Shyaka yakoze urubuga ruriho ibizamini bya Leta n’ibya ‘Provisoire’ byose – UMUSEKE

Shyaka yakoze urubuga ruriho ibizamini bya Leta n’ibya ‘Provisoire’ byose

*Ngo yabitewe no kwiga nabi atabasha kubona kopi z’ibizamini,
*Urubuga rwe ruriho ibizamini byakozwe muri  P6, S3, S6 n’ibisubizo byabyo
*Warukoresha uniyibutsa amategeko y’umuhanda.

Iyo twiteguraga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza (Primary), igisoza ikiciro rusange (Tronc-Commun) n’icyamashuri yisumbuye buri wese yifuzaga kunyuza amaso mu ‘bicupuri’ (kopi z’ibizamini bya leta byo mu myaka yatambutse), ntibyapfaga kuboneka, n’uwabaga abifite yabaga abikomeyeho. James Shyaka w’imyaka 28 yashinze urubuga www.isomo.info buri wese yakwifashisha kugira ngo abone kopi z’ibizamini byose, ruriho n’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Shyaka James avuga ko uru rubuga ruzanye igisubizo ku banyeshuri bifuza gukora ibizamini bya Leta

Shyaka James avuga ko uru rubuga ruzanye igisubizo ku banyeshuri bifuza gukora ibizamini bya Leta

Uyu musore avuga ko amashuri abanza yayigiye mu cyaro ariko ko bitabaga byoroshye kubona kopi z’ibizamini bya Leta.

Amashuri yisumbuye yagiye kuyigira mu mugi wa Kigali azi ko aciye ukubiri n’iki kibazo ariko si ko byagenze.

Ati “Twajyaga mu isomero tugasanga kopi z’ibizamini zirimo ni eshanu, kandi na zo uwinjiye akayiba akayitwara, hasigaramo nk’ebyiri ugasanga abantu bazishaka ni benshi, bakatubwira ngo genda uzagaruke nyuma y’iminsi iyi… ugasanga habayeho gutanguranwa.”

Shyaka uri gusoza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikurikiranabikorwa n’igenzura (Monitoring and Evaluation) avuga ko yakoze ubugenzuzi agasanga mu mashuri menshi hakiri iki kibazo.

Yacengewe na gahunda yo kwihangira imirimo ariko yifuje kubishyira mu bikorwa ashaka n’umuti w’iki kibazo cyo kutabona kopi z’ibizamini bya Leta.

Muri 2015 yatangiye umushinga w’urubuga ruzajya rushyirwaho kopi z’ibizamini bya Leta byose byakozwe mu mashuri abanza, ay’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ikiyasoza (mu mashami yose).

Uru rubuga rwagiye hanze muri Nyakanga uyu mwuka, avuga ko ruzafasha abanyeshuri gutsinda ibizamini bya Leta kuko buri wese azajya abasha kujyaho akabona ibi bizamini n’ibisubizo byabyo.

Ati “Aho umuntu ari hose azajya abasha kubona za past papers [past exam papers] utiriwe kujya muri library ngo zashize.”

Avuga kandi ko uru rubuga ruzanafasha abarezi kuko na bo batajyaga babasha kubona kopi z’ibizamini ku buryo na bo bazajya barwifashisha rukabaha umurongo w’ibyo bagomba kwigisha abanyeshuri.

Ati “Ndifuza gutanga umusanzu mu burezi bufite ireme ku buryo buri munyarwanda wese abasha gutsinda atari bya bindi ngo kubona past papers ni uko ugomba kuba ufite mwene wanyu ukora muri REB, oya, wa mwana wavutse udafite abantu b’iwabo bize, age kuri uru rubuga abashe kubona Past papers.”

Mu kiganiro kihariye yagiranye n'Umuseke yavuze ko n'abifuza gukorera impushya zo gutwara bazajya bihugura kuri uru rubuga

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke yavuze ko n’abifuza gukorera impushya zo gutwara bazajya bihugura kuri uru rubuga

 

N’abifuza gukorera ‘Permis provisoire’…

Kuri uru rubuga kandi hariho kopi z’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Permis provisoire) byakozwe mu myaka itandukanye n’ibisubizo byabyo.

Ruzanafasha buri wese ukoresha umuhanda kuko hariho amategeko y’umuhanda, abasanzwe batwara ibinyabiziga bashobora kurwifashisha bihugura, naho abagenzi bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu ngendo.

Ati “Hari igihe umunyamaguru yambukaga kandi atari we wemerewe kwambuka, hari n’igihe na none utwaye imodoka yakabaye yitonda kugira ngo umunyamaguru atambuke ariko akabirengaho atari uko adafite permis ahubwo ari uko atakibuka ya mategeko y’umuhanda.

Hagiye kubaho gusobanukirwa, habeho kwihugura, buri wese yaba abana bato, abanyeshuri bamenye amategeko ku buryo bizagabanya impanuka.”

Shyaka avuga ko uru rubuga rumaze gusurwa n’abantu ibihumbi 18 rushobora kuzajya rufungurwa bidasabye internet mu gihe Leta y’u Rwanda yabimuteramo inkunga.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. UKURI

    07/09/2017 at 6:49 pm

    THANKS GUY URU RUBUGA RUZADUFSHA KWIHUGURA KUBIZAMINI BYA PROVISOIRE

  2. kamali eliphase

    07/09/2017 at 8:02 pm

    Thank you,ururubuga ruzadufasha gusubiramo amasomo neza dushingiye kumibarize yarangiye.

  3. uk

    07/09/2017 at 8:55 pm

    Thank you Shyaka,uyu mushinga nimwiza cyane kandi numusanzu utanze kuburezi byafasha abashaka gukora nabakeneye ibyo bizamini , gusa inama imwe nakongeraho nugushaka uburyo ubona ibisubizo byizewe kandi byanyabyo byashoboka ukegera ibigo bibishinzwe kuko mugihe hajyaho ibisubizo bitari byo bishobora kuyobya benshi. Urugero: muraziko hari ibigo bihanwa bizizwa gukopeza abana , birashoboka ko babaha ikizmini kiri cyo nibisubizo biri byo cyangwa bakabatuburira , mugihe rero nkibisubizo bitari ukuri byagera kurubuga rwawe byayobya benshi. Mu kongerera urubuga rwawe icyizere nabarugana washyiraho uburyo ki bamenya koko ko ibyo washyizeho byaturutse ahantu hizewe , bumwe muburyo wenda wakoresha ushobora kujya wandikira REB cg Police officially bakaguha ibizamini nibisubizo byahise bityo ukaba umufatanyabikorwa wabo nkuko namashuri abigenza kandi ukaba ubitse document iri officiel ko source yibiri kurubuga rwawe yizewe. Ikindi wareba umunyamategeko akakubariza niba uburyo ubikoramo bijyanye nibyo amategeko asaba mu rwego rw’amakuru, ubucuruzi, confidentiality kuko umushinga wawe ushobora kwaguka byaba nangombwa ugakorana na za kaminuza nibindi bigo bibyifuza, ikindi ushobora kongeramo nandi makuru ajyanye nuburezi nayo abantu badapfa kubona kuburyo buboroheye.

    Urakoze , kandi courage

  4. nana

    08/09/2017 at 8:20 am

    courrage bizafasha benshi

  5. NSENGIYUMVA Alexis

    08/09/2017 at 8:40 am

    Nyiri uru rubuga wasubiza uwakubajije ku bijyanye n’ukuru kw’ibisubizo byatanzwe n’uburyo ukorana n’ibigo bibishinzwe.

    Ikindi wakongeraho n’ibizamini bitangwa na WDA n’ibya TTC igihe waba umaze kumvikana n’ibigo bibishinzwe.

  6. AKIMANIZANYE

    08/09/2017 at 10:21 am

    Imana iguhe umugisha SHYAKA,ibi bizafasha abana mu mitsindire y’ikizamini cya Leta.

  7. Nicolas

    08/09/2017 at 12:02 pm

    Hi shyaka, it’s a big job you have done all Rwandan’s and i hope REB have to content you and some of schools,Driving schools,may God bless you keep-up.

  8. MUGABURIHO JEAN GUALBERT

    08/09/2017 at 12:37 pm

    KO rudafunguka? harazaho ngo 502 BAD GATEWAY

  9. SIBOMANA FABIEN

    11/10/2017 at 7:13 pm

    URI UMUNTYWUMUGABO GUSA TURAKWINGINZE DUFASHE KUREBA UBIZAMINI BYAMADHURI KURIPHONE NTIBIGARAGARA HAZUTUNYUGUTI DUTOCYANE WAKABYARAWE BIKOSOREVUBA TURIGUCIKANWA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock