Somalia: Abantu 230 baguye mu gitero cy’iterabwoba (Ivugurye) – UMUSEKE

Somalia: Abantu 230 baguye mu gitero cy’iterabwoba (Ivugurye)

Ivuguruye: Somalia – Ibisasu byaturikirijwe mu gice gikunze kuba kirimo abantu benshi mu murwa muru Mogadishu byahitanye abantu kugeza ubu 230, ndetse gikomeretsa abandi barenga 270. Nicyo gitero gihitanye abantu benshi icya rimwe mu mateka ya bene ubu bugizi bwa nabi muri Somalia.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umutwe w’iterabwoba waba wagabye iki gitero n’ubwo hakekwa al-Shabab isanzwe yarayogoje iki gihugu.

Ikamyo yari ipakiye ibisasu yinjiye mu gace gakoreramo abantu mu mugi wa Mogadishu maze biturika mu buryo bukomeye cyane amazu arashwanyagurika abantu kugeza ubu bashobora kurenga 200 n bahasiga ubuzima n’inkomere nyinshi cyane.

Abdulkadir Abdirahman yari muri 1Km y’aho ibi byaturikiye, yabwiye Al Jazeera ko aho bari hahise hatigita bidasanzwe ndetse ko nta muntu n’umwe mubo bari kumwe wigeze wumva uguturika guhambaye nk’uko bumvise.

Abdulkadir avuga ko bose bahise biruka bagana aho bibereye, imirambo y’abantu ngo yari inyanyagiye ahantu hose ndetse n’inkomere nyinshi.

Mu mugi wa Mogadisho ngo buri muryango wose wabuze umuntu wawo cyangwa se uzi umuryango wagize ibyago.

Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi “Farmajo” Mohamed yahise atangaza iminsi itatu yo kunamira abahitanywe n’iki gitero.

Abantu benshi kw’isi bagaragaje ko bari gusabira Somalia mu masengesho yabo.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Abato

    16/10/2017 at 7:32 am

    Abakozi b’Imana bo mu idini y’ukuri inasobanura “amahoro” bongeye gukor’agatendo. Umurimo Imana yabo yabatumye barimo kuwukora neza igitey’urujijo ni uko bikora munda bakica abo bahuriye ku mana yabo. Muri Irak, Yemen, Somaliya, Libiya na Siriya nta mukirisito n’umwe bari bashwaratura n’urwara ahubwo bakirirwa bagarik’ingogo za benewabo. Imana ziragwira iyi yo yaranyobeye mba ndog’uwampay’imbanzabigwi.

  2. BABOU

    16/10/2017 at 9:09 am

    RIP SOMALIA PEOPLE ,SORRY AFRICA WE LOST OUR PEOPLES

  3. Nsengiyumva emmanuel

    16/10/2017 at 10:34 am

    Muri Matayo 24 havuga ibyibimenyetso bigomba kubanziriza imperuka no kugaruka kwa yesu kristo , intambara rero nubwicanyi ninzangano ni ibiranga yuko imperuka yisi yegereje . Abagenzi bajya mw ijuru bakwiye kurushaho kwitegura no kuteguza abandi kwitegura ingoma y imana igiye kwimikwa vuba bidatinze . BANA BIMANA NIMWITEGURE NIMWITEGURE NIMWITEGURE.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock