Senderi yakozanyijeho na Kitoko baracyurirana – UMUSEKE

Senderi yakozanyijeho na Kitoko baracyurirana

Mu minsi ishize nibwo Senderi yatangarije Umuseke ko Kitoko na Uncle Austin ari ibyegera bye ‘Bodyguards’ mu njyana ya Afrobeat. Kitoko byamwanze munda nawe abwira Kt Radio ko icyo gikombe Senderi afite nta gaciro gifite.

Mu kwamamaza umukandida wa RPF babaga bari kumwe

Ubu aho bigeze aba bahanzi bombi ntibarimo gucana uwaka kubera umwe gusebya mugenzi we mu bafana yerekana ko ntacyo ashoboye.

Mu butumwa bwiganjemo amagambo aseserezanya, Senderi yibukije Kitoko niba nta gaciro igikombe abitse gifite, ubwo nawe ibyo yahawe nta kamaro byamugiriye.

Ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wange Kitoko nemera, ku wa gatandatu ushize nakurikiranye ikiganiro wagiranye n’abanyamakuru ba KT Radio ubabwira ko nkora cyane ariko ko igikombe mfite cya Salax Best Afrobeat maranye imyaka itatu ikurikiranye kidasobanutse kandi ababiduhaye ari bamwe”.

Yakomeje avuga ko bidashobora kurangirira aho gusa atamusubije. Ko arimo gutegura icyo azamububwira.

“Jye Nemera kandi nkubaha Ikirezi kuko cyazamuye umuziki nyarwanda kigashyiraho uburyo bwo guhemba neza abahanzi bakoze neza . Ubwo nawe ibyawe twavuga se ko ibyobaguhaye ufite bidasobanutse rero. Ariko ndigutegura kugusubiza vuba. Sawa komeza ugire ibihe byiza”. Senderi

Kitoko waraye asubiye mu Bwongereza aho atuye ari naho akorera ibikorwa bye by’umuziki, yavuze ko ntacyo afite yabwira Senderi. Ko ijambo rimwe gusa yavuga ari uko yakora akava mu magambo.

Uncle Austin nawe washyizwe ku rutonde rw’ibyegera bya Senderi, icyo gihe yabwiye Umuseke ko adafite icyo yamusubiza. Ati “ Senderi ujye ureka kwikina sha”.

Uretse ibyo Senderi, Kitoko na Uncle Austin bavuga, ninde muhanzi ubona muri aba uhagarariye injyana bakora ya Afrobeat?

Senderi n’umukobwa we bishimiraga igikombe cy’umuhanzi mwiza muri Afrobeat amaranye imyaka itatu

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. jackob

    31/08/2017 at 12:10 pm

    Afrobeat si injyana nyatwanda. Ifite abayihanze, Abo kandi bibwira ko barusha abandinanjye ndum a ari kwicyirigita. Nibave mumagalbo bakore. Ibindi nitwe Abafana tubiha amanota…ndetse tubigaragaza mukureba amashusho ku mbiga nkoranyambaga nka Youtube, Fbk, instagram etc…. Like ni izavu, mwe muririmba

  2. lockerson

    31/08/2017 at 4:57 pm

    senderi araciriritse cyane mbere yabariya bagabo,
    nkekako abenshi ariko tubibona.

  3. karame

    01/09/2017 at 7:25 am

    Senderi ni nka Barafinda. Baba mu isi yabo bonyine niyo mpamvu ubuhangange bwabo babumenya bonyine… lol

  4. jeanne

    04/09/2017 at 5:06 pm

    nibakore umuziki uzivugira umuhanga uwo ariwe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock