Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoranye na Meddy – UMUSEKE

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoranye na Meddy

Niyibikora Safi Madiba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Got it” afatanyije na Meddy nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka igera ku 10.

Safi Madiba yatangiye muzika ye ku giti ke atari muri Urban Boys.

Safi Madiba yatangiye muzika ye ku giti ke atari muri Urban Boys.

Iyi ndirimbo ya Safi na Meddy yamaze kugera hanze ni imwe muzo abakunzi ba Safi bari bategereje dore ko yari imaze igihe ivugwa cyane dore ko ari nayo yabaye nk’ikimenyetso kerekanye ko Safi yavuye muri Urban Boys.

Iyi ndirimbo yakozwe mbere y’uko hamenyekana ko Safi yasezeye muri Urban Boys byari bikiri ibanga ku mpande zose kuko byatangiye kumenyekana ubwo uyu muhanzi yajyaga mu gihugu cya Uganda ajyanye na Meddy bagiye kuhafatira amashusho y’iyo ndirimbo ari gutunganywa na Producer Sasha Vybz umwe mu bakomeye mu gihugu cya Uganda.

Iyi ndirimbo ya Safi yatunganyijwe na Producer MadeBeat ukorera mu Rwanda muri Monster Records nubwo amashusho yayo ataragera hanze yose yafatiwe mu gihugu cya Uganda.

Sasha Vybz watunganyije amashusho y'iyi ndirimbo.

Sasha Vybz watunganyije amashusho y’iyi ndirimbo.

Iki ni igikorwa cya mbere Safi Madiba ashyize hanze kuva yatangira gukora ku giti cye, nyuma yo gusezera muri Urban Boys.

Safi yanashyize hanze amwe mu mafoto yerekana ko yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzania “Rayvanny” ukorera muri Kampani ya ‘Wasaafi Records’ ya Diamond Platnumz.

Mu kiganiro Safi yagiranye n’Umuseke yadutangarije ko ari gukorana imbaraga ze zose zishoboka, ngo abaye ashyize hanze iyi ndirimbo, ariko bidatinze ngo abakunzi be azabagezaho n’amashusho yayo ariko ngo iyo ndirimbo yakoranye na Rayvanny yo izagera hanze umwaka utaha wa 2018.

Yagize ati “Ubu ndi gukorana imbaraga zanjye zose kugira ngo mbashe guha abakunzi banjye indirimbo zifite ireme, babe bumva iyi nyuma y’igihe gito ndabagezaho n’amashusho yayo ari nako mbateguza ko umwaka utaha nzabagezaho indi nshya nakoranye na Rayvanny wo mu gihugu cya Tanzania”

Ntabwo ari ibyo gusa kuko Safi Madiba anatangaza ko yamaze no kubona umujyanama umufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Uwitwa ‘Bad Rama’ nyiri Kompanyi yitwa “The Mane Presents” yari isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Marina yamaze no gufata Safi amwinjiza mu mubare w’abahanzi afasha.

 

Bonaventure Kubwimana
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. jacknev

    14/11/2017 at 4:35 pm

    Ndumva iyindirimbo ndumva atarisawa yarataye umwanya w’ubusa nasubire muri urban boys
    harabura ijwi rya hambo na nizzo. kurijye ndumva nayiha 3%

    • Gisa

      14/11/2017 at 4:50 pm

      ahahahahahahahahaah yewe ndumva ngusetse rwose! abo yarabasezereye wimubarira HAKURYA MUGIHUKU(niba uzi ibisakuzo uzi icyo mvuze)

  2. Swiss

    14/11/2017 at 7:32 pm

    Mbegindirimbo ibisheweeee!!!!
    Ahubwo wowe safi wadushukiye umwana Meddy umwicira hitt! Ubuse we yemeyate gupapirana nawe ibintunkibi bidafite umutwe n’ikibuno? Oyarwose ntakigenda ntanryana pe, Sha nukuli hano Meddy yaraswase iyi nta collabo ilimo yayobye ibisibye nabikurekere yikomereze5 kuturyohereza nkukwasanzwe utamusubizinyuma

  3. ingaji

    15/11/2017 at 7:00 pm

    kabisa ndumva ari rubi runo ruririmbo subira muri urban kbsnahubundi kakubayeho

    • RWEMA INNOCENT

      16/11/2017 at 2:20 pm

      COURAGE SAFI imana ikube imbere yes you CAN

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock