Shaddyboo ayoboye urutonde rw’Abanyarwanda 20 bakurikirwa cyane kuri Instagram – UMUSEKE

Shaddyboo ayoboye urutonde rw’Abanyarwanda 20 bakurikirwa cyane kuri Instagram

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda rugenda rurushaho kumenyakana no kubaka izina, ndetse bamwe binabagirira akamaro kuko usanga bakoresha inkuta zabo mu kwamamaza ibicuruzwa binyuranye, Shaddyboo ni umwe mubamaze kubaka izina ku rubuga rwa instagram bakunze kwita “IG” kurusha abandi.

Shaddyboo, umubyeyi w’abana babiri afitanye n’umu-producer wa video Meddy Saleh ariko batakibana akurikirwa n’abantu ibihumbi 179. Niwe munyarwanda ukurikirwa cyane kuri instagram ahanini kubera amafoto agaragaza uburanga bwe akunze gushyira ku rukuta rwe. Uyu mugore ajya agaragara no mu mashusho y’indirimbo, kandi avuga ko izi mbuga nkoranyambaga zimutunze.

Shaddyboo akunze gushyira hanze amafoto agaragaza uburanga bwe.

Shaddyboo akunze gushyira hanze amafoto agaragaza uburanga bwe.

Kuba aziranye n’aba-star bakomeye ku rwego rwa Africa nka Diamond kandi biri mu bituma akurikiranwa na benshi kubera ko rimwe na rimwe bajya bashyira ku mbuga zabo za video cyangwa amafoto ye. Muri iyi minsi akaba azwi cyane ku mvugo “odeur ya ocean”.

Shaddyboo (Odeur ya Ocean) na Bruce Melodie (Ikinya).

Shaddyboo (aka Odeur ya Ocean) na Bruce Melodie (Ikinya).

Ku mwanya wa 2, haza Dennis-Buldoza ukurikiranwa n’abagera ku bihumbi 165. Uyu yamenyekanye cyane mu gukina za Filime, azwi cyane ku izina rya “Rwasa”, uretse kuba yarabaye umunyamakuru, ni n’umucuruzi ndetse akaba na ‘manager’ w’abahanzi banyuranye.

Dennis aka Rwasa.

Dennis aka Rwasa.

Ku mwanya wa 3, haza umuhanzi The Ben ukurikirwa n’abantu ibihumbi 158, uyu uretse kuba ari umwe mu bahanzi bafatwa nk’abakunzwe cyane muri iki gihe, anamaze imyaka myinshi mu gakino.

Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Umuhanzi The Ben uba muri America.

Ku mwanya wa 4, Butera Knowless ukurikirwa n’abantu ibihumbi 151. Uretse kumenyekana ku ndirimbo ze nziza n’uburanga bwe buhebuza benshi, inkuru z’urukundo rwe na Safi wo muri Urban Boyz biri mubyamumenyekanishije cyane mu Rwanda.

Umuhanzi Butera Knowless nawe yari ari muri iri sengesho.

Umuhanzi Butera Knowless aka Mama Or.

Ku mwanya wa 5, Meddy aka “Chouchou wa batoto” akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 150. Meddy abenshi bemeza ko yaje ari nka Bwana y’umutima yari ije gupigurana na Bwana y’ikari mu gakino, ni umwe mu bahanzi bakundwa n’igitsina gore cyane, uretse ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.

Meddy yavuze ko ubu ari intangiriro zo kujya agaruka gutaramira iwabo nyuma y'imyaka 10 atahaheruka

Meddy ukundwa cyane n’abakobwa.

Ku mwanya wa 6, Kapite w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavufi, aka Fabregas, muri Tanzania aho akina bakamwita “fundi wa soka”, Haruna Niyonzima akurikirwa n’abantu ibihumbi 144 akaba ari nawe mu kinnyi wenyine uza kuri uru rutonde.

Yinjiye muri stade abakunzi ba Simba bose baririmba bati, Haruna ni umwami

Haruna uherutse kuva muri Young Africans akajya muri mukeba Simba.

Ku mwanya wa 7, Rukundo Patrick aka Patycope, ni umunyamakuru akaba n’umenyekanishabikorwa by’abahanzi (promoter), ndetse akaba azwiho gushyira ku rukuta rwe amafoto y’abakobwa beza biganjemo Abanyarwandakazi, akurikirwa n’abagera ku bihumbi 128.

Umunyamakuru Patycope.

Umunyamakuru Patycope.

Ku mwanya wa 8, haza Kate Bashabe ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 124. Uyu uretse gutsinda irushanwa rya Miss ryari ryatewe inkunga na MTN mu myaka hafi 10 ishize, ni n’umukobwa wihagazeho, w’umucuruzi, utembera cyane hirya no hino ku isi, kandi uburanga bwe ashyira ahabona umubonye kuri izo mbuga ntubura kumu following-a.

Kate Bashabe ufite n'iduka ricuruza imyambaro rizwi nka "Kabash Fashion House".

Kate Bashabe ufite n’iduka ricuruza imyambaro rizwi nka “Kabash Fashion House”.

Ku mwanya wa 9, haza umuhanzi Kitoko ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 118. Uyu amaze imyaka irenga 10 mu gakino kandi akenshi indirimbo akoze ziramenyekana cyane. Indirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka ishize zatumye agira abamukurikira benshi.

Kitoko umaze imyaka irenga 10 muri Muzika y’u Rwanda ari kuri top.

Ku mwanya wa 10, N-supersexy akurikirwa n’abantu ibihumbi 106. Uyu akunze gushyira ku rukuta rwe amafoto agaragaza uburanga bwe.

N Supersexy nawe wiyumva ko ateye neza.

N Supersexy nawe wiyumva ko ateye neza.

Ku mwanya wa 11, hari Arthur Nkusi aka Karo-karo, aka Gatuza, aka….. akurikirwa n’abagera ku bihumbi 105. Ni umunyarwenya wa mbere nyuma y’uko Atome asa n’uwasubiye inyuma (mu bitaramo). Abantu akenshi bashobora kuba bamukurirana bamwitezeho ko yajya abasekereza no kuri IG ariko akenshi ayikoresha yamamaza.

Arthur Nkusi umwe mu bateguye iki igitaramo, nawe azigaragaza

Umunyarwenya Arthur Nkusi

Ku mwanya wa 12, Tom Close akurikirwa n’abagera ku bihumbi 102. Papa Ella, umugabo wa Tricia, aka “Good life” amaze imyaka irenga 10 akunzwe muri muzika. Uyu ariko akaba ari n’umuganga w’umwuga.

Tom Close nawe umaze igihe kinini mu gakino.

Tom Close nawe umaze igihe kinini mu gakino.

Ku mwanya wa 13, haza umuhanzi Christopher ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 99,7. Uyu ni umwe mu bahanzi bakundwa cyane na bashiki bacu. Aririmba cyane indirimbo z’urukundo zakunzwe mu myaka nk’itanu ishize.

Umuhanzi Christopher nawe yari yaje gufasha abari aha kwishimira intsinzi.

Umuhanzi Christopher ukundwa n’igitsina gore cyane.

Ku mwanya wa 14, hari umunyamakuru, ndetse akaba na DJ Anita Pendo ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 97.1. Anita wamenyekanye kuri radio zinyuranye ndetse no gukundana n’aba-star, ubu ni umubyeyi dore ko aherutse kwibaruka.

Umunyamakuru Anita Pendo uherutse no kwibaruka.

Umunyamakuru Anita Pendo uherutse no kwibaruka.

Kumwanya wa 15, hari Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, akurikirwa n’abagera ku bihumbi 96.8. Yamenyekanye cyane kurushaho kubera uko yakundanaga n’umuhanzi wo mu itsinda Active bagatandukana basebanya ku karubanda.

Vanessa wabaye igisonga cya Miss Rwanda mu 2015.

Vanessa wabaye igisonga cya Miss Rwanda mu 2015.

Ku mwanya wa 16, haragaragara Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 94.6, umwe muri ba nyampinga w’u Rwanda ufite uburanga bwemeje bose kandi waranzwe kenshi no kudashyira ku karubanda ubuzima bwe bwite.

Miss Rwanda 2015 Kundwa ukundwa na benshi koko.

Miss Rwanda 2015 Kundwa ukundwa na benshi koko.

Ku mwanya wa 17, haraza Safi Madiba wo muri Urban Boys ukurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 88.2. Uyu musore w’i Gitwe nawe amaze kugafata. Akunzwe cyane muri muzika, kandi nawe urukundo rwe na Knowless yigeze kwita umugore we, nubwo bari batarashyingiranwa, rwatumye amenyekana kurushaho.

Safi Madiba uherutse no gutanfukana n'umukunzi we Parfine.

Safi Madiba uherutse no gutanfukana n’umukunzi we Parfine.

Ku mwanya wa 18, Miss w’ibihe byose kuri bamwe Aurore Kayibanda akurikirwa n’abagera ku bihumbi 87.8. Uyu nyampinga ubu ukundana n’umusore usobanukiwe iby’amashusho asigaye ashyira amafoto kuri instagram atagira inenge. Kimwe n’uburanga bwe yakunze kutiyerekana kenshi ariko inshuro abonetse ku mbuga nkoranyambaga abazibaho bagashika. Ubu abiyereka kenshi aho aba mu mahanga ya kure.

Miss Hirwa Kayibanda Aurore nawe ukundwa na benshi.

Miss Hirwa Kayibanda Aurore nawe ukundwa na benshi.

Ku mwanya wa 19, Haraza Miss Teta Sandra ukurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 84.8. Teta uretse kumenyekana akundana na Prince Kid, na Derek wo muri Active, n’inkuru zo gufungwa kwe zituma abenshi bifuza kumenya uwo ariwe. Ni rwiyemezamirimo mu by’imyidagaduro ari nabyo bijya bituma afungwa bya hato na hato ashinjwa sheki zitazigamiye.

Teta Sandra ufite amateka muri uyu mujyi.

Teta Sandra ufite amateka muri uyu mujyi.

Ku mwanya wa 20 haraza umuhanzi Princess Priscillah usigaye uba muri Leta zunze ubumwe za America ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 83. Arushaho abantu bake Bruce Melodie ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 82.8. Priscillah bamwe bemeza ko asigaye asa n’abazungukazi, yakurikiwe cyane amaze kugera muri Amerika, aho yajyanywe no kwiga, ariko akarushaho no kwagura ibikorwa bye bya muzika no kwigaragaza.

Princess Priscillah nawe usigaye wibera muri America.

Princess Priscillah nawe usigaye wibera muri America.

Ubusanzwe uru rutonde rwakabaye ruyobowe n’uwitwa Kingpatty_official ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 595, ariko kuba nta mpano azwiho mu myidagaduro nta n’ikintu akora cyatuma amenyekana, bituma abantu bashidikanya kuba ba-followers afite.

NB: Imbuga nkoranyambaga zitanga uburyo bwo kwishyura bakakongerera abagukurikira kuri zo ukagira akayabo.

Evode Mugunga
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. Ntsinzi Ahmed

    12/09/2017 at 11:41 pm

    Wow nimwe bambere mukoze ikicyegeranyo mukomeze muduhe inkuru ziri update kbsa turabakunda Evode wateguye iki cyegeranyo akomerezaho

  2. Frank Meechie

    13/09/2017 at 11:22 am

    Kingpatty_official his a dancer dear writer you are wrong

  3. jean bertra

    13/09/2017 at 3:42 pm

    kbx muradufite umuseke.rw

  4. Kiki

    13/09/2017 at 5:26 pm

    Theben muzamubaze muti instafollowers bivugiki 😂😂😂😂😂 azahita yiruka

  5. Kamaco

    13/09/2017 at 5:58 pm

    Nanjye uyu njyiye gutangira kumukurikira nako gukurikira umubiriwe.

  6. Srg

    13/09/2017 at 6:08 pm

    Nukuri sinzi aho mwagikuye ako nizereko Atari murwanda mwavuze kuko marikuba muzi
    King petty official

  7. claire

    13/09/2017 at 8:35 pm

    hhhhhhhh none c ko ibintu byose by’ubu biba kukarubanda? uyu king patty official tuvuge ko ntawumuzi da mwarebye kuri account ye mubura n’ifoto ye ngo muyerekane nk’izindi zose?
    Uyu mwana mumushake IG ayibyaza umusaruro niwe wamamaza tel za Tekno, mureke abo ba shaddy boo wagirango haraho basomye ko social media zabereyeho kwambara ubusa?

  8. claire

    13/09/2017 at 8:41 pm

    hhhhhhu uyu munyamakuru arandangije? title ye iravuga kubanyarwanda 20 bakurikiwe cyane kuri IG ntabwo wigeze uvuga ababa mumyidagaduru, rero King Patty official niwe wari guheraho! uko watangiye inkuru yawe nuko uyishoze hari “KWISHADYBLOORA” bikabije

  9. dsp

    14/09/2017 at 8:57 am

    umunyamakuru yatwawe na ODEUR YA SHADYBOO, bwnshi muri abo ntacyo bamariye society usibye guhenera abantu, ubyuka ushaka kwisomera amakuru yubaka cg amatangazo ya Job. ugahura nibifoto bya ba SHADDYBOO

  10. manzi

    14/09/2017 at 10:10 am

    yego rata ,barangaza abantu, abandi bagasahura bakanica!!!!! bavane umwaku aho

  11. pattycope

    14/09/2017 at 11:10 am

    iryo zina ntiryahabana kure nirye

  12. Patrick Nishyirembere

    15/09/2017 at 12:43 am

    Uwo mwagize uwa mbere afite followers 179K mugihe KingPatty Official afite 595K. Ni ukuvuga we angana na Odeur ya Ocean + The Ben + Rwasa ari umuntu umwe keretse niba mwatinye kwerekana icyuho kiri hagati ye nuru rutonde rwanyu cg mukaba mwashakaga ko Odeur ya Ocean akomeza kujya kuri hit nka ibisanzwe @ Shaddy Boo

  13. Muhanuka mwene Semuhanuka

    17/09/2017 at 1:25 pm

    Iki gikobwa nuko ubanza ari ikiraya n, igisinzi naho ubundi cyari cyiza!
    Ari kubera ibyo mvuze haruguri kuri njye No-go!

  14. Ve Money

    19/09/2017 at 9:59 am

    ibi ni ibitera isesemi abantu no kubatera umwaku rwose

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock