Social Mula yibarutse imfura y’umuhungu – UMUSEKE

Social Mula yibarutse imfura y’umuhungu

Social Mula n’umukunzi we Uwase Nailla Nene baherutse kwibaruka imfura yabo y’umuhungu mu ntangiriro za Kanama 2017, Social ubu yamaze kubatizwa akazina ka Papa Owen.

Social Mula na Uwase Nailla buri umwe yifotozanyije n’imfura yabo Owen

Ni inkuru itarasakaye cyane kubera kubanza kuyigira ubwiru. Aho imenyekaniye Social Mula avuga ko umwana ari umugisha.

Ibi byemejwe n’amagambo akomeje kugenda yandika mu mafoto y’umwana arimo gushyira hanze, abamukurikirana {Followers} bishimiye uburyo yerekana urukundo afitiye umusore we.

Uwase Nailla yagiye agaragara kenshi ari kumwe na Social Mula gusa ntihagire uwerura ngo avuge ku rukundo rwabo bombi. Rimwe na rimwe Social akavuga ko ari ubushuti busanzwe.

Ni nawe ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Amahitamo’ aheruka gushyira hanze ubu iri no mu ndirimbo zikunzwe cyane mu mazu abyinirwamo ‘’Clubs”.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Uwase Nailla na Social Mula bashobora kuba bamaranye imyaka irenga ine bari mu rukundo. Ubwo icyo gihe bakaba baratangiye gukundana akiri mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Mugwaneza Lambert cyangwa se Social Mula mu muziki ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri kino gihe. Ni nyuma y’aho akoreye indirimbo zirimo Ku ndunduro, Amahitamo, Umuturanyi, Mu buroko n’izindi.

Ubu ni umwe mu bahanzi bamaze kwibaruka barimo Bruce Melodie, Jules Sentore, Bulldogg, Jay Polly, Fireman, Jay C, Nizzo {Urban Boys} n’abandi.

Urukundo rw’ubuzima bwe ni umuhungu we Brayden Owen mu Mana yizera.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. jambo

    24/08/2017 at 10:44 am

    byiza cyane. nubwo bwose nta kuzi congratulation, ariko ubutaha ntuzongerekwifotozanya n,umwana wambaye ibintu mu matwi.guterura imfura yawe n,imiziki mu matwi ,sinzi niba nabyita,ubuturage.ubusenzi,education, ariko bishobora ni kwitwa ubusirimu kuri bamwe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock