Sandrine uhanga imideri mu Budage isoko rye riri kwaguka – UMUSEKE

Sandrine uhanga imideri mu Budage isoko rye riri kwaguka

*Asaba abanyarwanda gukunda imyenda ikorerwa iwabo

Sandrine Murorunkwere ni umuhanzi  w’imideri utuye kandi ukorera mu Budage, imyambaro akora ngo imaze kugira isoko rinini mu Budage.

Sandrine uri hagati yamuritse imideri ye mu iserukiramuco ryabereye mu mu gace ka Starnberg mu Budage

Sandrine uri hagati yamuritse imideri ye mu iserukiramuco ryabereye mu mu gace ka Starnberg mu Budage

Murorunkwere ni umubyeyi w’umuhanzi w’imyaka 16 Teta Barbara, yabwiye Umuseke ko amaze umwaka atangiye kugirisha imyambaro akora mu Budage.

Ati “maze igihe nkora ibijyanye n’imideri ariko ku buryo bweruye natangiye gucuruza ibihangano byanjye kuva muri Gashyantare 2016 mu Budage. Natangiranye umudozi umwe ariko kuko nakomezaga kubona abantu benshi bakunze ibyo nkora ubu ngeze ku badozi babiri.”

Ubu amaze kwitabira ibitaramo bitandukanye yamuritsemo imideri yahanze.

Kuwa 1-5 Kamena 2017 yamuritse imideri mu  iserukiramuco ryiswe Afrika Karibik ryabereye mu gace ka Starnberg mu Budage no kuwa  23 Nyakanga 2017 yitabira imurikamideri ryabereye mu gace ka Tutzig mu Budage.

Iri rya nyuma ni imurikamideri  yari yatumiwemo na Christine Adler usanzwe uzobereye mu bikorwa byo kumurika imideri.

Muri iyi minsi Sandrine ari mu Rwanda mu kiruhuko ari nako yitegura ibitaramo byo kumurika imideri bitegurwa na Kigali Fashion Week bizabera mu Bubiligi, n’ibindi ateganya kuzajyamo mu Budage  na Denmark.

Kuba abahanga imideri benshi mu Rwanda batarabasha kubona isoko ryagutse mu mahanga, Murorunkwere yemeza ko biterwa n’ubushobozi budahagije.

Ati ” icyo mbona aba-designer baha barakora cyane ariko ntibabona ubufasha buhagije kugirango ibyo bakora bibashe kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.

Ntekereza ko abanyarwanda bakunze imyenda ikorerwa mu Rwanda kandi bagashyigikira abahanga iyo myambaro  nta kabuza imyenda yacu yamenyekana cyane mu mahanga.”

Urubyiruko rwishimira imyenda akora

Urubyiruko rwishimira imyenda akora

Mu budage isoko rye rigenda ryaguka

Mu budage isoko rye rigenda ryaguka

Ahanga imideri y'abagabo, abagore n'abana

Ahanga imideri y’abagabo, abagore n’abana

Muri iyi minsi Sandrine ari mu Rwanda mu kiruhuko

Muri iyi minsi Sandrine ari mu Rwanda mu kiruhuko

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. qween

    02/09/2017 at 11:14 am

    nibi umusaza ahora atubwira bamwe kubyumva bikabagora iyi ni rwanda style kandi muribonera ko ikunzwe naba rutuku. felicitation kuri sandrine mureke rwose dukomeze twiheshe agaciro nigihugu cyacu
    made in rwanda oye!

  2. Hoziyana

    05/09/2017 at 1:13 pm

    Big up Sando!
    Komereza aho rwose turagushyigikiye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock