Senderi ‘yarakubiswe’ yabuze cash ngo akoresha imodoka ye – UMUSEKE

Senderi ‘yarakubiswe’ yabuze cash ngo akoresha imodoka ye

Senderi International Hit amaze iminsi atari kuri Hit, ndetse aherutse no kugira akaga imodoka ye iragongwa irangirika cyane none yabuze n’amafaranga yo kuyikoresha ahitamo kuyireka mu gihe nawe atazi. Ubu aritegera ka moto.

Imodoka ya Senderi yagonzwe mu kwezi gushize

Imodoka ya Senderi yagonzwe mu kwezi gushize

Senderi ni umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda, imodoka ye nayo yari yihariye kubera irangi ryayo n’uburyo yari itatse.

Mu minsi yashize ariko yakoze impanuka irangirika cyane ndetse ibanza guhera aho yagongeye nyuma baza kumufasha arayihakura ijya guparikwa ahantu uyu muhanzi atatangarije Umuseke.

Kuva hagati mu kwa cyenda yakora impanuka imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ntiratangira gukorwa.

Ariko nawe amaze igihe adakora cyane muzika nk’uko abafana be bari babimenyereye ko nibura buri mezi abiri abaha injyana nshya cyangwa akagaragara yakoze agashya.

Yabwiye Umuseke ko imodoka ye iparitse ahantu irindiriye igihe azabonera amafaranga akayikoresha.

Ati “Nabuze amafaranga, hari aho nayiparitse ariko nimbona amafaranga nzayikoresha, ubu nanjye ngiye kujya ngenda n’amaguru nkuko n’abandi batagira imodoka bagenda”.

Imodoka ya Senderi ni ubwa kabiri igozwe, mu 2016 yakoreye impanuka mu Kabuga ka Musha agozwe n’ imodoka yavaga Iburasirazuba ndetse Senderi akomereka ku kaboko ajyanwa mu bitaro bya Rwamagana.

Senderi International Hit yatubwiye ko abakunzi ba muzika ye ubu batakongera kumenyera indirimbo yasohoraga kenshi ubu ngo agiye kujya akora buhoro buhoro.

Ati “Ubu ni babe bumva ‘Nzabivuga” na “Convention’ bamenyereye ko mbakorera indirimbo buri kanya zihoraho. Ubu nahinduye System ngiye kubamenyereza kudakora cyane ku buryo indirimbo nzajya nkora izajya imara igihe batarabona indi”.

Senderi ubu aratega moto cyangwa akagenda n'amaguru mu gihe agiye bugufi

Senderi ubu aratega moto cyangwa akagenda n’amaguru mu gihe agiye bugufi

Boneventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Focas

    11/10/2017 at 10:50 am

    ariko yaranimutse yagiye kuba muri Bannyahe.

  2. jean marie

    11/10/2017 at 12:03 pm

    nkurikije indirimbo yahimbiye Umusaza muri campagne(ntituzatatira igihango cya FPR )yari iryoshye kabisa. bamutere inkunga yo gukoresha imodoka kuko iriya ndirimbo yaraturyohereje cyane

  3. Deo

    11/10/2017 at 5:42 pm

    Senderi ashake uko yatangiza igikorwa cyo kumufasha tumutwerere. Jye nemeye 10.000frw.

  4. ndayishimiye

    11/10/2017 at 6:10 pm

    Niwe wiyandikira SMS none se ko yangiritse yayikoresheje akareka gushaka kunyunyuza abantu ibyo biratangaje izacu ntizigongwa ubwo iyi nibinkuru!!!!!!!??????

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock