Senderi abona hageze ngo Mugisha Samuel atware TdRwanda – UMUSEKE

Senderi abona hageze ngo Mugisha Samuel atware TdRwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda Eric Senderi Nzaramba yatangaje ko ari umukunzi ukomeye w’umukino w’amagare. Ngo abakinnyi aha amahirwe muri Tour du Rwanda uyu mwaka ni; Mugisha Samuel na Valens Ndayisenga.

Senderi ashyigikiye Mugisha Samuel

Senderi ashyigikiye Mugisha Samuel

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Uyu mukino wo gusiganwa umaze gukundwa na benshi barimo n’umuhanzi w’umunyarwanda Eric Senderi Nzaramba bita ‘Senderi International Hit’.

Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko muri Tour du Rwanda 2017 azashyigikira abakinnyi batanu bazakinira ikipe y’u Rwanda.

Senderi yabwiye Umuseke ko asanzwe akurikirana umukino wo gusiganwa ku magare kubera ubucuti afitanye na bamwe mu bawutangije nka Adrien Niyonshuti.

“Ni umukino nsanzwe nkurikirana kuko hari na Guma Guma nigeze guserukamo nambaye imyenda y’abasiganwa. Ni umukino nakunze kubera ubuvandimwe bwanjye n’abavuka mu Burasirazuba bawutangije.

Ntekereza ko Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaba ikomeye kurusha izashize kubera amakipe azava hanze y’u Rwanda. Abakinnyi bacu nabo bagomba gushyiramo imbaraga nyinshi kurushaho rwose. Gusa mfitiye ikizere abakinnyi bacu, by’umwihariko Mugisha Samuel. Mbona hageze ngo uyu mwana agire ‘hit’ ku isi yose. Bidakunze Valens (Ndayisenga) yayisubiza.”

Mugisha uhabwa amahirwe na Senderi agiye gukina Tour du Rwanda ibura iminsi icyenda (9) ngo itangire, ku nshuro ya kabiri.

Imyaka itatu ishize yatwawe n’abanyarwanda; Valens Ndayisenga wegukanye ebyiri (2014, 2016) na Nsengimana Jean Bosco (2015). Barahabwa amahirwe ariko bazahangana n’abandi bafite amazina akomeye nka Areruya Joseph na bagenzi be ba Team Dimension Data yitoreza mu Butaliyani.

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock