Sima nyarwanda igiye kujya igemurwa nk’uko batwara ‘Essence’ – UMUSEKE

Sima nyarwanda igiye kujya igemurwa nk’uko batwara ‘Essence’

*CIMERWA ivuga ko biri no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije,
*Ni uburyo buzakoreshwa na Kompanyi z’ubwubatsi zikomeye,
*CIMERWA irishimira uruhare iri kugira mu iterambere ry’u Rwanda,…

Uruganda Nyarwanda rutunganya Sima, CIMERWA rwatangije uburyo bwo kugemurira abakiliya barwo Sima hakoreshejwe ibimodoka binini nk’ibyifashishwa mu kugemura Essence kuri station. Uru ruganda ruvuga ko ubu buryo buhendutse kuko budasaba gukoresha imifuka, ntibusabe amafaranga yo kwishyura abakozi bo kuyipakurura no kuyifungura.

Imodoka zizajya zifashishwa mu kugemura iyi Sima

Imodoka zizajya zifashishwa mu kugemura iyi Sima

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Bhekizitha Mthembu avuga ko ubu buryo bushya ari igisubizo ku bigo by’ubwubatsi bikomeye kuko Sima nyarwanda izajya ibageraho vuba kandi badatakaje ubushobozi bwinshi nk’uko bisanzwe.

Avuga ko kompanyi z’ubwubatsi zitegerezanyije amatsiko ubu buryo bwitezweho kubuzaborohereza mu kazi kuko byajyaga bibasaba gushaka abakozi bapakurura imifuka ya Sima n’abayifungura.

Mthembu avuga ko izi kompanyi zizagura ibigega byo  kubikamo Sima ku buryo imodoka za CIMERWA zizajya ziza zibona aho ziyishyira.

Ati «Iki ni igihe cyo gukoresha ubu buryo kuko buzanye igisubizo ku bakiriya bacu b’imena byajyaga bibasaba gupakurura imifuka no kuyifungura.»

Ahakorerwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’inzu nini hakunze kuba hagaragara imifuka yakuwemo Sima, Mthembu avuga ko ubu buryo buzanakuraho ibi byasaga nk’umwanda kandi bikagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Juvenal Rutaganda ushinzwe ibikorwa ibikorwa by’ubucuruzi muri CIMERWA avuga ko n’ubundi izi kompanyi z’ubwubatsi zisanganywe ibigega byo gushyiramo Sima kuko ari byo bisanzwe byifashishwa mu gupima ingano ya Sima ziba zaguze.

Ati «Ni na cyo cyatumye abantu bavuga bati ni kuki noneho umuntu atabazanira Sima iri bulk [itari mu mifuka] kuko bari basanzwe bayigura bakayizana mu mifuka, yayigeza kuri site akayipakurura, akayibika muri kontineri yajya kuyikoresha akabanza agaca imifuka akajya kumena mu kigega kandi hari uburyo wayizana mu kigega ugahita usunikira mu kindi kigega. »

Na we avuga ko ubu buryo ari igisubizo kuri izi kompanyi z’ubwubatsi. Ati «Biba bigabanyije igiciro, bitumye n’imiriyo ye yihuta.»

Avuga ko imodoka izajya ikoreshwa muri ubu buryo itwara toni 35 zingana n’imifuka igera kuri 600, akavuga ko nibura uzajya yifuza gukoresha ubu buryo azajya aba akeneye Sima ijya kungana n’iyi mifuka.

 

CIMERWA irishimira uruhare iri kugira mu iterambere ry’u Rwanda…

John Bugunya ushinzwe icungamutungo muri CIMERWA avuga ko kuva aho Leta y’u Rwanda itangiye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, uru ruganda rwahise rwagura ibikorwa byarwo.

Avuga ko mu myaka itanu ishize uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganyaga toni ibihumbi 100 za sima buri mwaka ariko ubu zikubye inshuro esheshatu kuko rushobora gutunganya toni ibihumbi 600 ku mwaka.

Ngo ibi byatumye umubare w’abakwirakwiza Sima mu duce dutandukanye bongerwa ndetse n’abakozi bariyongera ku buryo umubare w’abatunzwe n’umusaruro w’uru ruganda wiyongereye cyane.

Uretse imisoro uru ruganda rwinjiza, uyu muyobozi muri CIMERWA avuga ko uru ruganda rusanzwe runafite abakozi 300 bahoraho n’abandi 200 bakora imirimo ya bubyizi.

Yagarukaga ku ruhare rw’uru ruganda mu iterambere ry’Abanyarwanda, yagarutse ku bikorwa rwakoze mu gace rukoreramo nk’ishuri rwashinze i Bugarama ryigamo abanyeshuri bagera kuri 400 n’ibitaro bivura abakozi b’uruganda ariko bikanakira n’abandi baturage bo muri aka gace.

Avuga ko hari n’imishinga iterwa inkunga n’uru ruganda yo kuzamura urubyiruko nk’ububaji. Ati «Uretse abantu bagiye babona akazi kubera uru ruganda, CIMERWA ifasha Abanyarwanda kugira ngo bagire iterambere bageraho.»

Bhekizitha Mthembu uyobora uru ruganda avuga ko ubu buryo buje ari igisubizo ku bakiliya bakomeye

Bhekizitha Mthembu uyobora uru ruganda avuga ko ubu buryo buje ari igisubizo ku bakiliya bakomeye

Abakozi n'abakiliya b'uru ruganda bishimiye iki gikorwa kigezweho

Abakozi n’abakiliya b’uru ruganda bishimiye iki gikorwa kigezweho

Ubu buryo bwamurikiwe abakiliya b'uru ruganda

Ubu buryo bwamurikiwe abakiliya b’uru ruganda

Ngo buzakoreshwa n'abakiliya bafite kompanyi zikomeye z'ubwubatsi

Ngo buzakoreshwa n’abakiliya bafite kompanyi zikomeye z’ubwubatsi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. umusomyi sarah

    11/08/2017 at 1:55 pm

    Nimudusobanurire, ese iyo fu izaba ari amazi (isukika) ko mbona izajya itwarwa muri water tank.

    • SIMA

      11/08/2017 at 2:03 pm

      ubu ibi bitank bifite uburyo bwogusunika sima kuko ntaho mbona bavugako bazabanza guponda sima.big up ku Rwanda iyi nayo nintambwe y’iterambere mwikoranabuhanga

  2. Kagabo

    11/08/2017 at 3:10 pm

    Mr Niyonkuru, abasomyi batazi ibyo kubaka ubasize mu rujijo rukomeye.Ngira ngo iyo uza kwerekana za silos ciment ibikwamo igeze kurichantier, bari kurushaho gusobanukirwa. Uguriye umusaza inyama aranamwokereza.

  3. fifi

    11/08/2017 at 4:08 pm

    Ku rundi ruhande biteye ikibazo ubwo se abari batunzwe no kuyipakira babaye abande ?

  4. Muzinga

    11/08/2017 at 4:28 pm

    Ngo CIMERWA ni “Uruganda Nyarwanda” ? Gute se ?. CIMERWA yaturutse ku mishyikirano Pres. Kayibanda yagiranye na Pres w’ubushinwa, maze muri 1970 biyemeza kubaka uruganda rwa ciment rwaje kuzura mu ntangiriro za 80; Leta ya Pres. Habyarimana yahise iruha Abashinwa ngo barucunge, Amadolars basaruyemo bakajya basubiza iwabo, ejobundi muri 2008 Leta ya Pres. Kagame ivanamo abashinwa iruha RIG (ya Rujugiro afatanije na FPR), Rujugiro amaze gushwana nawe agahunga, uruganda rweguriwe aba nya South Africa, ubu nibo barucunga nabo amadolars bohereza iwabo…None wowe uvuga ngo ni CIMERWA ni uruganda nyarwanda ubikura he ?

    Ubwo uraje umbwire ngo rukoresha abanyarwanda, ariko najye nagusubiza nti: ni hehe wabonye umukoresha mwiza akoresha abakozi-nyakabyizi bangana n’abakozi permanent ? Ibi bikwereka ishusho y’imishahara abo banyarwanda bahembwa (ni exploitation).

    • Kagoyire

      11/08/2017 at 4:50 pm

      Burya se nta na shares U Rwanda rugiramo? byaba bibabaje ikintu nka kiriya kugikuramo ngo ni uko gusa ghaye akazi abanyarwanda. Mu Rwanda natwe tujye twihagararaho umushoramari ahe shares runaka abanyarwanda apana kuza bakikubira byose.

  5. Ikofi

    12/08/2017 at 11:40 am

    Aba bantu mbona hano nabanyarwanda? Ese u Rwanda ruracyari u rw’abanyarwanda?

    • qween

      12/08/2017 at 2:34 pm

      non se urumva ari urwande? humuka sha urwanda rwuguruye amarembo ntawe ruheza mwiterambere hhhh

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock