S.Africa: Urukiko rwakatiye abagabo bakangishije Umwirabura kumuhamba abona – UMUSEKE

S.Africa: Urukiko rwakatiye abagabo bakangishije Umwirabura kumuhamba abona

Abagabo babiri b’Abazungu bahamwe n’icyaha k’ivangura nyuma yo gukangisha Umwirabura kumuhamba ari muzima bakatiwe igifungo kigera ku myaka 10 buri umwe.

Aba bagabo bombi bemeza ko nta kintu kibi bakoze

Theo Martins Jackson na Willem Oosthuizen bahamijwe icyaha muri Kanama kijyanye no kugerageza kwica no gushimuta.

Aba bagabo bashinja Victor Mlotshwa w’Umwirabura kuvogera imirima yabo, nyuma bakamukubita ndetse bakamushyira mu isanduku bamubwira ko bagiye kumuhamba ari muzima.

Umwe muri aba bagabo witwa Oosthuizen yakatiwe gufungwa imyaka 11 naho Jackson akatirwa gufungwa imyaka 14.

Ikindi cyaha baregwa ni icyo gutera umutangabuhamya umwe wabareze bagamije kumubuza gutanga ubuhamya.

Urubanza rw’aba Bazungu babiri, Theo Jackson na Willem Oosthuizen rwateye benshi kuvuga ku gihano bahawe cyo kubafunga.

Umucamanza yagaragaje kurakara cyane ubwo yacanga urubanza ahanini bitewe no kuba abaregwa batagaragaza guterwa ipfunwe n’ibyo baregwa bakoze.

Kuri benshi muri Africa y’Epfo, kubona umucamanza w’umugore w’Umwirabura arimo asoma urubanza ruregwamo abagabo b’Abazungu ni ikimenyetso ko iki gihugu cyaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko mu gihe cy’ubutegetsi bwa ba gashakabuhake hari intambwe igenda iterwa.

Ubutegetsi bwa ba gashakabuhake ‘Apartheid’, bwayogoje Africa y’Epfo mbere ya 1994, icyo gihe Umwirabura nta jambo yagiraga.

Ifoto ya Victor Mlotshwa yashyizwe mu isanduku yavuzweho na benshi

BBC

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. VICENZO

    27/10/2017 at 3:38 pm

    MBEGAAAA

  2. Ukuri

    28/10/2017 at 5:23 am

    Shs ikintu kimwe Mandela yakoze nabi ni ukurekera aba bazungu mu gihugu cye.nicyo nakundiye Mugabe rwose kubirukana byiza cyane.

  3. bomvi

    28/10/2017 at 11:23 am

    Wowe ibyuvuga ntubizi iyo abirukana ngourebe uko igihigu kimera cyali gukena kugeza kuli 0/0 aba birabura ntacyo bakimaĺira ibyabo nukurya gusa ntubabwire ibyo gukora.

  4. Joyeux

    28/10/2017 at 12:07 pm

    Wibuke strategy ya Mandela ko ari : Non violent resistant movement”. Ntumbaze mu kinyarwanda narakibagiwe.

  5. Niyoyukuri

    28/10/2017 at 8:51 pm

    iyi myaka bakatiwe nayo ni micye yagombye kuba burundu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock