Soma ibyo abo kuri Internet bifuza kuri Perezida watowe – UMUSEKE

Soma ibyo abo kuri Internet bifuza kuri Perezida watowe

Perezida watowe ni Paul Kagame. Mbere y’uko atorwa Umuseke wari wakoze inkuru mu turere 17 mu gihugu tuganira n’abaturage batubwira ibyo bifuza ko Perezida uzatorwa yabakorera. Kuri Internet naho abadusura batanze ibitekerezo kuri ‘opinion poll’ twashyizeho kubyo bifuzaga kuri Perezida uzatorwa, hari mu gihe cyo kwiyamamaza na mbere gato yabyo. Ni igikorwa Umuseke wafatanyijemo na Never Again Rwanda.

Aba ni abagore bo mu kagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo muri Rutsiro, babwiye umunyamakuru w'Umuseke ko bifuza umuhanda uca neza neza ku kiyaga cya Kivu ndetse n'icyambu cyubatse neza

Aba ni abagore bo mu kagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo muri Rutsiro, babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bifuza umuhanda uca neza neza ku kiyaga cya Kivu ndetse n’icyambu cyubatse neza. Photo AlainKAGAME/UMUSEKE

Mu bitekerezo twahawe n’abaturage twasanze mu mirenge iwabo (ahenshi mu cyaro), ibyinshi bishingiye ku kubagezaho ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi aho bitaragera, ndetse basaba amashuri y’imyuga kuko hari henshi atari.

Ibindi bishingiye ku miyoborere, aho basabye ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego z’ibanze n’Abunzi.

Kuri ‘opinion poll’ twashyize ku rubuga rwacu ngo Abanyarwanda badusura nabo bagaragaze ibyo bifuza kuri Perezida wari gutorwa, mu bitekerezo 161 twakiriye byinshi bihuriye ku ngingo zimwe na zimwe.

Twashunguyemo kuri buri ngingo dufatamo ibi nk’ibihagarariye ibindi byatanzwe byose. Ibi biratanga ishusho y’ibyo bifuza kuri Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi.

UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Umusazamzee

    11/08/2017 at 12:37 pm

    Ndifuza ko yasesa wasac hakajyaho company izaha abantu amazi ahagije cyane cyane Rubirizi – Kanombe kuko amazi aza rimwe mu mezi 2

  2. Umunyandorwa

    11/08/2017 at 1:29 pm

    Prezida yamaze kutubwira ko ikizakorwa ari ugukomeza gahunda zisanzwe. Biriya byifuzo rero ni imfabusa niba bihabanye na gahunda ziriho.

  3. Muhororo

    11/08/2017 at 1:39 pm

    Njye ko mutanshyizemo kandi narasabaga gufungura urubuga rwa politiki tukagera kwiterambere rirambye ritameze nkirya Habyarimana bakubise hasi ryose abantu bagashira?

  4. umusomyi sarah

    11/08/2017 at 2:26 pm

    Jyewe icyo namusaba ni ugutekereza ku mfungwa

  5. Isaie

    11/08/2017 at 2:43 pm

    Gushyiraho manda z’abadepite umuntu ntabe depite ubuziraherezo, bakareba kandi uko abadepite bajya batorwa n’abaturage atari ugutora liste z’amashyaka.
    MURAKOZE

  6. Sirareba

    11/08/2017 at 3:21 pm

    Naravuze ngo Umuseke ni ikinyamakuru cy’abaturage murahakana. Nturebako barenz’ubwoba no kurengera inda zabo bakaba basigaye bahitisha comment zose batavanguye izisingiza icyama n’izikigarura ku murongo? Nimwe tangazamakuru dukeneye ngo rijye rituvuganira. Nibatabaha igikombe cy’abitwaye neza twe tuzakora gurupe ya whatsapp tukibategurire tujye no kugisereburira muri sitade.

  7. Twaragowe

    14/08/2017 at 7:44 am

    Icyo nasaba Umukuru w’igihugu, nuko yazagerageza agashyriraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibigo byigenga kuko bimwe bisa naho bikorera ahandi hatari mu Rwanda kubera amabi abirangwao.

    Urugero, ni nka Croix Rouge Rwandaise, Iyo wibeshye (uri Umukozi cyangwa Umukorerabushake)ukagaragaza ibitagenda neza, ubwo uba ubaye umwanzi ukomeye. Umunyamabanga mukuru aratangira akaguhiga kugeza usezeye cyangwa akwirukanye. Muzaperereze kubakozi bose bahavuye mu myaka itatu ishize.Ikindi, nuko abenshi mu bakozi bafitanye isano n’umuyobozi mukuru bityo iyo Contrats zabo zirangiye (projets zirangiye) bo bimurirwa muzindi projets, naho abadafitanye isano nawe bo berekwa imiryango. Urugero imishinga ya OVC, CR Americaine, etc

  8. UWAMAHORO

    14/08/2017 at 8:40 am

    Nyakubahwa Perezida wacu turagukunda cyane, turifuza ko umuhanda Kinyoni -Karama wo mu Karere ka Nyarugenge wakorwa, rwose Nyakubahwa ivumbi, ibinogo za moto zirirwa zidutura mu bivumbi, grippe zitumereye nabi, taxis zisigaye zanga kuzamurayo abagenzi. Imvura igiye kugwa izatubera inshoberamahanga pe!Muzatumeyo abantu bajye kubarebera uko hameze hateye ubwoba kandi Karama ahitwa Norvege tumaze kuhatura turi benshi cyane.Singira imodoka ariko nkeneye iterambere rusange.Imana ikomeze kuguha umugisha mu byiza udukorera byose.

  9. umusomyi sarah

    14/08/2017 at 1:59 pm

    Nk’umubyeyi wa bose, guha imbabazi imfungwa kuko umuntu umaze imyaka 23 mu buroko aba yarumvise/yarikosoye

  10. Umunyarwanda

    17/08/2017 at 1:29 pm

    Yadufasha kukibazo cya Public Transport bisigaye bibabaje kujya kumurono isaaha irenga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock