki gitaramo .

Uretse Umurerwa n’Umugande Anyon Asola nawe yamuritse imideri muri iki gitaramo cyaberaga mu Mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.

Hamuritswe imideri itandukanye.

Hamuritswe imideri itandukanye.

Mu makote meza abasore nabo bariyerekanye.

Mu makote meza abasore nabo bariyerekanye.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017