Somalia yasabye Amerika inkunga ya gisirikare yihutirwa – UMUSEKE

Somalia yasabye Amerika inkunga ya gisirikare yihutirwa

Goverinoma ya Somalia yasabye Leta zunze Ubumwe za Amerika gutanga ubufasha bwa gisirikare bwihutirwa ngo babashe guhagarika abarwanyi ba Al Shabab bafashe ahantu hacukurwa Uranium ikorwamo intwaro za kirimbuzi, barakeka ko igurishwa kuri Iran.

Leta ya Somalia yagaragaje impungenge ko al Shabab yaba igurisha Uranium kuri Iran

Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Yusaf Garaad yavuze ko abarwanyi ba Al Shabab bamaze kwigarurira uduce turimo Uranium, kandi bakaba baratangiye kuyicukura.

Somalia iri mu bihugu bifite ubutare bwa Uranium, mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi (International Atomic Energy Agency) ariko raporo yavugaga ko ubwo butare butarakorwaho.

Gusa ngo nta bihamya biragaragaza uburyo ubwo butare bwa Uranium bukoreshwa cyangwa ko abarwanyi ba Al Shabab baba bashaka kuyijyana muri Iran.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia igaragaza uburyo abarwanyi ba Al Shabab bakorana n’abarwanyi biyita aba Leta ya Kisilamu (IS) na Al Qaeda.

Yavuze ko ubu ikibazo ari ingorabahizi nubwo hari ingabo za Afurika yunze ubumwe (AU) muri Somalia zagiye gufatanya n’iza Leta kurwanya  al Shabab.

Leta zunze Ubumwe za Amerika nta gisubizo ziratanga kuri iyi baruwa nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika ariko bikemeza ko iyo baruwa yakiriwe.

Abasesenguzi bavuze ko iyi baruwa ari iyo kugerageza gushishikariza ingabo za Amerika ko zaza gutanga umusanzu mu kurwanya al Shabab imaze imyaka myinshi ikora ibikorwa bibi, ndetse inagamije gushyiraho Leta igendera ku mahame ya Islam.

BBC

CallixteNDUWAYO
UMUSEKE.RW 

1 Comment

  1. Singirankabo

    04/09/2017 at 5:59 pm

    Harya inama muhoramo muri Etiyopiya buri mwaka zibageza kuki? Ngo Afrika igomba kwikemurir’ibibazo itabanje gusabiriza. Ubwo imisoro y’abaturage mukayimarira mu madege ahenze n’amahoteri y’igitangaza ngo muri mu nama za AU. Njye nabonye ko abaperezida ba Afrika basa n’abadekereza ubwo bashyiragaho AMISOM arizo ngabo za Afrika zigarur’umutekano muri Somaliya ariko ibihugu byabo ntibyatanga n’idorari na rimwe muri uwo mutwe. Ubu budget ya AMISOM yose uko iri 100% itangwa na Amerika. None se ubugabo bwanyu buri he? Amerika yarabafashije bishoboka ahubwo AMISOM yabaye zero imbere y’ibyihebe none mushakako bongera koherezayo ingabo zabo muzi n’ukuntu mwazikoreye ibya mfurambi muri 1993. Ingabo za Kenya zakoz’akazi gakomeye hariya n’ubwo zitakwigeza kuza Etiyopiya zashushubikanyije intagondqa kugeza ku ndiba z’igihugu. Iz’abarundi zo ntizirarasa n’isasu na rimwe ahubwo izigiyeyo hagaruk’icyakabiri cyazo izindi zaguye mu muhanda n’amarwsitora nk’isazi. Umugani wa Kanyombya kuvuga mukidoga murabishoboye ariko ibikorwa ni zero.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock