Sam Rugege yasabye abayobozi bashya ba ‘RLRC’ kuvugurura amategeko atajyanye n’igihe – UMUSEKE

Sam Rugege yasabye abayobozi bashya ba ‘RLRC’ kuvugurura amategeko atajyanye n’igihe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, mu ngoro y’urukiko rw’ikirenga Perezida warwo Prof Sam Rugege yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Komisiyo y’igihugu yo kuvugururwa ry’amategeko (RLRC), abasaba gukora ubushakashatsi no kuvugurura amategeko atajyanye n’igihe agikoreshwa harimo n’ayashyizweho n’abakoloni.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko hari amategeko u Rwanda rwasigiwe n'abakoloni ubu atagifasha umuryango nyarwanda akwiye kuvugururwa.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko hari amategeko u Rwanda rwasigiwe n’abakoloni ubu atagifasha umuryango nyarwanda akwiye kuvugururwa.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege yavuze ko ubu u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byakolonijwe bigihura n’ikibazo cy’amategeko bigikoresha byasigiwe n’abakoloni, ariko kuri ubu akaba atakijyanye n’igihe.

Yagize ati “U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byigeze gutegekwa n’abakoloni twagize amategeko menshi twasigiwe nabo. Nubwo menshi yavuguruwe andi agahindurwa hari n’andi agihari kandi atajyanye n’igihe, mu gihe abayaduhaye bo bahuje ayabo n’igihe kandi twe atajyanye n’imyumvire y’abanyarwanda bafite muri iki gihe ndetse rimwe na rimwe ayo mategeko akaba imbogamizi kw’iterambere ry’igihugu n’abanyarwanda.”

Perezida w’urukiko yatanze urugero rw’imbogamizi y’amategeko ashaje, ku itegeko riherutse gushingirwaho n’umucamanza ari iryo mu myaka y’i 1 800 ryari rigenewe Rwanda- Urundi ryavugaga ko umugore atagomba kugura ikintu nk’inzu cyangwa ubutaka atabiherewe uburenganzira n’umugabo we.

Avuga ko ibyo binyuranije n’uko itegekonshinga rivuga uburinganire ariko ngo ntiryabuze gukoreshwa.

Prof. Rugege yisabye abayobozi bashya ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko aribo Aimable Havugiyaremye wabaye Perezida wa Komisiyo na Mukeshimana Beata wabaye Vice Perezida ko bagomba kwita ku nshingano yo gutuma abanyarwanda bagira amategeko ababereye akandi ajyanye n’igihe bagezemo.

Yagize ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko ishinzwe gusesengura amategeko y’u Rwanda no gutanga inama ku nzego bireba z’uko yanozwa, n’uko yahuzwa n’ibihe.”

Yongeraho ati “Icyo u Rwanda n’abanyarwanda dukeneye ni amategeko atubereye kandi adufiteye akamaro. Ndizera ko Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivururwa ry’amategeko izakomeza kugaragaza amategeko yose atajyanye n’igihe kugira ngo avugururwe.”

Prof Sam Rugege kandi yavuze ko iyi Komisiyo igomba kugira ikipe ikora ubushakashatsi ku mategeko yakera atajyanye n’igihe ngo akavugururwa.

Perezida w'urukiko rw' ikirenga Prof. Sam Rugege aganira n'abanyamakuru.

Perezida w’urukiko rw’ ikirenga Prof. Sam Rugege aganira n’abanyamakuru.

Aimable Havugiyaremye warahiriye kuyobora iyi Komisiyo yavuze ko ibyo kwitabwaho mbere y’ibindi ari ibyo ashinzwe byose.

Ariko ngo hari ibyihutirwa cyane nko gukora ubushakashatsi ku mategeko asanzwe mu gihugu kugira ngo atajyanye n’igihe avugururwe, ndetse adahari kandi akenewe abe yashyirwaho.

Agira ati “Ibintu by’ingenzi tugiye kwitaho ni ukubanza tukareba amategeko ahari, ni ayahe? Ese amategeko ahari n’iterambere tugezeho aracyasubiza ibibazo bishobora kuba bihari aho tugeze ubu ngubu. Noneho nyuma tukabishakira umuti twasanga hari amategeko agomba kuvugururwa akavugururwa.”

Havugiyaremye avuga ko ubundi uko Sosiyete igenda itera imbere, kubera impinduka zigenda zibaho n’amategeko agomba kuvugururwa ariko byose ngo ikibanza ni ubushakashatsi.

Abayobozi bashya ba RLRC.

Abayobozi bashya ba RLRC.

Aimable Havugiyaremye arahirira imirimo mishya.

Aimable Havugiyaremye arahirira imirimo mishya.

Aimable Havugiyaremye asinyira indahiro yari amaze gukora.

Aimable Havugiyaremye asinyira indahiro yari amaze gukora.

Aimable Havugiyaremye wabaye Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry'amategeko.

Aimable Havugiyaremye wabaye Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko.

Mukeshimana Beata wabaye Vice-Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Mukeshimana Beata wabaye Vice-Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Prof. Rugege asuhuza aboyobozi bashya ba komisiyo y'u Rwanda yo kuvugurura amategeko.

Prof. Rugege asuhuza aboyobozi bashya ba komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura amategeko.

Ifoto y'urwibutso y'abarahiye na Perezida w'urukiko rw'ikirenga n'abacamanza.

Ifoto y’urwibutso y’abarahiye na Perezida w’urukiko rw’ikirenga n’abacamanza.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. nike

    08/11/2017 at 6:24 pm

    Ikibazo gihari nuko bagiyeho ubwo harubashyizeho ugasanga bacurika ikibuga bagacyinira uruhande rumwe ikibazo kiri murwanda samategeko ahubwo nabanyamategeko bintarumikwa.

  2. kimasa

    08/11/2017 at 11:05 pm

    None se kuki bavugurur’amategeko mpanabyaha gusa ariko ntibatekereze ku nategeko mbonezamubano kandi ari nayo ahangayikishije cyane umuryango nyarwanda nk’uko nyir’icyubahiro Musenyeri wa Byumba yabivuze ariko Uwezeyimana akamu*******? Urugero rumwe navuga ni aho itegeko dufite ryo muri 1974 niba ntibeshye rivugako inkwano igomba kuba inka y’amahembe imwe cyangwa amafaranga 1 500. None se uyu munsi inkwano ni angahe? Igazeti ya Leta yasohotse muri 2003 isobanur’iby’amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuyigenderamo irimo ibiciro byo gukorer’impushya, amande acibw’abakoresheje umuhanda nabi ariko ayo ducibwa uyu munsi ni amabwiriza ya RURA na polisi ariko iryo tegeko ntacyo barikoraho. Iwacu ni uko ari nta muco dufite wo kujyana leta mu nkiko ariko iyo biba ahandi twajya tuyitsinda uko bwije n’uko bukeye bitewe n’ukuntu ishyira amategeko yayo mu bikorwa.

    • a

      09/11/2017 at 1:31 pm

      Urebe itegeko ry’umuryango ryavuguruwe icyo rivuga ku nkwano ntabwo bikiri inka y’amahembe

    • uk

      09/11/2017 at 1:49 pm

      @Kimasa urakoze ku gitekerezo cyawe reka mbanze nisegure kuko ntari umunyamategeko ariko kuri make nzi nuko aya mategeko yose uvuze yavuguruwe kandi arihanze kuki ugukoresha ayakere hari amashyashya yabaye gazetted , buriya wabaza bagenzi bawe bakaguha copy cyangwa ukanyarukira kurubuga aho ari ukareba uibikaho agakopi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock