Spain: Uwayoboraga Intara ya Catalonia yahunze, arashinjwa kwigomeka – UMUSEKE

Spain: Uwayoboraga Intara ya Catalonia yahunze, arashinjwa kwigomeka

Umushinjacyaha Mukuru muri Espagne/Spain yavuze ko ibyaha birimo n’icyo kwigomeka bizashinjwa abayobozi b’Intara ya Catalonia nyuma y’uko batangaje ubwigenge bwayo.

Carles Puigdemont wakuwe ku butegetsi mu Ntara ya Catalonia agahita ahunga

José Manuel Maza yavuze ko mu bindi byaha bashobora gushinjwa harimo kugumura abaturage n’ubusotoranyi.

Ibi birego bije nyuma y’aho igihugu cya Espagne gifashe ikemezo cyo gucunga Intara ya Catalonia, kikanasimbuza abayobozi bayo.

Amakuru yamaze kwemezwa n’inzego z’ubutegetsi muri Espagne avuga ko uwari Umuyobozi w’Intara ya Catalonia, Carles Puigdemont yahungiye mu Bubiligi.

Puigdemont, yakuwe ku mwanya we ku wa gatanu w’icyumweru gushize nyuma y’uko Abadepite b’Inteko mu Ntara yari ayoboye bari batangaje ko agace kabo kibonye ubwigenge, aho ari mu Bubiligi i Brussels biteganyijwe ko ngo aza kuganira n’abategetsi baho we n’abandi ba Minisitiri bayoboranaga.

Umushanjacyaha Mukuru, José Manuel Maza yavuze ko abari abategetsi mu Ntara ya Catalonia bazashinjwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’igihugu, aho bateguye kamarampaka yo kwigenga mu gihe ubutegetsi bwa Espagne bwavugaga ko amatora atemewe n’Urukiko rushinzwe itegeko nshinga.

Ibyaha bijyanye no kwigomeka “rebellion” bishobora guhanishwa igifungo k’imyaka 30 muri Espagne. Ubucamanza bwo muri Espagne buteganya ko ibyasabwe n’Umushinjacyaha Mukuru byemezwa n’Umucamanza bikabona gushyirwa mu bikorwa.

Imirimo mu migi yo mu Ntara ya Catalonia harimo na Barcelona kuri uyu wa mbere yakomeje uko bisanzwe nubwo bamwe mu bari abategetsi banze gukurikiza amategeko ya Madrid yababuzaga kongera gusubira mu biro by’aho bayoboraga.

Abo ba Minisitiri banze gukurikiza ibyo basabwe, bahawe amasaha ngo babe bavuye mu biro nibitaba ibyo Polisi yo mu gace ka Catalonia, bitwa Mossos baje kubikuriramo.

Ikemezo cy’Ubutegetsi bw’i Madrid cyo gusubirana intara ya Catalonia hisunzwe ingingo ya 155 y’itegeko nshinga, kizasiga abari abategetsi 150 basimbujwe abandi.

Uwari Perezida wa Catalonia Carles Puigdemont na Visi Perezida we, Oriol Junqueras bamaganye ikemezo cy’ubutegetsi bukuru bw’i Madrid cyo kubavana mu myanya yabo bavuga ko abaturage ubwabo ari bo bazabavana ku butegetsi.

Madrid yasabye ko itegeko nshinga ryambura ububasha intara ya Catalonia bwo kuba yakwitegurira amatora, ndetse isaba ko andi atora yazaba tariki ya 21 Ukuboza.

Carles Puigdemont ashobora kuzemererwa kwiyamamaza nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Alfonso Dastis, igihe gusa yaba adafunzwe kubera ibyaha aregwa.

Ejo ku cyumwe abantu babarirwa muri miliyoni biriwe mu mihanda yo mu mugi wa Barcelona bigaragambya basaba ko Espagne idacikamo ibice, ndetse baririmba ko Carles Puisdemont ava ku butegetsi.

Jose Manuel Mza Umushinjacyaha Mukuru muri Espagne

Oriol Junqueras wari Visi Perezida mu Ntara ya Catalonia na we yakuwe ku butegetsi

Mariano Rajoy Minisitiri w’Intebe wa Espagne ntakozwa ibyo kwigenga kw’iNtara ya Catalonia

Ibihumbi amagana bagiye mu muhanda ku cyumweru basaba ko Perezida wa Ctalonia afungwa

Abaturage bigaragambyaga basaba ko Espagne itacukamo ibice

Nibura abigaragambyaga basaba ubumwe ngo basaga miliyoni 1,3

Amafoto DailyMail

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. nph

    31/10/2017 at 1:45 pm

    Umurengwe wica n’inzara koko!!!!! Ibibera mu isi birasekeje, nawe se ngo hari abigaragambya basaba ubwigenge abandi bakigaragambya basaba kudacikamo ibice! ubwose amaherezo azaba ayahe? Ubundi se niba umuntua atagusha akabikwereka ugahatiriza umwiyomekaho muri abo babiri ni inde uba afite ikibazo?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock