Shampiona y’u Rwanda 2017/18 iragarutse kuri Azam TV – UMUSEKE

Shampiona y’u Rwanda 2017/18 iragarutse kuri Azam TV

Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE iratangira ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017.

Amakipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda agiye kongera guhatana, myinshi mu mikino yayo ica kuri AZAM TV

Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda agiye kongera guhatana, myinshi mu mikino yayo ica kuri AZAM TV

Rayon sport niyo yegukanye igikombe nk’iki giheruka ndetse n’ikiruta ibindi  Super Cup 2017 itsinze APR FC ibitego 2-0 kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Ku ikubitiro kuri uyu wa gatandatu ikipe ya  APR FC  iresurana na Sunrise FC (Stade ya Kigali i Nyamirambo), Etincelles FC yakire  Police FC (stade Umuganda) , Espoir  nayo izakina  na Gicumbi FC  mu gihe  Kirehe FC  izahura na Mukura VS.

Aya makipe  yariyubatse

Amakipe  yiyubatse  cyane mu kugura abakinnyi, nka AS Kigali yaguze bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Nshuti Domonique  Savio, wakiniraga Rayon sport, Ally NIyonzima na Ngama Emmanuel  bakiniraga Mukura Victory Sport n’abandi.

Rayon Sport yo yagiye yiyubaka guhera ku batoza bashya bayobowe na Olivier Karekezi, bamwe mu bakinnyi bashya barimo ba myugariro Usengimana Faustin na Rutanga Eric, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi.

Ismaila Diarra waruvuye muri Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, n’abandi.

Diarra agarutse muri iyi kipe, akaba yarafashije kuyigeza kure  mu mwaka w’imikino 2015-2016 begukana igikombe cy’Amahoro,  ndetse n’igikombe kiruta ibindi Super Cup 2017.

Hagati aho Rayon Sports itangiye uyu mwaka w’imikino idafite umunyezamu wayo nyakwigendera Mutuyimana  Evariste witabye Imana muri uku kwezi kwa Nzeri.

Ku ruhande rwa APR FC yongereyemo amaraso mashya  harimo  Sinamenye  Cyprien wakinaga  muri SUNRISE FC,  Martin wakiniraga  KIYOVU SPORT, Rukundo Denis  wakiniraga KCCA yo muri Uganda ndetse n’abakinnyi baturutse muri Academy ya APR FC, undi mukinnyi waguzwe  ni Sugira Ernest, wagize  ikibazo cy’imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu Amavubi akaba atarakira neza. Aba ni  abakinnyi  baje biyongera ku bari basanzwe muri APR FC.

Muri POLICE  FC baguze Nsengiyumva Moustapha unyura  ku ruhande rw’ibumoso,  na myugariro Munezero Fiston baguzwe bavuye mu ikipe ya RAYON SPORT, undi ni Rutahizamu  Bertrand  Iradukunda wavuye mu ikipe ya BUGESERA FC akaba yaranakiniye APR FC.

AZAM TV ikaba izabagezaho imbonankubone (LIVE), Umukino wa APR FC vs SUNRISE FC ndetse n’umukino wa RAYON SPORTS vs AS KIGALI.

Ushobora kugura Decodeur  ya AZAM TV i Remera ku Gisimenti muri Etage ya 2 hejuru  yo kwa  Ndoli Supermarket no kuba  Agents bacu hirya no hino mu gihugu.ku giciro cy’amafraranga 25,000 Frw yonyine ukabasha kwirebera amashene atandukanye, ay’amakuru, Imyidagaduro, aya siporo, aya mafilime, ay’abana n’ayandi menshi…  Abonnement ikaba iri ku giciro cya 3,500 Frw, 4,500 Frw na 6,500 Frw.

Ureste Shampiona yo mu Rwanda kandi, muri iyi weekend hari indi mikino myinshi izatambuka kuri Decodeur ya Azam TV.

Ubu kandi birashoboka kurebera AZAM TV kuri telephone yawe, icyo usabwa nugushyiramo Application ya Azam TV.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Telephone 0728502002, 0788125050, 0738202002.

*******************

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock