Sinaririmbye ‘Thank U Kagame’ mwamamaza – Kitoko – UMUSEKE

Sinaririmbye ‘Thank U Kagame’ mwamamaza – Kitoko

Kitoko Bibarwa washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Thank U Kagame’, avuga ko atakoze iyo ndirimbo ashaka kwamamaza Perezida Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza. Ahubwo ni indirimbo yakoze ku bw’urukundo amukunda kandi azi neza ko hari benshi yavugiye.

Kitoko avuga ko yakoze indirimbo Thank U Kagame kubera ko amukunda. Bitari uko yashakaga ko izakora mu kwamamaza

Mu minsi ishize nibwo yatangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Ayafatira hejuru ya Convention Center bitigeze bikorwa n’undi muhanzi.

Mu ifatwa ry’ayo mashusho, hagaragayemo imbyino zitandukanye za Kinyarwanda zirimo imihamirizo no gushayaya.

Kitoko yabwiye Umuseke ko nubwo indirimbo ‘Thank U Kagame’ yakoreshejwe mu kwamamaza Perezida Kagame, mu by’ukuri atariyo mpamvu yayikoze.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze maze igihe kinini ntekereza ku kintu nakora ngo nkigeze kuri Perezida Kagame kimwereka ko mukunda. Ngira amahirwe ibihe by’amatora biragera bityo mboneraho umwanya wo kuyimutura”.

Mu gihe cy’ukwezi n’indi minsi amaze mu Rwanda, Kitoko yakomeje yavuze ko ibice bitandukanye amaze kugeramo byerekana iterambere rihambaye u Rwanda rumaze kugeraho.

Yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho aho kuba arirwo rwagira uruhare rwo kubyangiza.

Kitoko ni umwe mu bahanzi bari ku rutonde rw’abazaririmba ku munsi w’irahira ry’umukuru w’igihugu rizaba tariki ya 18 Kanama 2017.

Amafoto y’ifatwa ry’iyi ndirimbo

Amashusho yo hejuru yafashwe na Drone

Drone niyo yafashe amashusho yo hejuru

Kitoko hejuru ya Convention aho yafatiraga amashusho

Yarebaga hasi uko hareshya n’aho ari

Iyo mu bushorishori niho yari yibereye

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock