Sikitu arishimira umusaruro wa Film yakoreye Perezida Kagame – UMUSEKE

Sikitu arishimira umusaruro wa Film yakoreye Perezida Kagame

Filimi mbarankuru  {Umugabo w’ijambo rye} igaragaza ibyiza ikanavuga ibigwi perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda, mu bice bitandukanye imaze kwerekanwamo irakunzwe. Sikitu Jerome wayikoze yishimiye uko yakiriwe.

Skitu Jerome yaje kwishimana n’Abanya-Rubavu mu iyerekanwa ry’iyo film

Sikitu Jerome wagize igitekerezo akanakora iyo film abifashijwemo n’andi masura y’abakinnyi ba film bakunzwe mu Rwanda, avuga ko intego yabo yagezweho.

Ibi abikesha umubare munini w’abantu bamaze kuyireba batuye mu ntara y’Iburengerazuba cyane cyane abatuye mu karere ka Rubavu bavuga ko iyo film irimo ibisanisha neza n’ubuhamya bw’abafite ibyo bagejejweho na Perezida Paul Kagame mu bice byose by’igihugu.

Bimwe mu byo Sikitu Jerome yibanzeho  muri iyi filimi harimo uburyo Kagame yongeye kubanisha Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi yo kwinjizwamo amoko yanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu bakaba bibona mu ndorerwamo y’Ubunyarwanda bafashijwemo na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Uyu mugabo w’ijambo rye, ari we  Paul Kagame muri iyi filimi, agaragaza uburyo yubatse igihugu kikava mu bukene  bwari bukabije icyo gihe, ubu kikaba gikataje mu iterambere.

Sikitu Jerome wanditse iyi film akaba ariwe na Nyirayo avuga ko yayikoze kugira ngo yerekane ibintu bine byerekana aho u Rwanda rwavuye naho rugeze.

Ati “Iyi film nyikora ikintu yari igamije ni ukwamamaza umukandida Paul kagame ikaba isobanura ibintu bine (4 ). Icya mbere yerekana aho Abanyarwanda bavuye naho bageze. Icya kabiri harimo abantu bakoze genocide bakaba barababariwe n’umukuru w’igihugu bakaba bari hanze bamerewe neza bafite ubuhamya muri iyi filme. Icya gatatu harimo abahoze ari abacengezi bakaba baratahutse.”

Akomeza avuga ko afite ishema kubera umusanzu wa Film ye mu kwamamaza Perezida Kagame.

Ati’’ Ndishimye cyane ku kuba film yange yarakoreshejwe mu kwamamaza umukandida agatsinda amatora ni nayo mpamvu akarere ka Rubavu kantumiye ngo dusangire ibi byishimo by’umusaruro twabonye mu matora ya Perezida wa Repubulika’’

Iyi film ikaba irimo kwerekanwa  mu karere karere ka Rubavu. Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gisenyi babashije kuyibona bavuga ko hari ubutumwa yabasigiye.

Dushime Jacques umwe mu baturage warebye iyo filimi akaba n’umunyeshuri muri kaminuza ya ULK, avuga ko iyo filme irimo inkuru mpamo y’ibyo nabo basanzwe bazi mu buzima busanzwe.

Iyi filimi Umugabo w’ijambo rye, yatwaye akayabo ka miliyoni 27 Frw ikaba yarakinwe n’abakinnyi ba filimi benshi bamaze kubaka izina harimo Sikitu umaze gukina filimi nyinshi, Irunga Longin bakunze kwita (Pastor Feke), Intare y’Ingore, Umutoni Rosine, Fabiola, Manu n’abandi bamaze kubaka izina ikaba ifite iminota hafi 40.

Bamwe mu bakinnyi bari muri iyo filme bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza

Sikitu Jerome hano yari mu bikorwa byo kwamamaza perezida Kagame

Uyu ni umwe mu bakinnyi bamaze kwamamara cyane muri filme ku izina (Intare y’ingore)

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock