Shampiyona y’u Rwanda ya ‘Athlétisme’ izitabirwa n’amakipe 8 – UMUSEKE

Shampiyona y’u Rwanda ya ‘Athlétisme’ izitabirwa n’amakipe 8

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ‘FRA’ ryateguye shampiyona y’igihugu izitabirwa n’amakipe umunani yo mu gihugu kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017. 

Shampiyona y’u Rwanda ya ‘Athlétisme’ izitabirwa n’amakipe 8

Shampiyona y’u Rwanda ya ‘Athlétisme’ izitabirwa n’amakipe 8

Abazitabira iyi mikino izabera kuri stade Amahoro i Remera bazahatana mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore kuva kuri metero 100, metero 200, metero 400, metero 800, metero 1500, m 3000, m 5000 n’ibihumbi 10.

Umwihariko wa shampiyona y’uyu mwaka ni uko hitezwe abakinnyi basaga 200 kuko amakipe umunani azayitabira yatewe inkunga na FRA mu myiteguro, anasabwa kuzana abakinnyi barenga 20. Ngo bizatuma hagaragara impano nshya muri ‘Athlétisme’ nkuko Umuseke wabitangarijwe na visi perezida muri iri shyirahamwe Kajuga Thomas.

“Twasabye buri kipe kuzana abakinnyi batari munsi ya 20 bivuze ko hari abazazana 30 n’abandi barenga. Ibi byose turi kubitegura kugira ngo umubare w’abazitabira iyi shampiyona uzabe munini maze tubonereho wenda n’abakinnyi tudasanzwe tuzi baturutse mu gihugu hose”.

Abakinnyi batatu muri buri cyiciro bakazagenerwa imidari ndetse n’ibahasha irimo amafaranga abategura shampiyona batashatse gutangaza kuko ashobora kwiyongera.

Roben NGABO

UMUSEKE

 

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock