Stade za Bugesera, Ngoma na Nyagatare zigiye guhita zitangira kubakwa – UMUSEKE

Stade za Bugesera, Ngoma na Nyagatare zigiye guhita zitangira kubakwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire n’imyubakire kiratangaza ko mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, stade za Bugesera, Ngoma na Nyagatare zizaba zitangiye, zikazaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3 000.

Ni stade zizaba zishobora kwakira abantu ibihumbi 3 ariko zishobora no kongerwa.

Ni stade zizaba zishobora kwakira abantu ibihumbi 3 ariko zishobora no kongerwa.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere (2017->2024), Guverinoma yahize kuzubaka stade ya Gahanga imaze igihe ari umushinga utajya mu bikorwa, ndetse n’izindi stade eshatu z’uturere, ni ukuvuga stade ya Bugesera, iya Ngoma n’iya Nyagatare.

Eric Serubibi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire “Rwanda Housing Authority” yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo imishinga y’izi stade enye ijye mu bikorwa, Leta yatekereje uburyo yakorana n’abashoramari.

Ati “Hari uruhare rwayo (Leta) ariko hari n’abafatanyabikorwa biyemeje akavuga ati : njyewe nzaza nubake, hanyuma igikorwa nikirangira Leta ijye inyishyura mu gihe cy’imyaka runaka.”

Serubibi yatubwiye ko ubu hari umushoramari wamaze kumvikana na Leta, ndetse yanatangiye gutegura ahazubakwa.

Ati “Ni wa mufatanyabikorwa hose uri kubikora, ariko ni imishinga yo ku rwego rw’uturere, uturere turi gukora ibishoboka byose ngo nko mu kwezi kumwe cyangwa abiri ibikorwa byo kubaka bibe bitangiye.”

Stade zizajya ziba zifite n'ibibuga by'indi mikino.

Stade zizajya ziba zifite n’ibibuga by’indi mikino.

Gusa, Eric Serubibi yirinze gutangaza amafaranga Leta izishyura umushoramari uzubaka izi stade z’uturere uko ari eshatu, ndetse n’izina ry’uwo mushoramari, avuga ko byose bizamenyekana mu kwezi kumwe ubwo ibikorwa byo kuzubaka bizaba bitangizwa.

Stade ya Bugesera izubakwa mu Mujyi i Nyamata aho Bugesera FC isanzwe ikinira, Stade ya Nyagatare ntabwo izubakwa mu mujyi wa Nyagatare rwa gati yo izubakwa ahitwa hafi y’ahitwa mu Nsheke, mu Kagari ka Barija, mu murenge wa Nyagatere ari nawo urimo umujyi.

Naho, Stade ya Ngoma izubakwa mu mujyi wa Kibungo mu mbuga yari isanzwe yigishirizwamo imodoka.

Serubibi avuga ko ari stade zizaba ziri ku rwego rushimishije, kandi zishobora kwakira abantu ibihumbi bitatu (3 000), ariko zubatse ku buryo zishobora kwagurwa.

Ati “Akenshi iyo tuvuze stade abantu bumva Football, ni stade zitari iz’umupira w’amaguru gusa, ahubwo hazaba harimo n’umwanya w’imikino ngorora mubiri (piste d’athlétisme) kugira ngo imikino ngororamubiri nayo itezwe imbere, n’ikibuga gishobora gukinirwamo imikino ya Basketball, Volleyball, na Handball. Ntabwo ari stade z’umupira w’amaguru gusa.”

Izi stade z'uturere zizaba zifite n'ikibuga gishobora kwakira imikino ya Volleyball, Basketball na Handball.

Izi stade z’uturere zizaba zifite n’ikibuga gishobora kwakira imikino ya Volleyball, Basketball na Handball.

Naho ku mushinga wa stade ya Gahanga, Eric Serubibi yavuze ko hari abashoramari bishimiye kuza muri uyu mushinga ariko hakinozwa uko bazakorana na Leta.

Ati “(umushinga wa Gahanga) ugiye kuba gahunda ya Leta, Leta hari abo izakorana nabo nk’abafatanyabikorwa kugira ngo uyu mushinga ukunde.”

U Rwanda rwitegura gusaba kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Africa “CAN/AFCON” mu myaka irindwi iri imbere, ruri muri gahunda zo kubaka no kuvugurura za stade n’ibibuha bihari.

Stade zizaba zifite n'umwanya w'abakora imikino ngororamubiri.

Stade zizaba zifite n’umwanya w’abakora imikino ngororamubiri.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

23 Comments

  1. Kabazo

    11/10/2017 at 5:52 pm

    Ahantu tugiye kubaka ikibuga cyindege cya rurangiza tuzahubaka stade imeze gutya? Munsobanurire.

    • kay

      11/10/2017 at 8:48 pm

      yego bazayubaka gutryo ariko abantu 3000 nibake ubwo se ni comvetion center ko yakira 2500
      naho bugesera kuberako hari hgahunda ya stade y’igahanga nkeka ariyo mpamvu bagiye kuba akagokoni ka stade

  2. ishibo

    11/10/2017 at 6:21 pm

    Njye ndabona izi stades ari nziza pe! Ariko se buriya ni byo bikorwa remezo bikenwe muri turiya duce?

  3. Akumiro

    11/10/2017 at 6:39 pm

    Ibihumbi 3000!!! Mbega Stade z’icyerekezo!!

  4. Nyakuri

    11/10/2017 at 7:06 pm

    Uriya mushoramaribagizibanga wabonari wawundi waguze UTC muricyamunara.

  5. chris

    11/10/2017 at 8:10 pm

    iki gitekerezo nicyiza pe urebye yaba Bugesera cyangwa Nyagatare ni ahantu bafite amakipe akomeye kdi banafite ibikorwa kugira ngo babe bagira stade gusa njyewe nshidikanya ku karere ka NGOMA SINZI NIBA Uretse na football hari nindi kipe bafite gusa ari njyewe nubwo nta bushobozi mfite iyi stade nayijyana i Rusizi kko bafite ikipe ikomeye ye foot uiya basket ikanyakanya yewe bari nahantu haba uruzanuruza ndetse n’amahoteli yakakira abantu pe gusa sinzi niba yo idatekerezwaho cg bizaza nyuma gusa njyewe numva leta mbere ko gukora ikintu yajya ibanza igategura imishinga n’abaturage bakayigiramo uruhare mukwemezwa ikindi bakareba aho bikenewe cyane kandi bizanagira akamarocyane kuruta ahandikko barebye nabi iriya stade yazaba nkazazindi zo muri Angola nyuma ya Can 2010 ndetse naza BRESIL nyuma ya mondial

  6. kay

    11/10/2017 at 8:49 pm

    yego bazayubaka gutryo ariko abantu 3000 nibake ubwo se ni comvetion center ko yakira 2500
    naho bugesera kuberako hari hgahunda ya stade y’igahanga nkeka ariyo mpamvu bagiye kuba akagokoni ka stade

  7. SEGAHINDA

    11/10/2017 at 8:56 pm

    Reka reka, iyi plan yizi stade ni faux. Kereka niba iyi batweretse ari iyo ahandi. Biriya bibuga byindi mikino se muri stade ya FOOT hari ahandi mwabibonye ku isi? Bibaye ngombwa ko Imikino ibere icyari mwe? Byagenda gute? Ikindi kuki aho abantu bicara ari uruhande rumwe gusa? Kuki abantu baticira impande zose? Wenda gusakara babireke ariko ikindi gipande cy’ikibuga nacyo gihabwe agaciro. Niba amafaranga ari make mu tubwire tuzabikore mu muganda. Na muhanga y’ubutswe n’umuganda igipande kidasakaye. Namwe ngo umushoramari? MUREBE NEZA.

  8. tura

    11/10/2017 at 9:03 pm

    ark c kuki abantu bapfusha amafranga ubusa ubuse bugesera kuhubaka agastade nkakariya bafashe iyari kubakwa igahanga bakayihashira konubundi byegeranye kdi kuhagera byoroshe erega ibikorwa remezo byiza ntibyaba kgli iriya ya gahanga yakira 60k ukongeraho amahoro 25k na regional ya 10k ninyinshi pe

    • munezero mwiza

      12/10/2017 at 10:18 am

      @ TURA IGITEKEREZO CYAWE NDAGISHYIGIKIYE KUKO BUGESERA NA GAHANGA HAREGERANYE AHUBWO AYAKUBATSE IYO YA FOOT BAYUBAKISHAMO IYIZINDI SPORT NKA BAKET NA VOLLY ARIKO BIDAFATANYE NA FOOT KUKO HARIGIHE IMIKINO IBERA RIMWE.

      ABANTU BAKOZE COMMENTS ZUBWENGE PE AHUBWO SINZI NIBA ABATEGANYA KUBAKA IZO STAEDE BABISOMA

  9. kubwimana

    11/10/2017 at 9:30 pm

    Ibitekerezo byanyu ni byiza gusa umunyarwanda yaravuze ati:N’agato kava ku yiguye bityo rero ntabwo ziriya stade ari nto cyane kuko buri biterwa n’amikoro y’igihugu kdi niba nuriya mushinga wa stade ya Gahanga bizakorerwa rimwe murumva ko ari ibyo gushima.

  10. mgm

    12/10/2017 at 6:41 am

    biriya ni amafuti gushyira biriya bibuga bya tennis na basket hariya kuko hakagmbye kuzarma tribune maze stade ikabasha kwakira abantu benshi

  11. MUJYAMBERE

    12/10/2017 at 7:59 am

    ARIKO AHO KUGIRANGO HUBAKWE STADE ZIMEZE KURIYA, UWO MUSHORAMARI ABYIHORERE, MAZE BURI KARERE GAFATANIJE N’ABATURAGE (IBYO BASHOBOYE MU MUGANDA) bakore Budget. Wenda bitware imyaka 5 cg 10 ariko hubakwe stade zifite aho ziganisha aho kudupfunyikira amazi. Ese ubundi umushoramari muri stade harya narangiza izaba iye kugeza imyaka ingahe? Ko batatubwira uko azagaruza aye azaba yashoye? Ese aho mu RWANDA nta ABASHORAMARI nabo babikora bamaze kumva neza uko imari yabo bashoye yazagaruka ariko tukubuka ibintu bifatika? Buriya koko AKARERE GAFATANIJE N’ABANYAGIHUGU kabura MILIYARI WENDA 15 myaka 5; Ni ukuvuga miliyari 3 buri mwaka. Ubwo se hashize imyaka ingahe nta stade. JYE NDABYANZE, CYANGWA SE BASUBIRE MU GISHUSHANYO N’AMASEZERANO. EREGA TWESE U RWANDA NI U RWACU.KANDI TURARUKUNDA CYANE. BIRABABAJE CYANE.IBAZE NAWE KWAKIRA IBIHUMBI 3 Gusa, inama rusange y’umurenge 1 cyangwa 2. Abandi se bazareberahe?KANDI KUVANGA IBIBUGA WAPI.

    • alfa

      12/10/2017 at 10:12 am

      Ntibikwiriye burya sitade nto zo mu turere nta yagombye kujya munsi y’ibihumbi icumi. Ibihumbi bitatu boshye iby’iwacu muri segiteri?

  12. Kagabo

    12/10/2017 at 9:41 am

    Umuntu washushanyije plan ya kiriya kibuga ntabwo ari umuhanga cyane (ne kuvuga ko ari umuswa),ikibuga nka kiriya uba uteganya akazaza kacyo, ko ushobora kwongera imyanya y’abaza kureba. Numara gushyira ibindi bibuga (volley,basket ,tennis) ku rundi ruhande uzabigenza ute nushaka kwagura? Iriya mikino yindi nayo turayikunda ariko ibibuga byakagombye gutandukana na football. Nta rirarenga nibakosore site plan.

  13. Lulu

    12/10/2017 at 10:00 am

    Niba dushaka gukomeza kwakira amarushanwa nka can na mondial y’abato nizubakwe zirangire ntibibe nka yq mabati ikindi zitwikirwe ze kumera nkq zimwe zubatswe mu gihe cy’ubukoloni.

  14. Lulu

    12/10/2017 at 10:01 am

    Ese ko naherukaga bivugwa ko iyq bugesera izabq ingana na regional bihindutse gute???

  15. Rukara

    12/10/2017 at 11:28 am

    Byaba byiza biriya bibuga bindi bigiye inyuma ya stade kuburyo nabafana basagutse tribune babona aho bahagarara nka kuriya stade Mumena imeze naho ubundiabantu 3000 nibacye cyane wongere ngo cyane ubwose abanyabugesera bafana team yabo ntibarenze kure 3000? Ikindi kandi iriya tribune si nini cyane kuburyo yabananira kuyisakara yose ikindi biriya bibuga bindi ko bifunze umupira uko uzajya ugwamo bazajya bategereza uwo muntu wagiye kuwuzanamo indani ino stade iri bizarre kubera biriya bibuga bindi bashyize indani nibabishyire inyuma rwose ndizerako parcelle yabyo itabura inyuma kuko ntibigombera umwanya munini

  16. Kimasa

    12/10/2017 at 2:29 pm

    Nibyiza. Ariko babanje bagaha amazi abatuye bugesera koko, kobagiye kwica n’indwara z’amazi mabi. Kanzenze, karumuna, ntarama, nyamata, ect ntamazi ahari. None bayashoye muri stade?

  17. Mbarubucyeye Pierre

    12/10/2017 at 5:31 pm

    Ibaze, iyabakera batwigira imishinga nkiyi maze bakubaka stade Amahoro imeze gutya? nyuma yimyaka 5 bari kuba bamaze kubonako ntacyo imaze kandiyaratwaye amafaranga yabanyarwanda.Izi stade nyuma yimyaka 5 abantu bazaba bamaze kubonako ntacyo zimaze bazisenye.Nibutse abantu ko ubu turi miliyoni hafi 12 Amahoro bayubatse turi miliyoni hafi 7.

    • Muahanuka mwene Semuhanuka

      12/10/2017 at 6:30 pm

      Numva ubivuze neza. Ni amafaranga agiye gupfa ubusa kandi hari ibindi bibazo byagombye guhabwa priority!Ntacyo ubwo buriya nibibacanga izo Stades z,akataraboneka bazazihinduramo modern farms zo kuragiramo inka!–>sarcasm off

  18. Kaka

    12/10/2017 at 8:00 pm

    Hahahhhh! Stade ijyamo abantu 3000! ?Turaganahe koko? None se bakubatsemo imwe igaragara? Ubutaka bupfuye ubusa gusa! Bugesera yegeranye na Kigali niba dushaka gukora plan yo kuzakira amarushanwa agaragara hakagomby kuba stadium igaragara! Shame on planner!

  19. Luc

    14/10/2017 at 1:54 am

    Ariko Rwanda wagorwa pe!

    Icyo maze kubona kdi neza, abantu bigira iki gihugu imishinga bareba hafi cyane. Bihise binyibutsa ka kayira bari bakoze bakita umuhanda mpuzamahanga wa Kgl-Gcumbi-Gatuna none nabonye bagiye kukarimbagura katamaze n’imyaka 3.

    Ese iyo niyo planning ya nyayo?

    Bihangane babishakire indi nyito pe, nta stade y’ibihumbi3 mu gihugu nk’u Rwanda.

    Ubu nibwo bwa budasa se njya numva bavuga?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock