Senderi avuye gutora ahita ashyira hanze indirimbo ‘FPR Yahozeho’ – UMUSEKE

Senderi avuye gutora ahita ashyira hanze indirimbo ‘FPR Yahozeho’

*Ati “Insinzi tuyicigatiye mu biganza.”
*Iyi Ndirimbo ‘FPR yahozeho’ irata ibigwi uyu muryango,…

“FPR yahozeho ariko ntibabimenya iyo baza kubimenya byari kuborohera…” Ni amagambo atangira mu ndirimbo ‘FPR yahozeho’ ya Nzaramba Eric cyanwa Senderi International Hit muri Muzika. Avuga ko n’ubwo ibyavuye mu matora bitaratanga by’agateganyo ariko yizeye insinzi y’uyu muryango yakoreye indirimbo.

Senderi Hit yatoye Perezida ahita asohora indirimbo ya FPR

Senderi Eric umaze iminsi ari mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, yishimira uburyo indirimbo ye yise ‘Nzabivuga’ yishimiwe muri ibi bikorwa ku buryo adashidikanya ko isigaye mu mitima ya benshi.

Uyu muhanzi uri mu ba mbere bitabiriye igikorwa cy’amatora, akiva muri iki gikorwa yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘FPR Yahoseho’ igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa by’umuryango wa RPF-Inkotanyi watanze Paul Kagame nk’umukandida mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi ndirimbo atangira agira ati “FPR yahozeho ariko ntibabimenya iyo baza kubimenya byari kuborohera”, akomeza avuga ko umuryango wa RPF hari benshi bawukesha kongera kubaho kuko ari wo wabakuye ku ngoyi y’Ubutegetsi bubu bwabibye amacakubri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ndirimbo agira ati “Kubohora u Rwanda byavuye mu bana b’u Rwanda bitanze batizigamye bararubohora…”

Iyi indirimbo yuzuye ibigwi by’umuryango wa RPF, igaruka ku ruhare uyu muryango ukomeje kugira mu guhindura ubuzima bw’Abanyaranda.

Senderi uhamya ko uyu muryango uza kwegukana insinzi yo kuyobora Abanyaranda mu myaka indwi iri imbere, avuga ko ibikorwa by’uyu muryango n’umukandida wawo byivugira.

Ati “Ari Umunyarwanda uri mu Rwanda n’uri mu mahanga n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda babona ko uyu muryango wakoze akazi katoroshye ku buryo ntawashidikanya ko Kagame Paul ari burare yongeye gutsinidira indi manda.”

Uyu muhanzi uvuga ibi mu gihe ibikorwa byo kubarura amajwi bikomeje, avuga ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baza kurarana inkuru nziza yo gukomeza kuborwa n’Intore izirusha intambwe.

Ati “Iyi ndirimbo irabyivugira, FPR yahoze kandi izahoraho, umuyobozi wacu azakomeza kutugezaho ibyiza bidacagase nk’uko adahwema kubidusezeranya kandi icyo asezeranyije Abanyarwanda ntigihera.”

Avuga ko imiyoborere ya RPF na Chairman wayo Paul Kagame ari intangarugero mu karere k’ibiyaga bigari no ku Isi hose. Ati “Iyo amahanga aza kutwigiraho ntawundi tubikesha Atari Kagame.”

Muri iyi ndirimbo ibyinitse, Senderi avuga ko RPF yabaye nk’izuba ryarasiye mu mitima y’Abanyarwanda kubera imiyoborere itagira uwo iheeza bari banyotewe nyuma y’igihe kinini bamamaze bayobowe n’ubutegetsi bubi.

Mu ndirimbo agira ati “Gucyura impunzi zikubaka urwababyaye, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo…FPR Yahoze…”

Uyu muhanzi uvuga ko ategereje ibiva mu matora, asaba buri munyarwanda ukunda u Rwanda kwakira iyi ndirimbo akayumva mu gihe agitegereje insinzi kuko iza kumwibutsa ko niba yatoye umukandida wa RPF yahisemo neza.

Ati “Abamotari, abanyonzi, abashoferi, abakoz bo mu rugo, abashinzwe umutekano n’abandi bose mbasabye kuyumva bakayishyira muri tepefoni zabo kuko iraryoshye, abari mu mahanga nabo ndayibatuye bayibyine ni iyabo, ni iy’umuryango wabo.”

Sender umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kur gahunda za leta n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nk’umuhanzi ukunda  Rwanda atazatezuka ku ntego yo gukorera igihugu cyambabyaye kuko ari wo murage utagira ingurane.

Senderi yagaragaye cyane muri aya matora ya Perezida yamamaza Kagame

FPR Yahoze by Senderi Hit


Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Chris

    04/08/2017 at 9:18 pm

    Iyi ndirimbo isanzweho. Muzabaze abanyamuryango twese mu Burasirazuba turayizi

  2. GAHUZAMIRYANGO

    05/08/2017 at 9:46 am

    Yego, twari dusanzwe tuyiririmba, ariko ayishyize mu muziki w’ibyuma bihebuje, no mu ijwi rye ryiza cyane. Uwahimbye muzamudushakire.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock