‘Self Testing’ Kuva mu Ukuboza buri munyarwanda azajya abasha kwipima SIDA – UMUSEKE

‘Self Testing’ Kuva mu Ukuboza buri munyarwanda azajya abasha kwipima SIDA

*Ibinini bigabanya ubukana bishobora gusimbuzwa urushinge…

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari abantu benshi batinya kujya kwisuzumisha ko bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ikavuga ko kuva ku itariki ya 01 Ukuboza mu Rwanda hazatangizwa uburyo bwiswe ‘Self Testing’ bwo guha ibikoresho buri wese ubyifuza akajya kwipima kugira ngo abantu bose babeho bazi uko bahagaze.

Inama yahuje abantu bo mu nzego zinyuranye z'ubuzima n'abashakashatsi baganira ku bumenyi bushya bugenda buvuka

Inama yahuje abantu bo mu nzego zinyuranye z’ubuzima n’abashakashatsi baganira ku bumenyi bushya bugenda buvuka

Kuri uyu wa Gatatu abashakashatsi n’abandi bakora mu bijyanye no kurwanya SIDA bahuriye hamwe kugira ngo baganire ku bumenyi bushya bugenda buvuka ku bwandu bw’aka gakoko.

Kimwe mu byagarutsweho muri iyi nama ni uko hari umubare w’abantu benshi bafite ubwandu ariko batabizi kubera kugira ubwoba bwo kujya kwipimisha.

Kugeza ubu abafata imiti ni 85% y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ngo bamwe bagira isoni zo gupimwa n’undi muntu ku buryo aramutse abasanzemo ubwandu yazabavamo akabataranga.

Dr. Sabin Nsanzimana ushinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko uburyo bwo gufasha buri wese kwipima (Self testing ) buri mu bishobora kugabanya imibare y’abantu bafite ubwandu batabizi.

Avuga ko abantu bose bazaba bemerewe gutunga agakoresho kabafasha kwipima ubwandu.

Ati “kizajya gikoreshwa nk’uko abadamu bipima inda iyo basamye,  kuko ntabwo ajya kwa muganga kwipima , iyo wipima ureba niba ufite inda cyangwa utayifite ntabwo ari ibintu bigoye,  na SIDA na yo ni uko bigiye kugenda, uzajya uhabwa ako gakoresho wipime , Numara kwipima , uzajya uhita ubisoma , umenye niba uyifite cya utayifite.

Dr Nsanzimana avuga ko uzajya ahabwa iki gikoresho azajya abanza kugirwa inama z’uko agomba kwitwara mu gihe yasanga yanduye ndetse ahabwe n’urutonde rw’abaganga cyangwa abajyanama b’ubuzima ku buryo yabitabaza cyangwa akaba yagana ivuriro yifuza.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri ubu buryo bwa ‘Self Testing’ bwagaragaje ko 80% by’ababukozweho nta muntu wigeze agira ikibazo cyo kwipima.

MINISANTE ivuga ko iyi gahunda izatangirira ku bantu babasha gusoma (bize) n’abandi bafite telephone ku buryo babasha kugisha inama muganga.

 

Ibinini bigabanya ubukana bishobora gusimburwa n’urushinge…

Muri iyi nama kandi bagarutse ku miti iganya ubukana ubu mu Rwanda bagikoresha ibinini, bavuze ko mu minsi iri imbere ibinini bishobora kuzasimbuzwa n’urushinge.

Izi mpuguke mu by’agakoko gatera SIDA zivuga ko umuntu yajya aterwa uru rushinge mu mezi atatu aho guhora afata ibinini bya buri munsi.

Dr. Sabin Nsanzimana wagarutse ku mibare y’abantu bakomeje kwibasirwa n’agakoko gatera SIDA, yavuze ko mu Rwanda abagore ari bo benshi bafite ubwandu.

Ngo mu rubyiruko imibare iracyari mike kuko abafite ubwandu bwa SIDA bari munsi y’imyaka 19 batageze no kuri 1%, ariko ngo MINISANTE irifuza ko iyi mibare yaba 0% kuko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Ati “Ku mibare ni ho tuba dutekereza u Rwanda ruzira Virusi itera SIDA kandi  turebera ku rubyiruko kuko ari rwo Ejo hazaza kandi nko mu myaka 10 iri imbere imibare izakomeza kuba hasi.”

Avuga ko abakora umwuga w’uburaya ari bo benshi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko ari 45% mu gihe abafite ubwandu bakunze kubagana bafite ari 15%.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. ndahayo

    09/08/2017 at 4:42 pm

    ikibazo iyo umuntu yipimye agasanga afite ubwandu ubujyanama arabwiha cg ariyahura bikarangira (ibi mbivuze kuko akenshi igisubizo kibi abarwayi kubyakiira birabavuna cyane )

    • gashuhe

      09/08/2017 at 6:40 pm

      bazane ibikoresho twipime kandi nimiti ikwizwe hose tuyigure mu ma farmasi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved