Sandra Teta na Miss Vanessa bagiye gutangira ikiganiro kuri Radio – UMUSEKE

Sandra Teta na Miss Vanessa bagiye gutangira ikiganiro kuri Radio

Buri wese arabibuka ku mbunga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mu magambo  no gutandukana kwabo n’abasore b’abaririmbyi bakundanaga, nabo ubwabo umubano wabo wahise uzamo agatotsi. Ubu aba bakobwa bagarutse….bongeye gushyira hamwe bagiye kumvikana kuri Radio.

Vanessa na Teta bagiye kugaruka mu itengazamakuru

Vanessa na Teta bagiye kugaruka mu itengazamakuru

Basanzwe bazwi mu bikorwa by’imyidagaduro mu marushanwa y’ubwiza bagiyemo n’ibitaramo bateguraga.

Nyuma baje no kwinjira mu itangazamakuru ariko ku ikubitiro ntibyabahira mu kiganiro kitwa ’Rwandaful’ bakoraga kuri TV 10 kikaza guhagarikwa.

Guhagarikwa kwabo bivugwa ko byaturutse mu gushyamirana kwabo bivuye nanone ku gutana kwabo n’abasore bakundagana bo mu itsinda active.

Mu gutana kwabo bateranye amagambo mu itangazamakuru aganisha ku mibanire yabo y’ibanga n’ubusambanyi.

Ubu, Miss Teta Sandra abinyujije kuri Instagram yatangaje ko bagiye kongera gukorana na Vanessa mu kiganiro gishya kuri Radio nshya yitwa “Radio Safi” ikorera kuri murandasi (Internet).

Teta yanditse ho amagambo avuga ngo “Muraho bantu banjye, ubu abakobwa banyu bagarutse, shyira ‘Tune In’ muri telephone yawe ushakishemo Radio Safi ubundi tubane mu kiganiro gishya kizajya kiba buri munsi kuva i Saa sita z’ amanywa kugera saa munani.

Teta Sandra wamaze amezi macye afunze akaza gufungurwa ubu yatangiye ibindi bikorwa bijyanye no kwambika abakunzi b’imideli igezweho nkuko amaze iminsi abigaragaza ari nako yamamaza iryo duka rye ryibanda ku myambaro y’ abagabo.

Iyi Radio Safi ikuriwe na Dickson wamenyekanye mu itangazamakuru ubwo yakoraga ikiganiro cy’ Agasusuruko kuri Contact FM, yabwiye Umuseke ko aba bakobwa koko yamaze kumvikana nabo.

Ikiganiro cyabo ngo kizaba gikubiyemo byinshi ariko bakibanda ku makuru y’imyidagaduro mu bahanzi ndetse n’abanyamideli.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. jean

    09/10/2017 at 9:43 am

    Uburere buke butera ingaruka no kubo uzabyara, simbibifuriza, ariko babanze bamenye aho bari abo bakorera nabo bakorana bashaka kwigira ba Shakira,Beyonce…..bashyira imbere ubusambanyi mu rubyiruko aho kwigisha abakiri bato babakurikira. Radio yo kuri internet yo ntacyo kuko ijyaho uwuyishaka sinka tv cg radio yo mugihugu ufungura ushaka kwirebera iganiro urikumwe na famille yawe bakazanamwo ibiganiro b´ipfuye cg amashusho y+ urukoza soni nkuko maze iminsi mbibona kuri izo tv. ETIQUE abanyarwanda cyane cyane abakuru bibiganiro bakwiye kuyishyira imbere…iburayi muzarebe muri France…na USA bya bi video byabambaye ubusa babishyiraho ninjoro(MTV)ABANA BASINZIRIYE ARIKO IWACU 8:00 UJYA KURI TV….BITEYE ISONI.

  2. Gunira

    09/10/2017 at 9:52 am

    Nigeria se byaranze ? Batype bo muri west Africa nta mikino bagira, baragukanja barangiza bakajugunya imyanda. Inama nabagira ni iyo kwerekeza Speke road, Kampala.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock